Aho amategeko Evode Uwizeyimana ashyiraho siwe azakoreshwaho?

Evode Uwizeyimana asanga amategeko y'u Rwanda ari ishyamba ry'inzitane ku buryo kuyakoresha no kuyavugurura ugomba kuba umenyereye ishyamba

Yandiyswe na Marc Matabaro

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera, Evode Uwizeyimana amaze iminsi yumvikana mu bitangazamakuru ari mu nteko ishingamategeko aho aba ajyanye iminshinga y’amategeko aba yavuguruwe agiye kuyasobanurira abadepite ngo bayemeze cyangwa bigire nk’aho bayemeje kuko benshi muri bo ntacyo baba biyumviramo muri urwo rusobe rw’amategeko, dore ko Evode Uwizeyimana nawe yivugiye ko ayo mategeko ari nk’ishyamba ry’inzitane.

Ku kuvuga ishyamba ry’inzitane avuga amategeko hari umunyamategeko twavuganye atubwira ko ahubwo Evode Uwizeyimana yakoresheje ikinyabupfura kuko uko amategeko yari ameze byari nko mu Gakinjiro ka kera aho washoboraga gusanga ibintu byose bidafite aho bihuriye birunze hamwe ni nako amategeko mpanabyaha y’u Rwanda (Code Pénal) yari ameze. Mbese byari bya bindi bamwe bita Vurugusi!

Abadepite niba ari ukubera ubujiji niba ari ukubera ko wenda hari ababashumurije Evode bananiwe kwinjira mu mategeko nyirizina bazana impaka zimeze nko kwiyenza ngo Evode avuze ikimashini cyangwa ngo avuze ko amategeko y’u Rwanda bagenderagaho ari nk’ishyamba ry’inzitane.

Uko bigaragara Evode Uwizeyimana benshi basigaye bahimba Vodavoda ashobora kuzamera nka Kamegeri urya twumva mu mateka wagiriye inama umwami yo gushyushya urutare maze akarukarangaho uwo ashaka kwica.  Byarangiye Kamegeri ari we ukaranzwe ku rutare.

Iyo urebye amategeko akakaye Evode azana nko guhana abafite amahabara (nawe arayafiye) gufunga imyaka irindwi uvuze nabi umukuru w’igihugu (Evode yamwise ibandi n’umwicanyi) umuntu asanga Evode natitonda azakarangwa ku rutare nka Kamegeri!

Hari byinshi bibigaragaza n’uko wenda nyirubwite abyirengagiza, yagombye guhera ku buryo abadepite batangiye kumwiyenzaho ngo avuze nabi nyamara Perezida Kagame atukana bagakoma mu mashyi, ikindi Evode yagombye kureba ni uburyo abanye n’abo bakorana cyangwa bahura mu buzima bwa buri munsi.

Birazwi kandi bivugwa na benshi ko Evode azi kwirata ndetse no kwishongora ku bantu cyane cyane bafite ubumenyi buri hasi y’ubwe mu mategeko uherereye kuri ba bandi bize amategeko ikigoroba bajya kurangiza bakajya kudodesha ibitabo muri Gereza.

Evode yagiye atinyuka guhangara benshi kugeza kuri Musenyeri Nzakamwita watumye abahanga mu Kinyarwanda bahimba insigamigani yiswe yihaye Kuvodavoda

Ikindi cyivugwa ni ishyari Evode afitiwe na benshi bifuzaga umwanya we batumva ukuntu umuntu wabise agatsiko k’amabandi aza agahabwa umwanya ukomeye nk’uriya aho gucumbikirwa muri Gereza.

Ubu uko bigaragarira buri wese ni uko mu minsi iri imbere ariya mategeko ameze nk’ishyamba ry’inzitane namara kuyashyira ku murongo neza hatazabura umutego bamugushamo cyangwa ibyo bamugerekaho akazahanishwa ya mategeko yishyiriyeho nka Kamegeri!

Inkotanyi ni abahanga mu iterabwoba no gutesha umutwe ku buryo bashobora no kumwica uhagaze abantu bakakubona ugenda ariko warashize kera. Urugero rworoshye ni nk’igitero cyagabwe kwa Evode n’abantu bigize abajura nyamara wasesengura ugasanga byari nko kumutera ubwoba dore ko na nyirubwite atifuzaga ko hagira uvuga ko yatewe mu gihugu gifite “umutekano usesuye” nk’u Rwanda.

Ikindi cya kabiri ni uwafashe Evode akamwicaranya na Lt Gen Ibingira mu mwiherero w’abayobozi I Gabiro ndetse akabashyira mu ikipe imwe kandi azi neza ibyo Evode yavugaga kuri Ibingira. Ku buryo wabonaga Ibingira arimo kwandika cyane ngo yereke Evode ko atari ya njiji yajyaga avuga mu biganiro ku maradiyo ahubwo noneho asigaye yaramenye kwandika.