Amateka yatugejeje kuri Genocide n’ubundi bwicanyi bwibasiye abanyarwanda: Major Michael Mupende

 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe nshuti z’u Rwanda.

Mbaje mwese-mwese kubifuriza amahoro, amahirwe n’ubuzima buzira umuze. Kwibuka abacu bazize Jenocide ubugira inshuro ya 26, bibaye mu bihe bidasanzwe, mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Corona virus (COVID-19). Ibyo bibaye imbogamizi ku banyarwanda kuba bagira amateraniro nk’uko bisanzwe, ngo bafatane mu mugongo. Ariko, mu buryo ubwo ari bwo bwose dushoboye, ntituzibagirwa abacu, akaba ari nayo mpanvu, mbandikiye aya magambo akubiyemo kwibuka inkomoko y’amacakubiri yakuruye genocide. Bityo bikazaba intango yo kuba amacakubiri twayasezerera burundu, u Rwanda rw’ejo rukazarangwa n’ubumwe bw’abanyarwanda busesuye.

Mu gihe turi mu kiriyo cy’abacu bazize ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe abanyarwanda, babukorerwa n’abandi banyarwanda, ni na byiza y’uko turenga ku kinyoma, tukimakaza ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda muri kiriya gihe. Urwango rwateye kariya kaga kagwiririye u Rwanda, nyuma y’imyaka 26, ruracyari rubisi nk’uko rwakabaye. Urwango ahanini rushingiye ku bujiji n’ubucucu bwari bwuzuye mu mitwe y’abanyarwanda na cyane ahanini abagiye bitwa abayobozi.

     Nzi neza y’uko iyicana ryo mu Rwanda ryateguwe biturutse ku buyobozi, bwigishije rubanda amacakubiri, kugeza ubwo abanyarwanda baciriye bagenzi babo i mahanga, abo bari baraciriwe i mahanga  na bagenzi babo, bagombye gufata intwaro ngo batahe, ubwo noneho urwango rufata intera nshya, ibikorwa by’ubugome birategurwa. Abayobozi biyita ko bahagarariye abahutu, ari nabo bari bafite ubutegetsi, barwanye ubucikahembe kugira ngo barwanye abatutsi, be kuza kubana nabo mu gihugu. Kandi abatutsi nabo bari hanze, bakarwana bavuga bati tugomba gutaha iwacu, niba ari no kurwanira gushira, tuzabikora ariko turabona twararenganye bihagije.

    Mu myaka yose y’intambara, kuva 1990-1994 abayobozi  ba leta y’u Rwanda icyo gihe, aho kwitabira inama nziza no gushyira mu gaciro, ngo bakore ibituma intambara ihagarara hakabaho ibiganiro by’amahoro, ahubwo bo bashyize imbaraga mu macakubiri  n’inzangano zishingiye ku moko; bigisha rubanda urwango, no gutegura neza kuzarimbura abo bari barise abanzi babo ba kamere.

    Ku rundi ruhande ,abayoboraga urugamba rwa RPF/A Inkotanyi, bagiye bica abantu bo mu bwoko bw’abahutu, bari baturiye umupaka mu majyaruguru y’u Rwanda ku mabwiriza ya Kagame, ku mpamvu zisa no kwihorera  cyangwa se kugira umujinya w’uko abaturage b’abahutu bari barangiye RPA kumva ibyo ibabwira, kandi nabo babaga bagendeye ku mabwiriza bari barahawe n’ubuyobozi bwa MRND, ndetse n’ubwa PARMEHUTU yayibanjirije. Amabwiriza yo kurwanya inyenzi z’abatutsi ngo zibanga urunuka, zikaba zishaka kugaruka ngo zisubize bene gahutu ku ngoyi ; “nk’iya cyami”. Abo baturage bagize ubwoba buvanze n’umujinya, kubera ya mabwiriza mabi, babangamiye ibikorwa bya RPA ku rugamba, ahanini abo bose, amabwirizwa yaratanzwe maze bagiririrwa nabi ndetse baranicwa kugira ngo ingabo za FPR zishobore kugira aho zinyura zigaba ibitero ku ngabo z’u Rwanda (FAR-inzirabwoba).

