Amakuru agera kuri The Rwandan na Kanyarwanda.net ava  i Kigali aravuga ko nyuma y’inama y’inzego z’ubuyobozi  za Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yamaze hafi amasaha 5 n’igice, yatumijwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga hatashoboye gutorwa komite y’inzibacyuho. Hemejwe ko izo nzego zizatorwa ku itariki ya 19 Ukuboza 2016. Si ibyo gusa kuko ibikorwa byose  bya  Diaspora byari biteganijwe muri uku kwezi k’Ukuboza 2016 byahagaritswe byose!

Iyo nama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya  13 Ukuboza 2016 guhera saa munani mu igorofa ya Kabiri ya Ministeri y’ububanyi n’amahanga i Kigali yari yatumiwemo gusa abagize Komite yari iyobowe na Alice Cyusa na komite yahiritse iyari isanzweho ihawe  umugisha na Ministeri y’ububanyi n’amahanga, komisiyo y’ubugenzuzi (Audit commission) n’abakuru ba za diaspora  muri buri gihugu  cyangwa ababahagarariye umuntu umwe kuri buri gihugu. Nk’uko bisanzwe iyo nama yari yatumijwe n’umunyamabanga uhoraho muri Ministeri  y’ububanyi n’amahanga, Claude Nikobisanzwe mu izina rya Ministre Louise Mushikiwabo.

Amakuru ubwanditsi bwa The Rwandan na Kanyarwanda.net bwashoboye kubona ava ahantu hizewe ndetse ashimangirwa n’inyandiko za Email twashoboye kubonera kopi, biragaragara bidashidikanywaho ko ikibazo cyabaye muri Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) cyaturutse muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ndetse no mu  nzego zishinzwe iperereza ryo hanze (external intelligence).

Muri ubwo butumwa bwa Email, Alice  Cyusa Kabagire yanditse asezera kuri bagenzi  be bakoranye Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) aravuga ko mu cyumweru gitaha hazatorwa ikipi nshya ngo yizeye ko abazatorwa bazashobora kusa “ikivi” we n’abo bari kumwe batagize amahirwe yo kurangiza!

Mbere yo gusezera Alice Cyusa yatangaje ubutumwa noneho ava imuzi ikibazo  cyateye ubwumvikane buke muri Rwanda Diaspora Global Network (RDGN), muri ubwo butumwa avuga ko iyo abaza abajyanama be batari kumwemerera ko atambutsa ubwo butumwa ngo yahisemo kubikora atababwiye ngo asangize bagenzi be ibibazo yahuye nabyo.

Mu gutangira yavuze ko ashaka gusangiza bagenzi be ibyabaye kuko “aribwaribwa” ariko kandi na none kubera ko yafatanije na bagenzi be urugendo bamazemo imyaka ibiri.

atangira agira ati:

Ndabizi ko mwese mwibaza byinshi cyane, mukeneye ibisobanuro byinshi, I hate leaving you “hanging” cg se seeking answers. ..maybe mutaribubone.

I sincerely apologize.

So, here is a message, an email that I had sent to PS in Monday, ubwo nari musabye ngo aduhe permission to meet with the Rwanda’s Senate ( Foreign Affairs Commission) – Nibo bari babidusabye.

Nk’uko Alice Cyusa abyiyandikira ubwe ngo Ministeri y’ububanyi n’amahanga yanze ko bahura na Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi bituma ahita asubiza umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Claude Nikobisanzwe muri aya magambo:

“Dear PS Claude, Thank you for your prompt response. Although I respect your position and decision, with all due respect I disagree with it. Putting on hold Diaspora activities, by the same token punishing the entire Rwandan Diaspora just because of a “small click of ill-intentionned individuals” has decided to cause havoc in our Diaspora Family, I find that wrong and extremely unfair. I have always been told that as a leader, one should always try to do the right thing and move foward with those willing to work for the greater good of our nation. That “Agatsiko” invented “amatiku” like you put it, tried to create a crisis, a leadership vaccum, orchestred “a coup d’etat”, installed a new diaspora gouvernement, now they want move onto putting in place “a diaspora transitional leadership”, they are doing everything possible to stop the adoption of RDGN’s constitution, etc.. It is important to mention that none of these actions has been condamned by Minaffet!! It is very unfortunate to see that our Diaspora is greatly suffering from this situation! Our constituents came home, on holidays, hoping to benefit from their vacation, enjoy to the maximum the couple of weeks they were able to spare, spent their resources, and now we are telling them that because a group of people decided otherwise, all our constituents’s efforts are going to be wasted?! I don’t see how we will go back to them and talk about mobilization, patriotism, “Homecoming”, giving back, contribute to their country’s progress, etc... if we can’t even allow them to have a normal patriotic-vacation time in their motherland!!! Yes, “Unity of all Rwandans” is extremely important to all of us, but “destructive behaviors” of some of our Patriots should be strongly condamned and fought against by all of us.
Sincerely, Alice

