Abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique bishe abantu 7.

    Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Bangui muri Centrafrique aravuga ko abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri icyo gihugu mu butumwa bwo kugarurura amahoro bwa ONU bishe abantu bagera kuri 7 bakomeretsa abandi 13.

    Ibyo byabereye mu mujyi wa Bangui ku wa mbere tariki ya 20 Kamena 2016 mu gace gatuwe n’abayisilamu kitwa PK5 abo bishwe bose bakaba ari abayisilamu b’abanyacentrafrique.