Abayobozi b’u Rwanda ntabwo bazi aho La Forge Fils Bazeye na Lt Col Abega baherereye!!??

Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR ni umwe mu batawe muri yombi na RDC ndetse ihamya ko yamwohereje mu Rwanda

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2019, ikinyamakuru kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda igihe.com cyanditswe inkuru kise: “Iherezo rya Bazeye na Lt. Col. Abega bari abayobozi ba FDLR ni irihe?” yanditswe n’uwitwa Rabbi Malo Umucunguzi.

Igitangaje muri iyi nkuru ni uko abayobozi hafi ya bose b’u Rwanda bagombye kuba barebwa n’ikibazo cy’aba bayobozi ba FDLR nta n’umwe uzi cyangwa ushaka kuvuga aho bari!

Nk’uko igihe.com kibivuga, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bataragera mu nkiko za gisivili! Ati “Ntabwo mbizi, wababariza Mutobo, muri MINADEF cyangwa mu zindi nzego, nta makuru mbifiteho, ntabwo baraza mu nkiko za gisivili.”

Perezida wa Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Mukantabana Seraphine, na we wabajijwe na igihe.com yavuze ko Bazeye na Abega batakiriwe i Mutobo, ahanyuzwa abari abasirikare kimwe n’abahoze muri FDLR nka Bazeye na Abega. Ati “Njye nta cyo nashobora kubikubwiraho kuko ntabwo turababona mu kigo cya Mutobo, ubwo wabaza izindi nzego.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyangango, we yabwiye igihe.com ko ibyo kubohereza atabizi, ati “niba baranatashye, mbisoma nk’uko mubisoma. Niba baranatashye ntabwo byanyuze muri RDF.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, we yabwiye IGIHE ko kuba bari mu Rwanda “ntabyo tuzi twebwe.” Abajijwe niba hari amadosiye baba bafite kuri abo boherejwe na Congo, yakomeje ati “twe ntabyo tuzi mu Bushinjacyaha bukuru, [ayo madosiye] ntayo tuzi.”

Nabibutsa ko mu ibanga rikomeye, bivugwa ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba yarohereje mu Rwanda babiri mu bari mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR, barimo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wawo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza. Ibi byabaye mu gihe cy’uruzinduko itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rya Perezida Joseph Kabila ryagiriye mu Rwanda ku wa 20 Mutarama 2019, mbere y’itangazwa ry’umwanzuro w’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje Tshisekedi nka Perezida watowe, rugatesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu.

Abo bayobozi ba FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda ku itariki 15 Ukuboza 2018.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yemeje ko Bazeye na Abega boherejwe mu Rwanda, nk’uko ikinyamakuru La Libre cyo mu gihugu cy’u Bubiligi cyabitangaje. Yagize ati “Aba bantu barebwaga n’impapuro zo kubata muri yombi, bashakishwaga n’ubutabera bw’igihugu cyabo. Twabohereje mu gushyirwa mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera yemejwe hagati ya RDC n’u Rwanda.”Yavuze ko RDC itagombaga kubagumana kuko imaze imyaka isaga icumi yiyemeje gusubiza iwabo abarwanyi ba FDLR. Mende kandi yabwiye Jeune Afrique ko “igihe ufatiye abanyabyaha ku butaka bw’igihugu, ari abanyamahanga kandi hakaba hari amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera, ugomba kubohereza mu gihugu cyabo kugira ngo bisobanure imbere y’ubutabera.”

Mu gusoza iyi nyandiko umuntu yakwibaza ibibazo byinshi:

-Ese koko bariya bayobozi b’u Rwanda ntibazi aho abo bayobozi ba FDLR baherereye?

-Ese ni Umunyamakuru wa Igihe.com, Rabbi Malo Umucunguzi wahubutse agakora inkuru atabajije inzego zisanzwe zigenzura ibyandikwa mu itangazakuru ryo mu Rwanda?

-Inzego z’iperereza z’u Rwanda zaba zirimo zitera ibuye mu gihuru ngo zirebe ikivumbukamo? Byaba bigamije izihe nyugu? Guhisha abantu bakagobye kwerekana bigamba byo bihishe iki?