     Ahenshi abo abaturage bagiye bajyanwa ku rugamba ngo rwo gushyigikira ingabo z’igihugu mu guhiga no guhumba-humba Inyenzi-Inkotanyi, ubwo rero, abo nabo babarirwaga  mu mirwano. Bahize inkotanyi mu Mutara hose, bari kumwe n’ingabo za FAR, batemye amashyamba, intoke, amasaka n’indi myaka, ngo bima inyenzi ubwihisho. Ubwo ingabo za FAR zakomeje kwikingira abaturage gutyo. Igice cy’ingabo za Kagame na Kayumba bwite, cyari gishinzwe imirimo yose y’ubwicanyi, ubwo nacyo, ibyo byakibereye impamvu yo kwica abaturage, kubigizayo , ngo RPF/A ikomeze ibone uko igaba ibitero neza. Icyo cyari Icyemezo kibi cy’ubwicanyi.

     Inkuru z’ibyo bikorwa by’ubwicanyi bw’abaturage, zavaga aho ku mipaka, zikagera ku baturage b’imbere mu gihugu, noneho abayobozi ba leta ya MRND bakarushaho kubikoresha kugirango bazagere ku ntego zabo, zo gushimangira amacakubiri.

Ubwo leta yakomeje gufata ibyitso; kwica mu Bugesera, za Kibilira, muri za Kibuye, Kigali n’ahandi hose hari higwije imiryango y’abatutsi. Muri za meetings, za discours z’abayobozi bakomeye bose bavugaga, zigishaga zikanahembera urwango  rukomeye ku batutsi, ari nako babereka neza y’uko umuti w’ibibazo byariho icyo gihe byose, ari ukuzarimbura abatutsi. Nta muyobozi n’umwe numvise utaravuze amagambo yuzuye ubugome, n’ubwo yaba yarayavuze mu bundi buryo buzimije, utarakanguriraga abahutu kwanga abatutsi. Bose bavugaga ibigendanye; no kumaraho, kurimbura, cyangwa, guhumba-humba n’ibindi nk’ibyo bivuga kumaraho ubwoko, bagahora babwiriramo abatutsi y’uko bazashira, bitwaje ngo ko; ari ba nyamucye. Ibi byose byari ubugome bushingiye ku rwango n’ubujiji bw’abayobozi. RPA (DMI) ya Kayumba na Kagame nayo, aho imirwano yabaga hose babanzaga kwikiza abaturage bari hagati yibirindiro bya RPF na FAR.

      Abaturage bahunga ibikorwa by’imirwano no kwicwa na DMI, batangiye guhunga mu byabo ari benshi. Abakuwe mu byabo n’intambara mu Mutara babanje kuba mu nkambi ya Rwebare, muri Muvumba hafi ya Rukomo, barongera intambara n’ubwicanyi bwabakorerwaga bikomeje, bimukira muri Murambi, hafi ya Kiramuruzi, intambara ikomeje kubegera, bo n’abandi bakuwe mu byabo n’intambara mu turere twose bagiye Nyacyonga, i Kigali. Ibyo byose, Leta ya Kigali aho kuzirikana y’uko byaterwaga n’uko yanze kuva kw’izima ngo ice bugufi yemere neza y’uko abarwanaga bafite ukuri n’uburenganzira, ngo bazirikane ako kaga kose kari karakuruwe n’iyo ntambara . Ahubwo abo banyarwanda bose bari bababaye cyane kubera guhora bangara mu gihugu, Leta yabagize ibikoresho, ibereka ko inyenzi (imburagasani z’inkotanyi) ari mbi cyane, y’uko bakwiriye gubatiza amaboko bakazazitikiza. Abaturage bahise bajyanwa mu nterahamwe, abandi mu gisirikare, babategurira urugamba rwa nyuma ari rwo ngo rwo kuzatsemba ubwoko bw’abatutsi niba RPA igerageje kubura imirwano yerekeza gufata ya Kigali. 

