Abanyarwanda twange gufatwaho ingwate na Kagame/FPR twibuka ubwigenge bwacu.

Jean Baptiste Icyitonderwa

Mu gihe abanyarwanda bamwe tuzirikana ubwigenge bw’igihugu cyacu kuya 01/07 ya buri mwaka kuva muri 1962, nabajije umuntu twaganiraga ku munsi nk’uriya ngaruka mwaka icyo we atekereza kur’uwo munsi mu byerekeye uRwanda.

Nibutseko, yaba prezida Habyarimana cyangwa prezida Kagame, bose bavanyeho 01/07 mu minsi ikomeye igihugu cyubahiriza. Ahubwo ukaba warasimbujwe n’iminsi bo bafasheho ubutegetsi ku ngufu, Habyarimana hari kuya 05/07 naho Kagame ni kuya 04/07.

Ibi wenda bikaba byakwereka benshi aho ishema ry’aba bategetsi bombi ryari rihagaze, nibura kubyerekeye umunsi w’ubwigenge bw’uRwanda. Umutegetsi utaha uzakurikira Kagame we abanyarwanda bakwiye kuzamutegeka gusubizaho umunsi w’ubwigenge w’igihugu, uko we azaba yabugezeho ukwariko kose. Nta mutegetsi ubundi ukwiye kumva asumba ishema ry’igihugu cyane rigaragazwa no kwikukira, umugani w’abarundi.

Uwo twaganiraga ku byerekeye isabukuru ya 01/07, dore uko yanshubije:

Nkinaha (ari mu Rwanda) ntibawemera (bavuga kuri indepandansi) ngo abayiharaniye sibo yahawe ngo yahawe abahutu, abatutsi barahunze. Inaha yateshejwe agaciro nubwo batanga konji, ahubwo umunsi wo kuya 04/07 uzanaho ibirori. Kandi muri rusange n’abanyarwanda barabyirengagiza ntacyo bitubwiye.

Ku bibuka amateka y’uRwanda, muri za 50 na 60, hari ibice bibiri koko by’abanyarwanda byaharaniraga ubwigenge: 1) hari abatutsi baharaniraga ko ubukoloni buvaho uRwanda rukigenga, – nkuko mu bihugu byinshi kw’isi cyane cyane ibitari byagateye imbere mu majyambere ibintu byari bimeze – ariko gihake y’ingoma ya cyami ntutsi ku bahutu igakomeza; 2) hari n’abahutu rero bifuzaga mbere na mbere ko iyo gihake yavaho – kuko babonagako ariyo yari ibabangamiye kurusha n’ubukolonize. Tuziko ariko ko gihake na gikolonize byagendeye icyarimwe.

Turikwakwa ay’ingwate mu rubanza rwa Karake Karenzi, niyo atumereye nabi. Ngo miliyari y’amanyarwanda iboneke twiheshe agaciro. Yiswe ishema ryacu.

 Yakomeje agira ati:

Igihangayikishije abantu (mu Rwanda) n’ubukene n’ubusumbane burenze kandi utanemerewe gutaka (nta bwigenge buhari, yewe n’ubwo gutaka). Nk’ubu £1.00, ari umuhutu ari umututsi aribaza aho azava, ariko buri wese nubwo aba yijujuta, ntawavuga ngo ni ayiki. Twaremeye pe!

Naramubajije nti se ubundi ni ay’iki, nuko ansubiza gutya:

Turikwakwa ay’ingwate mu rubanza rwa Karake Karenzi, niyo atumereye nabi. Ngo miliyari y’amanyarwanda iboneke twiheshe agaciro. Yiswe ishema ryacu.” Nibutseko mu rubanza rwabereye imbere y’umucamanza w’umwongereza witwa Quentin Purdy tariki 25/07/15 i Londres, ingwate yatswe ari £1,000,000 kugirango uregwa ashobore kuburana ari hanze.

