Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato

Ambrose Nzeyimana

Iyi nyandiko ikurikira nayanditse hambere. Vuba aha ariko nyinyujijemo amaso nzanga ibitekerezo biyirimo bigifite ireme, akaba ariyo mpamvu nasabye iki kinyamakuru kuyigeza ku basomyi bacyo.

Inkuru inyandiko ishingiyeho irerekana ko politiki nyarwanda ikeneye amaraso mashya, y’abanyarwanda batigeze bagira uruhari mu mitegekere y’igihugu cyabo, cyane cyane muri kiriya gihe cy’amakuba cyanyuzemo kuva mu 1990 ugakomeza.

Reka mbareke mwisomere iyo nkuru uko yariyasohotse kuri murandasi tariki 14/03/2013.

Intandaro y’ibyo ngira ngo nsangire n’abandi muri aka kanya ni ibiganiro bimaze iminsi binyura kuri Radio Ijwi Rya Rubanda, ariko cyane cyane ku by’ibanze ku nyandiko Dr Theogene Rudasingwa wo mu muryango RNC yandikiye iyo Radio iyobowe na Simeon taliki ya 07/03/13. Iyo nyandiko ikaba imwiyama.

Niba narakurikiye neza, wenda abandi baza kunkosora, ndamutse narumvise nabi. Menya tariki ya 08/03/13, iyo nyandiko imaze umunsi isohotse, nafunguye Ijwi Rya Rubanda, nsanga Simeon avuga wumva ndetse asa n’urakaye ko Dr Rudasingwa yaba yarashatse kurasa Deo Mushayidi kubera ko uwo Mushayidi [uriya munyapolitiki ufungiye i Kigali uyobora PDP-Imanzi], mu gihe ngo yaje muri Presidence ya Paul Kagame na FPR ye, ngo abwira bagenzi be ati ko abahutu bashize dukore iki kugira dutabare.

Natekereje ko hagomba kuba ari mu gihe cya mbere ubwo FPR yicaga ntacyo yikanga ikimara gufata ubutegetsi muri 94. N’ubu iracyarigisa abantu, ariko si nka mbere. Ni ibyo numva nta gihamya mbifitiye.

Iyi nkuru ariko nsa n’uwayifatiye hagati kuko ntumvise aho yatangiriye. Nafunguye Ijwi Rya Rubanda nuko numva Simeon arikuyitangaza. Nyuma naje kwibaza aho uyu munyamakuru ashobora kuba yayivanye. Ndibwira nti agomba kuba ari muri ba bandi bazobereye mu byo bita gutekinika kwa FPR – aribyo byo guhimba ibintu n’ibindi, gukora ibikorwa bishoboka byose kandi binyuranye FPR igamije kugonganisha abantu n’abandi, uturere abanyarwanda bakomokamo, abahutu n’abatutsi, kugirango badashobora kuyirwanya. N’aha kur’iyi radio, kubayikurikira neza hari abantu bayizaho ari icyo bagamije, ariko abanyarwanda ndumva bamaze guhumuka bazajya babamenya bagahita babona imigambi yabo.

Ngarutse kuby’iriya nyandiko ya Dr. Rudasingwa, nyuma naje gukomeza kumva Ijyi Rya Rubanda rikomeza kumwamagana, nuko nzakwandikira Simeon mubaza nti ushobora kunyereka impamvu wibasiye uwo muntu, nuko anyereka ibyo Dr. Rudasingwa yanditse buri wese ashobora kwisomera kuri site y’iyi radio.

Kubera ko ibyo nari numvise by’uko Dr. Rudasingwa yaba yarashatse kwivugana Deo Mushayidi ngo kuberako abaye nk’uvuganira abahutu bicwaga, kandi Simeon akaba yarabivuze nyuma y’uko Rudasingwa amaze kwandika inyandiko ye imwiyama, byatumwe nyisoma nitonze.

Dore uko Dr. Rudasingwa atangira. Aragira ati: “Ese ko mbona Kayumba, Rudasingwa, Karegeya na Gahima bagutera ikirungurira cyane, ubona ko tuvuye kuri iyi si aribwo wowe n’abatekereza nkawe bazagira amahoro?”

Nsomye inyandiko ya Dr Rudasingwa, nabonye ari kuvugira uriya muryango wa politiki RNC kuko avugamo abayobozi bayo tuzi, bariya bagabo bahoze muri FPR hamwe nawe, ubu bakaba barayihunze, bayirwanya.