    Uwo mugambi mubisha warigishijwe buri muturage wese-Uburere bwo mu gihugu hose, amakaritsiye no mu mijyi, no mu cyaro aho abatutsi batuye hose haramarikwa (marked), za liste z’amazina y’abazicwa mu mijyi zakozwe cyera, n’indi myiteguro yo gutsemba myinshi irakorwa Genocide iba irateguwe bidasubirwaho. Kuva ku muyobozi wo hejuru kumanunka ku muturage wo hasi muri buri nyumbakumi, amakuru yo gutsemba abatutsi aba ahererekanijwe neza ku buryo nta no kwibeshya kwazabaho.

Ku ruhande rwa FPR, yo yarisigaye itekererezwa na Kagame, nayo ntiyabaye shyashya, RPA yateguye imitwe y’ingabo idasanzwe (Aba commandos/Aba techniciens), bazigisha umurimo wo kwica abasivili b’inzirakarengane, baba rubanda rwa giseseka cyangwa abanyepolitiki.

     Iyicana igihe cyaryo cyaje kugera neza nk’uko n’ubundi byari mu mitwe y’abari barabibwirijwe bakabyigishwa, mu gihugu cyose. Ubwo Kagame nawe ku giti cye n’abambari be bakeya babarirwa ku ntoki barimo ba Nyamwasa Kayumba, ba Kabarebe, n’abandi bo muri ako kazu kabo bafashe umugambi wo kurasa indege yari irimo President Habyarimana ; ibyo Kagame n’agatsiko ke gato k’abicanyi babikoze badatekereje neza ingaruka zabyo. 

     Kagame yashakaga gukora sebutimbiri ngo anyanyagire ku ntebe y’ubutegetsi gusa atitaye ku kaga kuko ubwoko  bw’abatutsi buzatsembwa. Ahanuye indege, abahutu b’intagondwa n’abayobozi babo bashyize mu bikorwa Apocalypse yabo nk’uko n’ubundi byari biteganijwe. Ariko indege iba ibaye imbarutso cyangwa agaseruzo  k’impamvu n’urwitwazo ntasubirwaho. Maze abatutsi batangira kwicwa, igihugu gicura imiborogo , imivu yaraso y’abatutsi yuzura u Rwanda; ibisiga n’ibindi biryi bibaho kw’isi byose biba birasakiwe, ikiremwamuntu kiba giteshejwe agaciro bitagira urugero, umuntu-tutsi aricwa, arahigwa, hasi kubura hejuru; mu makaritsiye, mu misozi, mu bishanga no mu gihugu cyose umututsi aratsembwa.

     Ingabo za Kagame zidasanzwe, zari zaratojwe zikanacengezwa mu bice by’igihugu cyose aho bari barahawe za nshingano zo kwica abayobozi batandukanye, ahanini bo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND; 1. ngo bangishe rubanda Leta iyobowe na MRND. 2. Kuvanaho abo bayobozi b’abahutu kugirango MRND nivaho batazavangira Kagame bashaka nabo kujya mu butegetsi. Ubwo abo bakomando; abenshi bigwijemo urubyiruko ahanini bari barakomotse mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi y’u Rwanda usibye missions zo kwica abayobozi, kugira ngo biyoberanye neza hagati mu minsi ya Genocide, bivugwa cyane y’uko nabo bakoze nk’interahamwe, bagakindagura rubanda batarobanuye, kugeza ubwo RPF ifashe Leta neza. RPF imaze gufata leta hakurikiyeho umugambi mushya wo kuyora urubyiruko rw’abahutu (hagendeyemo n’abatutsi benshi babita abahutu) mu maprefectura yose y’igihugu babajyana muri Park national y’Akagera, maze barabica biratinda. 

Za sites za RPA; zo kwica abahutu zahise  ziba izihoraho kugeza mu gihe cy”umwaka no kurenga nk’uko bikurikira; ikigo cy’IGabiro; Inzu yitiriwe Habyarimana (Presidential Lodge); yabaye “Auschwitz” nk’imwe yo muri Poland ku bahutu bo mu Rwanda, bishwe impfu mbi cyane, bihereranywe, iyo nzu hamwe na camp yahoze ari iy’abarinzi ba park national y’Akagera (The New Camp). Kwica abahutu i Gabiro byarakomeje bimara igihe kirekire cyane nta nkomyi, kugeza n’ubwo hakoreshejwe sites zindi ahazengurutse ikigo mw’ishyamba. Muri park national  yose, hari sites nyinshi zakoreshejwe igihe kirekire, aha twavuga: ibiyaga byose byo muri park byarakoreshejwe; Nasho, Ihema, Rwanyakizinga n’ahandi henshi. Iri yica ry’abahutu muri Park ryabaye nibura  mu gihe cyo kuva mu kwezi 6/1994 kugeza  mu kwa 12/1995 nta nkomyi n’imwe.