Isesengura

Nyuma yo kubona aya makuru ndetse no kuganira n’umwe mu bantu babaye mu nzego za Diaspora igihe kinini umuntu avuze ko hari ubushake bugaragara bw’abantu bamwe na bamwe bwo gusiga ibyondo izina rya Alice Cyusa ntabwo yaba yibeshye.

Alice Cyusa yari arangije igihe cye agiye, kuki harimo gukoreshwa  ingufu nyinshi ngo agende nabi kandi ntihatorwe amategeko asobanutse agenga Rwanda Diaspora Global Network (RDGN)?

Ibi bishatse  kuvuga ibintu bibiri by’ingenzi:

-Amategeko asobanutse yagenga Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) ashobora kuba  atajyanye n’inyungu z’ubutegetsi buriho mu Rwanda bwa FPR ndetse akaba adafasha inzego za Leta y’u  Rwanda nka Ministeri y’ububanyi n’amahanga, za Ambasade, inzego z’iperereza  mu kazi kazo. Birazwi ko inzego za Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) zifatwa na benshi nk’umuyoboro w’ishyaka FPR wo gucengeza amatwara  mu banyarwanda baba hanze ndetse zikaba n’uburyo inzego z’iperereza zikoresha bwo kubona amakuru no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga. Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yigenga ifite amategeko asobanutse itari mu kwaha k’uwo ari we wese ntacyo yaba ikimariye ubutegetsi bwa  FPR.

-Alice Cyusa nk’umuntu wagaragaje ubuhanga, ubwigenge ndetse n’ubushake mu kazi yakoraga yumvaga nyuma yo kuyobora Rwanda Diaspora Global Network (RDGN) yashoboraga no kuba yahabwa undi  mwanya ukomeye muri Leta mu Rwanda, ibirimo kuba ubu biragaragara ko hari ingufu zishaka ko bitaba akagenda yandagajwe nabi ntagire  inyungu akura mu kazi yakoze kuko naho ubundi ntabwo bari gushaka kumwirukana arangije manda ye ahubwo bari kumureka akigendera.

N’ubwo Umunyamabanga uhoraho muri MInisteri y’ububanyi n’amahanga, Claude Nikobisanzwe ari we usa nk’ugaragara muri iki kibazo ntawe uyobewe  ko ari umugererwa urimo gukoreshwa na ba Nyirabuja aribo Ministre Louise Mushikiwabo na Ambasaderi Mathilda Mukantabana. Biramenyerewe ko Claude Nikobisanzwe akunze gushyirwa imbere kandi atari we ufata ibyemezo (mu gihe yari muri Ambasade muri Afrika y’Epfo yari igikoresho cyashyirwaga imbere na Didier Rutembesa n’abandi kugeza ubwo yijanditse mu bikorwa by’urugomo byatumye  yirukanwa inkubagahu muri icyo gihugu)

Abasesengura bahamya iki kibazo cyatangiriye muri Amerika kubera inzangano, ivanguramoko n’amashyari asanzwe  kirakura kugera ubwo gihindutse ikibazo rutura cyane cyane ko nyirubwite Alice Cyusa atigeze atuza ngo agendere mu murongo abandi bagererwa bakorera FPR bagenderamo ahubwo agashaka kwihagararaho kugeza ubwo yerekanye ko ntawe atinya ndetse agasuzugura abo yabonaga nk’aho ari abagererwa boherezwaga na ba nyirabuja nka ba Jack Tutuba, Claude Nikobisanzwe n’abandi.

Imiterere ya Alice Cyusa ubwayo ngo ntabwo yakorohereza ubutegetsi bwa FPR  mu mikorere yabwo: abamuzi  bavuga ko bigoye kumwumvisha uburyo yajya mu bikorwa bisanzwe bikorwa n’abashyigikiye FPR nko kwica, kuneka, kubeshyera, kwiba n’andi mabi nk’ayo.

Tumwifurije kuva i Kigali Amahoro

Frank Steven Ruta

[email protected]

[email protected]