Iyo Dr. Rudasingwa avuga ko ngo kuvuga ku ruhari we na bagenzi muri RNC baba baragize mu mahano yabaye i Rwanda na n’ubu agikomeza n’ubwo bo batakiyari imbere, ari ukwifuza urupfu rwabo, arasa n’ugira ati: “Nimuceceke ku byo twaba twarakoze bitari byiza kuko dukeneye kubaho.” Sinzi niba kugaragaza ukuri ari ugushaka kwica umuntu. Ariko arasa na none n’uwiyibagiza uruhari yaba yaragize mu byabaye, amahoro byabujije abacikacumu, baba ab’abatutsi cyangwa baba ab’abahutu cyangwa abatwa. N’ingaruka ndetse zikazabakurikirana bo n’urubyaro rwabo.

Dr. Rudasingwa aragira na none ati: “Ese nitwe gusa , cyangwa abatutsi bose wumva bakugwa nabi.” Aha byanteye kwibaza. Mu by’ukuri, niba Dr. Rudasingwa abona ko ibyo yakoze bibi ari mu nzego za FPR [cyakora ashobora kuba yumva wenda ntakibi yakoze], niba rero yumva hari benshi mu batutsi baba babihuriyeho, byaba bibabaje. Cyakora igishimishije ni uko nkeka ko abenshi mu batutsi badatekereza gutyo. N’ikimenyimenyi, ruriya rugero rwa Mushayidi nkomeza kugarukaho watabarizaga abahutu rutwereka ko hari abatutsi bazima, nubwo intagondwa za FPR zafasheho ingwate benshi muri bo. Bikaba bisa n’ibigoye kuri bamwe kuba bakwitandukanya nayo. Ndabigarukaho.

Mu nyandiko ye, Dr. Rudasingwa na none ati: “U Rwanda ni urwacu twese, nta munyarwanda ukwiye gusaba imbabazi zo kurubamo.” Ndabona ibi ari ukujijisha. Na none Rudasingwa ari kwitiranya no kuba ataritwaye neza no kuba ari umututsi. Ngira ngo ntaho umunyamakuru Simeon avugako u Rwanda atari urwa twese, abahutu, abatutsi, abatwa. Nta n’aho avuga ko kugira ngo urubemo ugomba gusaba imbabazi. Ahubwo ibi byanyibukije ko Paul Kagame, atitaye ku byo abantu baba barakoze, ariwe usaba abamurwanya kuza kumusaba imbabazi kugira ngo bagaruke i Rwanda. Ngira ngo ahangaha Dr. Rudasingwa yaba yaritiranyije Ijwi Rya Rubanda [Simeon] na Paul Kagame muri urwo rwego.

Mu kurangiza inyandiko ye itari ndende ariko ikubiyemo ibitekerezo bikomeye mu rwego rwa politiki y’u Rwanda, Dr. Rudasingwa aragira ati: ‘’Naho abanyabyaha turi benshi, nawe [Simeon] urimo, kuko abanyarwanda twese twamugaye, kandi twamugaje, mubyo twakoze cyangwa tutakoze.” Nkurikije uko numva iyi mvugo ya Dr. Rudasingwa, ndabona kuri we, mu Rwanda, nta muntu muzima utaragize uruhari mu byabaye mu gihugu. Ibi bigatuma umuntu yibaza ibintu bitatu, n’ubwo njyewe nemeza ko hari abantu bazima mu bahutu, abatutsi n’abatwa batagira aho bahuriye n’amahano yabereye i Rwanda.

cya mbere rero nibaza, ni kuki noneho kugeza amagingo aya abahutu bonyine ari bo bakurikiranweho ibyo baba barakoze [ndetse n’ibyo batakoze]?

Icya kabiri, niba Dr Rudasingwa yumva abanyabyaha ari benshi, kuki yumva kwerekana ibyaha bye mu gihe hari ibimenyetso cyaba ari ugushaka ko ava kw’isi, keretse niba abona ko nawe ibyaha ari iby’ubwoko bumwe – abahutu gusa. Bibaye aribyo yaba ari kurimanganya yitwaza rero iriya mvugo y’uko twese turi abanyabyaha.

Icya gatatu, duhereye kuri kiriya gitekerezo ari nacyo cyatumye abahutu bose bitwa abagenocidaires, ngo kubera ko ngo n’utarishe yarebereye, byaba bisa n’ibishaka kuvuga ko, nk’ubu mu gihe FPR yahereye yica abahutu, abatutsi n’abatwa bakomeza kurebera gusa nabo bazabibazwa. Cyakora bizwi ko umugambi wo kwita abahutu bose abagenocidaires wo wacuzwe kugira ngo bacuzwe ibyabo mu gihugu, boye kugira uburenganzira ubwari bwo bwose mu gihugu cyabo, bahindurwe abacakara. Nizere ko ubutegetsi buzasimbura ubwa FPR buzirinda iyo mikorere, abanyabyaha bakaryozwa ibyaha byabo bititiriwe ubwoko bakomokamo. Igihugu cy’abacakara b’abahutu, abatwa, n’abatutsi, nticyaba kikiri igihugu.

