AMATORA 2017: MGR PHILIPO RUGAMBA YANZE GUSENGA UMUNYAMURENGWE WIFUZA GUSENGWA NK‘IKIGIRWAMANA

Ku italiki ya 18/8/2017, mu cyiswe irahira rya Paul Kagame wiyemeje gufata U Rwanda ho ingwate, agakomeza agategeka igihugu ku kingufu, yica inzirakarengane, asenyera abaturage, abarandurira imyaka, abambura ibyabo, abafungira akamama, yimika ivangura mu benegihugu…

abitwa abayobozi b’amadini binjiye mu irushanwa ridasanzwe kandi riteye isoni  ryo « Gusenga IKIGIRWAMANA Kagame », ni uko si ukukivuga imyato biva inyuma!

Biragaragara ko intego ya Kagame utaratinye guhatira abakecuru kumwita « Murumuna wa Yezu Kristu » yenda kuyigeraho : Arasengwa agasingizwa kimwe n’ Imana Data!

Kandi rero bigiye kurushaho gushyirwamo ingufu muri iyi manda ya Kane (2017-2022) Kagame yibye (1994-2022) dore ko nta munyarwanda ukimwemera nka Perezida w’u Rwanda. Manda yemererwaga n’Itegekonshinga zarangiye taliki ya 3/8/2017 ibyakurikiyeho byose ni Ubujura bwo kwiba ubutegetsi. Yewe n’ abazungu basanzwe bafasha u Rwanda batereyeyo utwatsi kuko barangije kumurunguruka basanga wa muntu bashyigikiye ari  » Umunyagitugu w’umwicanyi utaranganwa umutima w’impuhwe, Umusazi utagifite igaruriro,usonzeye gusengwa nk’Ikigirwamana ».

Nk’uko byagaragaye kuri iriya « ngirwarahira », Amadini menshi yo mu Rwanda yarangije kwirukana Imana y’ukuri ahitamo kubaka Urutambiro rushya, aterekaho Ikigirwamana Kagame , none abo Bashumba b’ impumyi barakstaje mu guhamagara rubanda ngo nipfukame isenge iyo Kabutindi!

Icyakora hari umushumba umwe wa Kiliziya Gatolika wagaragaje ko nta gisubizo kiboneka mu gusenga « umuntu », ko ahubwo igikenewe ari ugusengera « U RWANDA  » kugira Imana y’ukuri irurinde icyago cy’Intambara kuko biragaragara neza ko abatazemera gusenga Ikigirwamana bagiye gutotezwa bitangaje. Bityo ab’inkwakuzi muri bo bakaba biteguye gufata intwaro kugira ngo birwaneho kandi bakure Ishyano ku ruhimbi. Bishatse kuvuga ko Intambara iri imbere aha izaba ari Intambara hagati y’ Imana na Sekibi. Ingabo zizasakirana ni Ingabo z’Imana y’ukuri n’Ingabo za Kabutindi yigize IKIGIRWAMANA.

Munyarwanda, mwenegihugu tangira ushishoze umenye neza uruhande uhagazeho, uhitemo n’uwo uzarwanirira: Imana y’ukuri cyangwa Ikigirwamana Kagame.

Ngaho nawe iyumvure kandi uzirikane amagambo yo mu Isengesho rya Musenyeri Filipo Rukamba, ugendere kure ibitabapfu by’abishoye mu gusenga « Ikigirwamana » ku mugaragaro:

« Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amina.

Nyagasani Mana yacu, wowe Rumuri rw’ibihugu byose, ni wowe ubibeshaho ukabikiza. Twese hamwe turakwambaza dusabira u Rwanda rwacu. Mbere na mbere Nyagasani tugushimiye ibyo turukesha byose kuko ari wowe biturukaho. Tugushimiye ibyiza byarwo, ubutaka bwarwo, ururimi n’amajyambere byarwo. Tugushimiye imico myiza y’igihugu cyacu; ubugwaneza bw’ababyeyi, umwete w’urubyiruko, ubwitange bwose bw’abantu b’ineza n’imirimo yose iruteza imbere.

Dawe Nyirubutagatifu turagije igihugu cyacu ubuntu n’ububyeyi bwawe. Uturinde, uturengere. Ha abana bacu bose kukizamura mu mahoro, mu mudendezo no mu mubufatanye.

Mana yacu tugutuye abayobozi b’igihugu cyacu. Byumwihariko Perezida wacu. Umuhe ishya n’ihirwe mu mirimo wamushinze, ahore ahihibirikanira kurungutse ituze n’amajyambere mu Rwanda rwacu. Turasabira n’abandi bayobozi bose kugirango imigenzereze yabo itugeze ku bwubahane no ku buvandimwe buhamye.

Mana yacu fasha abafite ingorane bose muri iki gihugu. Komeza muri twe abantu bashishoza, bataryarya, b’umurava kandi b’intwari zitangira abandi.

Ijambo ryawe n’urukundo rwawe biturinde gutandukana, bidutoze kumvikana no gushyira hamwe igihugu cyacu gikurire mu butabera no mu mahoro.

Ha u Rwanda umubano mwiza n’amahanga, Ururinde intambara n’imidugararo yose, uruhe guteza amahoro n’ubwumvikane mu bihugu bya Afurika n’ibyisi yose.

Murikira abanyarwanda bose kandi ubakomeze kugirango bamamaze ukuri kwawe kandi bimirize imbere ubutabera n’urukundo bya kivandimwe bitume igihugu cyacu kirangwa n’ubumwe n’abaturage bose bakabona umunezero nyawo.

BikiraMariya nyina wa Jambo mwamikazi wa Kibeho, mubyeyi wacu udusabire. Ibyo byose tubisabye kubwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.  »

Umuhanuzi.