     Izindi za sites zabaga muri Nyungwe, za Isar Karama yo mu Bugesera n’ahandi; izo mpfu z’abahutu zose zivugwa zarabaye  ku mugagaro, zirazwi neza, kandi zakozwe n’abariho bayoboye igihugu cy’urwanda uyu munsi.

Abanyarwanda bakwiriye guhera kuri ibi mvuga aha bavuga ku bumwe n’ubwiyunge. Igihe tugezemo, umuti w’ibibazo byugarije u’Rwanda rwacu, ni ukuvugisha ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu. Ndabizi neza y’uko nta n’umwe mu bayobora u Rwanda, uzemera uruhare bagize muri izi mpfu z’abahutu. Ahubwo ababigizemo uruhare, bazarwanira kurushaho gushaka uburyo babihishe ndetse no kurwanya no gushaka kurimbura ababizi neza kugirango abanyarwanda bahere mu mwijima w’ibyabaye. Ariko, nk’uko abanyarwanda baca umugani ngo; “Akarenze umunwa, karushya ihamagara”, iri  yicana ryagizwemo uruhare na benshi, kandi byakorewe benshi ku buryo bitashoboka rihishwa, birazwi neza n’ubwo ingoma ya Kagame yazibye iminwa y’abanyarwanda.

Rero umuti urarura ,ariko ugomba kunyobwa; ngo; “amaherezo y’inzira, ni mu nzu”. Umuti nunyobwe, ukuri gushyirwe ahagaragara, ibinyoma bihambwe mu kuzimu kubikwiriye, maze ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku kuri bisakare mu banyarwanda, ubwo nibwo amahoro azataha iwacu i Rwanda. 

               Abo bose bapfuye nabo  bari abanyarwanda, bibarababaje kandi biteye agahinda kuba badashobora kwibukwa, kandi ababo babaye mu   gihugu cy’u Rwanda muri iki gihe cyose cy’imyaka 26 kuva bibaye. Kuri uyu munsi wo kwibuka, ni koko twibuke abacu bazize Genocide, ariko leta itegeka u Rwanda none nireke abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu nabo bibuke ababo bose baguye muri iryo yicana. Niyo ntambwe yonyine ikomeye y’ubumwe n’ubwiyungye.

 Jye wandika ibi; nagiriwe nabi cyane, ndababazwa, kugeza ubwo nahunze iriya ngoma ubuzima bwanjye bugeraniwe, kubera y’uko nashotse mvugisha ukuri k’ukuri, ndwanya akarengane ibihe byose.  Abicanyi b’abagome, bantesheje ababyeyi banjye bari bakuze, bari barapfushije urubyaro ruguye ku rugamba rwo gucyura abanyarwanda . 

Abo babyeyi banjye bapfuye nabi cyane, banyuze muri tortures zikabije, bapfuye  bifuza kugeza ku minota yabo ya nyuma, kubera iriya leta y’abicanyi b’indahaga, bendaga kunyambura ubuzima nanjye abo babyeyi bari barasigaranye. Ababyeyi banjye bashaje barahawe akato ntawushobora kubasura, kuko abantu bose bari baratewe ubwoba n’ingoma y’abicanyi. Ku minsi yabo yo gushyingurwa, hoherejwe ba maneko, bagomba kubarura abahabonetse n’amagambo yahavugiwe. Ibyo byose ntabwo byanciye intege cyangwa  ngo bimpagarike kuvuga ukuri gukenewe n’abanyarwanda 

     Ngarutse ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, ubumwe mu banyarwanda ni nk’indoto hakiriho buriya buyobozi buriho. Kuko ubuyobobozi bwagize uruhare rukomeye mu koreka imbaga y’abanyarwanda, kandi bukaba bukibihishiriye, kugira ngo ababigizemo uruhare badashikirizwa ubutabera; ubwo birumvikana y’uko ibikorwa n’ibivugwa byose aribyo kwikingira ikibaba ariko, bidashobora kugeza abanyarwanda k’ubumwe n’ubwiyunge bwiza, abanyarwanda ngo bibuke ababo mu mudendezo, no kubwizanya ukuri ku byabaye mu Rwanda. Birumvikana y’uko ubumwe buzashyika mu Rwanda, ari uko iriya ngoma iyobowe na Kagame izaba itakiyobora igihugu.