Icya kane, nuko kuri kiriya gitekerezo cyo kuba umugenocidaire kubera ko uri umuhutu, ukaba utaratabaye umututsi wicwaga muri 94, ngirango nkurikije uko Sebasoni umwe mu bagengabitekerezo ba FPR abivuga kuri BBC Gahuza Miryango aho asubiza ibibazo by’umunyamakuru kubyerekeye igitabo cya Abdul Ruzibiza gishinja FPR ubwicanyi, abivuga, agira ati FPR ntiyari igamije kurengera abatutsi, ntiyari Croix Rouge, ngo ahubwo yari igamije gufata ubutegetsi gusa. Mu gihe benshi tuyita ko ari umutwe uyobowe n’agatsiko k’abahezanguni k’abatutsi, mu gihe rero itashakaga kurengera abatutsi bicwaga n’abahezanguni b’abahutu bo mu nterahamwe, ndumva ari ukurenganya abahutu muri rusange ko batatabaye abatutsi, mu gihe abagombye kubitaho mbere na mbere babatereranye. Cyakora byaje kugaragara ko wari umugambi mubisha wo gushora abahutu mu bwicanyi – watangijwe no kwica Habyarimana, bizwi neza ukuntu bizakoreshwa mu kubahindura abacakara mu gihugu cyabo. Na none bigaragara ko nta mutima wo kwita kuri abo batutsi kariya gatsiko ka FPR kigeze kagira mu by’ukuri, ukurikije ukuntu abatutsi bamwe na bamwe ubu bataka mur’iki gihe, ahubwo kakaba karabagize ingwate.

Ku buryo bw’umwanzuro kuri ibi bitekerezo byanjye kur’iriya mitekereze ya Dr. Theoneste Rudasingwa navuga ibi bikurikira:
Mbona rwose ko ababa baragize uruhare muri politiki no mu gisirikari, cyane cyane barengeje imyaka mirongo itanu, kandi bakoranye n’ingoma zitayoboye abanyarwanda neza, ndetse bikaba byaragaragaye ko nabo bashobora kuba baragize uruhari mur’iyo miyoborere mibi, bari bakwiye kwemera bakishyira iruhande hatagize ababibibutsa. Aho kugirango bakomeze kuvangira abanyarwanda barambiwe ubutegetsi bwa FPR n’ubundi bwaza busa nabwo.

Abatutsi bari kw’ibere imyaka amagana n’amagana ku ngoma ya Cyami; kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, abahutu nibo bagiye kw’ibere; kuva FPR yafata ubutegetsi muri 94, abatutsi nibo bari kw’ibere. Ariko byagaragaye ko mu gihe cy’izo ngoma zose mu by’ukuri ataba ari ubwoko bwose buba buri ku ngoma, ahubwo aba ari udutsiko muri bwo.

Ku baba badakomeza kuvugisha ukuri, cyangwa kutakwitabira, muri politiki nshya yifuzwa, bagamije inyungu zabo bwite cyangwa udutsiko runaka mu moko nyarwanda, abaturage dukwiye gushishoza tukabava inyuma. Amashyaka ni menshi. Azisobanura neza kurusha ayandi kubyo agamije bisobanutse, ntazabura.

Ku bwanjye ndagira ngo nshishikarize rwose abasore n’inkumi z’abahutu, abatutsi, abatwa ko baharanira ejo hazaza heza kw’igihugu twese duhuriyeho. Nibakomeze batwiyereke. Muri miliyoni 10 zirenga z’abanyarwanda ntihazabura ab’ingenzi baturangaza imbere. Ariko ntibibeshye ntawe uzongera kutubeshya ngo azanye demokrasi yitwaje imbunda cyangwa atemera guhangana n‘abandi mu bitekerezo, ngo aje kurenganura abarenganye ashishikajwe n’ubutegetsi cyangwa inyungu ze n’agatsiko ke.

Igihe cyo kurimanganya abanyarwanda cyararangiye. Abo ibyo banyuzemo, amakuba bahuye nayo, cyangwa se akarengane kabari hejuru ubungubu kubera FPR, abo ibyo byose bitigishije barasibye.

Ambrose Nzeyimana