Abayobozi ba FLN bemeje iby’igitero cyo mu Bweyeye.

Mu kiganiro umuvugizi wa FLN, Cpt Herman Nsengimana yagiranye n’umunyamakuru Jacques Niyitegeka wa BBC-Gahuzamiryango aremeza ko ari bo bateye mu Bweyeye ku birindiro bya RDF mu ijoro ryo ku ya 8 rishyira iya 9 ugushyingo mu 2019

icyo kiganiro mwacyumva hano hasi:

Cpt Herman Nsengimana kandi yavuganye n’umunyamakuru wa Radio Urumuri, Céléstin Sebahire mu kiganiro musanga hano hasi:

Brig Gen Emmanuel Sabato uyoboye ingabo za FLN mu karere k’uburengerazuba (OPS Ouest) nawe yameje iby’icyo gitero mu kiganiro yagiranye n’umunymakuru Espérance Mukashema wa Radio Ubumwe:

Aganira na BBC, Lt Col Innocent Munyengango umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko ibishyirwa kuri social media ntacyo yabivugaho.

Avuga ko ibyo biri ku mbuga nkoranyambaga nawe yabibonye ariko atarabona umuntu n’umwe bafashe mubo bavuga bafashe.

Col Munyengango ati: “Iyo hari icyabaye nitwe ba mbere tuvuga ibyabaye, tukavuga tuti habaye ibi byagenze bitya, iyo tutabikoze rero ni uko tutaba dushaka kuvuga kuri buri kintu cyose kigiye hanze”.