     Mu ngoma za mbere ya FPR, ibyo abayobozi bigishaga abaturage byabaga bishingiye ku nzangano z’amoko, nabonye ari yo turufu n’ubu ikinishwa n’abayobozi ba FPR. mwiyunviye amagambo y’abayobozi nka Kabarebe, ba Kaboneka, n’abandi bose bagiye baba ibikoresho bya Kagame. Bose bigishije amacakubiri ashingiye ku moko ndetse no ku batutsi bavuga ukuri kw’ibyabaye cyangwa ibibera mu Rwanda rw’ubu. Ayo magambo y’abayobozi bo muri FPR, ntaho atandukanira n’ay’abayobozi ba MRND na za power bavugiraga muri za meetings. Amagambo menshi yagiye avugwa na Kagame ubwe; guhera ubwo yabonaga igihiriri cy’impunzi z’abanyarwanda bahunga, bambutse umupaka w’u Rwanda bajya muri Congo maze akagira ati: “ubona nabariya iyo umuntu abamarira kw’icumu ntihagire n’umwe wambuka” Ibyo birerekana ubugome n’urwango yari afitiye abahutu, ibyo byanakwereka y’uko abo yashoboye yaje kugiraho ubushobozi, icyo yabakoreye (barahumbahumbwe, bajyanwa muri park national), kandi  ayo magambo yakwerekana n’ibiri mu mutima we n’uyu munsi.

     Mu by’ukuri mu Rwanda, imyaka 26 ishize, ku rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, ntaho byavuye nta n’aho byagiye. Abahutu bose bari mu Rwanda, bafashwe nka Rubanda rwa Kabiri (2nd class citizens). Nta majyambere, uburenganzira busanzwe, gushyirwa mu mirimo, mu mashuli, kuzamurwa mu ntera mu gisirikali no mu gipolisi  nka bagenzi babo b’abatutsi. Hari iringaniza nk’iryahozeho  muri za leta za kera, n’uko FPR iba izi kubihisha gusa, ariko biragaragarira buri umwe wese.

    Abahutu benshi mu Rwanda barakitirirwa ubuterahamwe, kuko ari abahutu, kabone n’iyo baba baravutse nyuma ya genocide bapfa kuba bakomoka mu bwoko bw’abahutu gusa. Abahutu nta n’umwe ugihabwa amahirwe mu nganzo izo arizo zose. Muri za muzika, imikino iyo ariyo yose keretse iyo abatutsi badashoboye cyangwa badakeneye. Abahutu n’ubundi bagiye mu kimbo cy’abatutsi uko bafatwaga muri republika ya mbere n’iya kabiri. Babaho mu bwoba, mu rwikekwe, babaho bihonga, bigura byimazeyo kugira ngo bemerwe n’abatutsi bari mu butegetsi, nk’uko byari bimeze mu’ngoma mputu zahise (Abatutsi bahihibikana batanga “Imisangiro” kugirango abahutu babemere mu Rwanda, ndetse babemeze y’uko bariho ku Mbabazi zabo)

     Umuhutu ugomba gukorana na leta ya Kagame, agomba kuba: Yaragambaniye  bagenzi be, kuba yariguze bihagije,  kuba hari byinshi bidasanzwe yigomwa kugirango azatunguke agaragare. Agomba kuba afite ikintu cy’akarusho Leta ntutsi imukeneyeho, kandi akemera kuba neza igikoresho n’ubundi. Umuhutu uri muri leta n’iyo yaba ari Mukuru bingana gute, aba ategekwa n’abamuri hasi baba baramurindishije. Ndetse nta jambo na rimwe aba afite, bose basuzugurwa n’abantu bo hasi yabo.

