Burundi: Intwaro ziremereye zaba ziri gushyirwa ku mipaka hafi y’u Rwanda

    Ikinyamakuru Iwacu cyandikirwa mu Burundi kiravuga ko hari intwaro ndetse n’amasasu byari bihishe mu bigo bya gisirikare biri kwimurirwa ahantu hatazwi, aho bamwe mu basirikare ngo bavuga ko biri kujyanwa mu bice byegereye umupaka nka Cibitoke, Makamba, Ngozi na Kirundo.

    Ngo ubwo izi ntwaro ziheruka kwimurwa zakuwe mu kigo cya gisirikare cya Bururi. Umuyobozi w’iki kigo ngo mu cyumweru gishize akaba yarapakiye mu makamyo 2 ya gisirikare intwaro zirimo n’ibisasu bya bombe, imbunda za mitrailleuses ndetse n’imbunda zirasa ibisasu bya rokete, byoherezwa ahitwa Gatumba.

    Andi makuru avuga ko uku kwimura ibikoresho bya gisirikare byaba byaratewe n’ibitero byo kuwa 11 Ukuboza 2015, byagabwe ku nkambi 3 za gisirikare, aho bivugwa ko icyo hanasahuwe ibikoresho bya gisirikare byinshi n’abari bateye.

    Ku murongo wa telephone, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza yatangarije Iwacu-Burundi ko kwimura ibikoresho bya gisirikare mu gisirikare ari strategies zitagomba guteza icyoba mu baturage. Yavuze ko ababishinzwe bazi uko intwaro zibikwa, uko zoherezwa aho zikenewe igihe bibaye ngombwa n’ibindi.

    Kubwe, ngo ni ingamba ziba zafashwe ku rwego rw’ubuyobozi bw’ingabo (Etat Major), yanongeyeho ko hari igihe ibikoresho biba bishaje bikaba ngombwa ko bisimburwa. Ngo kugiran go bisimburwe rero biba ngombwa ko ibikoresho bimeze neza bijyanwa ahagiye gusimburwa ibishaje. Ibi ngo bikaba ari ibisanzwe.

    Col Baratuza yabajijwe impamvu uku gusimbura ibi bikoresho biri gukorwa mu bice byegereye umupaka abazwa niba haba hari icyo igihugu kikanga, asubiza ko nta cyo kwikanga ku mupaka uwo ari wo wose w’u Burundi.