Ange Kagame yanenze ikoreshwa ry’icyongereza muri Miss Rwanda 2019

Ange Kagame

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame yagize ati:

“Kuki bategekwa kuvuga Icyongereza mu gihe bigaragarira bose ko batiteguye neza? Kudaha agaciro aba bakobwa iyo batabashije gusubiza ikibazo neza mu rurimi batisanzuyemo mu kuvuga”

“Kuvuga Ikinyarwanda byagakwiye kuba bihagije. Amarushanwa ya Miss Universe yo ko aba afite abasemuzi bafasha abahatanye batabasha kuvuga Icyongereza. Twongeyeho ko ibibazo ubwabyo biba binavugitse mu Cyongereza giciriritse.”

Yongeye agira ati:

“Umukobwa wumva ko yavuga Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisobanura mu rurimi rw’amahanga. Abakemurampaka bagasubiramo inshuro eshatu cyangwa enye ibibazo biteguwe mu Cyongereza gikocamye byongeye mu rurimi batumva ntibyumvikana”