Ngo bakimara kwica Fred Rwigema, ngo Kagame yakurikijeho abasikare bose bari ibyegera bya hafi ya General Major Rwigema.
Ubwo ngo Prezida Kagame afashe ubuyobozi bwa FPR/inkotanyi, ngo icyo yakoze gusa ni ugusiga u Rwanda amaraso na génocide.
Mu kiganiro kirambuye uyu Barahinyura yagiranye n’Ikondera Libre kuya 21/12/2017 , asobanura uko yinjiye muri FPR / Inkotanyi, dore ko yari anayisanzemo undi muhutu Kanyarengwe, bakomokaga mu karere kamwe k’amajyaruguru.
Ariko ngo ibyo yabonyemo ni agahomamunwa.
Urugero ati : kubona mpaguruka i Kampala kuya 30/09/1990, yaba Rwigema wankuye i wanjye mu budage, yaba Inyumba Aloysie twavuganaga buri gihe, na Rutaremara nemeraga , ngo yewe na Kanyarengwe, nta n’umwe wigeze ambwira ko bazatera u Rwanda, nkabimenya ngeze iwanjye mu budage?
Uyu Barahinyura Shyirambere Yohani wayobotse FPR/INKOTANYI akanayibera umuyobozi w’itumanaho n’itangazamakuru, yemeza ko FPR ya none atari yo yabayemo; n’ubwo n’iyo yari yiyeguriye atayimazemo igihe, kuko mu mwaka umwe yari ayisezeyemo, hari kuya 17/05/1991.
Ikondera libre, 28/12/2017