Mu gihe abanyarwanda twibuka ubwigenge igihugu cyacu cyagezeho benshi mu bakurambere bacu biyushye akuya abandi bakahasiga ubuzima bwabo abandi bagafungwa kugirango abazabakomokaho bazarusheho kubaho neza, uru rugero rwa £1.00 irigusabwa ku gahato abanyarwanda bose kugirano umuntu uregwaho ibyaha ndenga kamere kugira ngo ashobore kuburana ari hanze, ni agahoma munwa.

Abanyarwanda basabwe rwose kwanga bivuye inyuma gutanga amafaranga y’ingwate mu rubanza rwa Karake Karenzi, mu gihe n’ayagiye mu AGACIRO FUND batazi aho yarengeye; kandi bamenyeko ntawundi uzabarenganura uretsebo ubwabo. Abantu ahubwo bari bakwiye gutanga inkunga y’ingwate kuko ari abafatanyacyaha b’imfungwa ni bariya bose bagera kuri 40, ukaba wakongeraho na prezida Paul Kagame bashakwa n’ubutabera bw’ubufransa n’ubwa esipanye kubera ibyaha ndenga kamere bibashinjwa.

Mu myaka itari mike mu Rwanda, hari abanyarwanda b’intwari biyemeje kwitangira abandi, kugirango abandi bazagire imibereho mwiza. Mur’abo mu gihe cyo kuzirikana ubwigenge bw’igihugu n’ubwabagituye, umuntu ntiyabura kuvuga nka ba Dr Niyitegeka, Deo Mushayigi, Me Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire Umuhoza. Ariko uwo ngirango mvugeho byihariye ni umusore ubarizwa mw’ishyaka PS Imberakuri witwa Jean Baptiste Icyitonderwa.

Igikorwa cy’imena yagizemo uruhari rukomeye mu myaka ishize cyo kuvuganira abanyeshuli byateganywagako batazabona inkunga ya leta kugira ngo bige muri kaminuza, akitanga bikamuviramo ndetse no gufungwa, ubu akaba yarakatiwe, ariko benshi mu bana b’uRwanda ubu bakaba biga bafashijwe na leta, ubu ni ubutwari bukwiye kubera urugero benshi, cyane cyane mu rubyiruko. Nta kigerwaho kitavunikiwe.

Nanone ngarutse kuri iriya nkunga iri gusabwa y’ingwate mu rubanza rwa Karake Karenzi, nibutseko mu bayisabwa, harimo benshi iriya mfungwa n’abicanyi bandi ba FPR bafatanyije, bahekuye bakabatwara utwabo, none bakaba barabasize iheruheru. Birasa n’ubushinyaguzi burenze urugero. Bagize kuba barababujijwe kuririra ababo no guhamba mu cyubahiro abazize ubwicanyi bwa FPR, none ntibasiba kubashinyagurira no kubakorera ibya mfura mbi binyuranye.

Akarengane n’ubucakara bikwiye kurangira. Twe twese ababigwamo nitwe tugomba kubihagarika.

Ndangize mvuga nti ingoma ya FPR ifitanye isano cyane n’ingoma ya cyami yariho mbere ya 60, ikaba itandukanye n’iya kiriya gihe gusa mu nyito, naho ibindi byose bikaba bibihuriyeho: ikinyoma, kurenganya rubanda, guhaka, kubahoza ku nkeke, kubuzwa ijambo kubireba umuntu, kugirango iveho ikeneye guhangarwa n’abenegihugu bafite ubutwari bungana nibura n’ubwabazanye republika. Buri munyarwanda yaba umuhutu cyangwa umututsi hamwe n’umutwa nitwumveko aheza h’ejo h’igihugu cyacu, twese haduhamagara. Niba atari ibyo dukomeze twikeneshe, twubube, dushakishe icyo gutangaho ingwate kugirango uwatumazeho abacu abone uko aburana arihanze.

Ambrose Nzeyimana