     Ubu mu myaka 26 ishize, iyo uri umuhutu, uri mu mahanga; iyo uhuye n’umunyamahanga utazi iby’u Rwanda neza, ariko bakaba bakurikirana ibebera mu gihugu,  nk’uko babibona kuri za media na za discours zisize ubuki z’abakozi ba Leta iriho ubu, shows, n’amafoto byerekana abanyarwanda b’abatutsi kuba aribo bagaragara mu bikorwa byose byiza biranga u Rwanda rw’ubu. Iyo bakubajije iby’iwanyu, ukababwira uko bimeze ariko bitandukanye n’ibyo bamenyereye u Rwanda rw’ubu ruvuga, abanyamahanga baraguhakanya y’uko utari umunyarwanda, noneho wababwira y’uko ari habi y’uko wanahunzeyo; bakakubwira y’uko u Rwanda ari cyo gihugu cy’amahoro cya mbere kibaho kw’isi, ndetse bakavuga y’uko wowe utazi ibyo uvuga, y’uko n’u Rwanda ntaho uhuriye narwo. Ibyo ni propaganda mbi; ya za Rwanda day, Rwandan diaspora n’indi mikoro yose yitwa y’uko iranga u Rwanda ruyobowe na Kagame. Ibyo byose bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kugeza iyi myaka makumyabiri n’itandatu u Rwanda rumaze ruvuye mw’iyicana ryagwiriye mu Rwanda. Ibi byose niko byari bimeze mu ngoma zashize zose, ntabwo ari bishyashya. Ivangura ririho ku buryo bugaragarira buri wese.

     Abahutu bari hanze nabo, abenshi ibitekerezo byabo ntabwo byahindutse cyane kuko abenshi iyo ushishoje neza ubona ko baryamiye amajanja, ukabona bagifite inzigo. Abantu baracyavuga imvugo z’amacakubiri nk’izo muri za 1960 na za 1990. Ntibahindutse, n’abafite ibyo bavuga ko baharanira guhindura mu gihugu, ubona ko bashaka kwerekana ko bishingiye ku nyungu z’abahutu gusa, ngo hato bazihimure kubo bita abanzi babo n’ubundi. Ibi ndabyandika narabyitegereje igihe kirekire cyane, Jyewe mbaye hanze akanya, numva byinshi kandi nzi byinshi . 

Ubusesenguzi bwanjye, mbona y’uko nyuma y’iyi myaka 26, habaye iri yicana ry’indengakamere ryabaye iwacu mu gihugu cy’u Rwanda; iyo ubu ushishoje neza, ubona ko abahutu bamwe mu bari hanze y’igihugu, bavuga, bakanandika, ndetse no guteza imbere nabo icyazatuma bajya ku butegetsi ngo bihimure, banihorera ku batutsi. 

     Ndasaba abanyarwanda bose basoma ibi; ko niba bumva bakunda u Rwanda rwabo, bakaba batifuza ko ibyabaye bitazasubira; ko  bakwitandukanya na ziriya ngengabitekerezo n’imvugo mbi zaranze ibihe byashize, ndetse n’ibi bihe u Rwanda rurimo, rugipfukiranye ukuri ku byabayeho mu gihugu cyacu, kugirango abanyarwanda bazabone aho bahera biyunga, bityo u Rwanda rw’ejo rukazaba u Rwanda rurangwamo ubuvandimwe burambye hagati y’amoko yombi; y’abahutu n’abatutsi.

     Jye uvuga ibi, nta ruhande na rumwe mbogamiyeho, kuko ndashaka gusoza inshingano zanjye niyemeje kuva mu buto; ndacyakora uko nshoboye kose kuba navuguta umuti wakemura ibibazo by’u Rwanda. Ibi nkora si ibya none, kandi ntawe ubimpembera, nitanze kuva kera, nta gihembo mpabwa cyangwa amafranga, ahubwo mparanira aya mahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda: abahutu, abatutsi n’abatwa ntarobanuye. Ni nayo mpanvu nkomeje gusaba buri munyarwanda wese wifuriza u Rwanda amahoro, ko acisha ukubiri n’amarangamutima atuma atekerereza mu moko, ahubwo abantu bagatekerereza mu bunyarwanda.

     Genocide Cyangwa itsembabwoko n’itsemb tsemba, ryibukwa uyu munsi ubugira inshuro ya 26 ndarivugaho ibibikurikira:

1. Leta iyoboye u Rwanda yimirijwe imbere na Paul Kagame nikomeze gahunda zo kwibuka “abatutsi bazize genocide” ariko byaba byiza ko ihindura uburyo bikorwamo: amagufwa yanitswe icya kane kikinyejana,(1/4) century, mu nzibutso hose, yandururwe ashyingurwe mu cyubahiro gikwiriye abacu, yerekanwe bihagije, byagiye mu mateka azahoraho y’uko Genocide yabayeho mu Rwanda. Impanvu;  kuba amagufwa ahora yanitse, birushaho gukomeretsa abapfushije ababo iyo babona amagufa y’ababo buri munsi ku gasi, bikaba byabangamira no kuba abantu babarirana mu kuri.

2. Iriya mihango, n’iyigana ry’uburyo genocide yakozwemo imbere y’abayirokotse n’abapfushije ababo, nabyo mbona byakagombye guhita bihagarikwa; kuko jye mbona biriya ari ugushinyagurira abanyarwanda, na none babuze ababo. Ni torture mbi, ituma bahorana na shitani y’urupfu, mu buzima bwabo bwose, ni ukongera traumatism kurushaho, usibye na ba nyirubwite babuze ababo, n’abanyarwanda bose ntibibabereye guhora abantu bibutswa, hakinwa n’imikino y’uburyo genocide yakozwemo, bisubiza ibyabaye byose ibubisi, maze abarokotse n’abandi bose bakaboroga kubera y’uko nyine biba biteye ubwoba. Ni kuki leta yishimira ko abanyarwanda bahora mu miborogo nyuma y’iyi myaka yose. Ese uwashaka ikibahoza amarira, ahubwo ntibyaba byiza kurusha. Ndabizi y’uko abantu ku giti cyabo batakwibagirwa ababo bapfuye, ariko aho guhora babyibutswa sibyo, ngirango hashyizweho izindi ngamba zo kubabungabunga no kubakomeza imitima zarushaho kubagirira akamaro.

    3. Leta yarikwiriye kureka abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, nabo bakibuka ababo uko bikwiye. Ndabizi ni intambwe izagorana cyane , kuko leta ibyo ntishaka ku byumva no kubyemera, kuko ibibona nko kwishinja, ariko jye mbona ariwo muti unoze. Bazapfukirana ukuri se na ryari, ko “ukuri guca mu ziko ntigushya”. Abo bahutu bapfuye, ubu ntibakiri ibanga. Turabizi, Ababivuze bose barabizize, ariko ntaho byigeze bijya; Seth Sendashonga, Theoneste Lizinde, Victoire Ingabire, ejo bundi aha umutagatifu wacu Imana imuhe iruhuko ridashira, akaba ari n’umucikacumu wa Genocide, Kizito mihigo bose barabivuze bihagije; abo bose n’ubwo babizize, ntaho na hato bihuriye n’icyo cyaha kuba kitakiriho, ntaho cyagiye, kiracyahari kandi abo banyarwanda  bapfushije ababo barababaye. 

Kuri ubu bugira inshuro ya 26 twubuka abacu bazize ubwicanyi bw’abanyarwanda, twibuke bose; abazize Genocide, n’izindi mpfu zose zabaye mu Rwanda muri kiriya gihe. Iyo niyo nzira nziza inoze, mbona ariyo yazatanga umuti w’ubumwe n’ubwiyunge burambye abanyarwanda bose bakeneye cyane.

Mwese mwese ababubuze abanyu nimukomeze mwihangane, muri ibi bihe bitoroshye, ari nako mukomeza no kuzirikana ndetse munirinda icyorezo kya Coronavirus (COVID-19) cyibasiye iyi isi dutuyemo yose, ibi byose tubishyire mu maboko ya Rurema  mu masengesho we ushobora byose.

Twese hamwe dukore tunasengera ubumwe, namahoro byabanyarwanda.

Murakoze

Byanditswe na Michael K. Mupende

Tariki ya 6 Mata 2020