CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA

Urwanda rwarababajwe kandi rurababaye, ku buryo gukomeza kurusonga mu guhishira ibyabaye ku bana barwo b’amoko yose mu icuraburindi ry’ubwicanyi ndengakamere ari ubugizi bwa nabi bukabije. Guhishira ibisenya amahirwe igihugu bibera mu buyobozi bw’igihugu n’ubw’amashyaka yihariye nabyo bikwiye gucibwa intege.

Mu kiganiro Condo na Rudasingwa bagiranye n’umunyamakuru Felin Gakwaya kuri BBC-Gahuzamiryango, harumvikanamo ibintu byinshi ariko ibikwiye kwibazwaho ni bitatu. (1) Amatiku ashingiye ku moko Tutsi/Hutu; (2) Igihango cyangwa se amasezerano y’ibanga (code of silence); (3) Gukorera mu bwiru bukabije no mu dutsiko tw’umwijima hagati y’abasangirangendo.

Icya mbere: Udutiku dushingiye kuri Hutu na Tutsi.

Aha icyo umuntu yumvise mu kiganiro ni uko RNC kuva yatangira yaba yaramunzwe, ifite umuze w’ivanguramoko itabasha kwivanamo. Nta demukarasi yigeze iyirangwamo uko abayikuriye babyivugiye. Kandi irwaye cya gisebe cyaboze icyo bita umufunzo w’amatiku ashingiye ku moko. Rudasingwa arabivuga mu magambo asa n’adaca iruhande. Condo arabivuga nawe ariko aruma ahuha, ndetse byajya kuzamba agatangaza ko ikibabaje ari uko Rudasingwa n’abo bajyanye bacika kli RNC y’ikubitiro batakomeye ku gihango cy’ibanga. Aya matiku ari mu nzego zo hejuru cyane za RNC ntabwo abayoboke bayo bose bayazi, ahubwo birashoboka ko nabo baba batunguwe no kumva ko “equilibre etnique” ikiri impamvu n’isoko ya “Muzunga” iboneka mu mahuriro ya politiki yo mu bihe tugezemo.

Ikindi Rudasingwa ahishura ni uko ngo burya na cyera na kare bakiri mu butegetsi bwa FPR, hari abasilikari batakoreraga igihugu ahubwo bahoze bakorera Kayumba ku giti cye nk’umuntu. Biramutse ari byo, bagombye kwishyura amafaranga yose bahembwe n’igihugu ava mu misoro y’abaturage kuko uwo bakoreraga ku giti cye yagombye kuba yarabageneye umushahara. Byose ni urujijo ku bantu basanzwe, kuko ibyinshi bitwituraho n’imvura y’amakuru y’ibyaberaga iwacu tutabizi.

Inama, ni ugutinyuka kugaragaza ibibazo bihari, kwitoza kurenga ivanguramoko n’irari ry’ubutegetsi rishingiye kun nda nini, ahubwo hakabaho kurwanira kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu hagamijwe kwinjizamo gahunda nziza ziganjemo izo gutoza abanyarwanda kubana neza hagati yabo, guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kubyutsa no gukomeza umubano mwiza n’ibihugu by’amahanga haherewe ku by’abaturanyi.

Icya kabiri: Igihango cyo kutavuga no guhishira ibidakwiye guhishirwa (code du silence)

Igihango nk’iki gikunze kuboneka mu dutsiko tw’abagizi ba nabi, abahotozi, abakwirakwiza ibiyobyabwenge, nka mafia n’utundi dutsiko tw’iterabwoba, kikaba aribyo umuntu yakwita mu ndimi z’amahanga “CODE DU SILENCE”. Aho gushima Rudasingwa ko afashije abanyarwanda kumenya indwara yamunze RNC no gutuma habaho gutekereza ku nzira ikwiye, Condo aramugaya ko atahishiriye ibiteye isoni n’agahinda, ndetse ati dore na mbere ye Rusesabagina yabaye imfura aryumaho ntiyagira icyo avuga (byumvikanye nko kugira ati ntiyadutamaza).

Condo ati Kayumba ntiyari kuza mu kiganiro kuko ibibazo byarebaga inzego z’ishyaka. None se Bwana Condo, iyo n’abavuye mu ishyaka bavuga ko Nyirabayazana w’ibibazo byabo ali Kayumba Nyamwasa hamwe n’agatsiko ke bise ak’abasilikali, kuki ahubwo ubuyobozi bw’Ishyaka butasaba umuyoboke kanaka ushyirwa mu majwi kugaragara mu kiganiro, cyane cyane iyo yatumiwe by’umwihariko, kugirango habe habaho amashirakinyoma niba koko ubuyobozi bw’ishyaka bwumva bwarabeshyewe. Iyi omerta Condo cyangwa Kayumba bashaka kugereka ku banyarwanda nk’urusyo batazitura ni iy’iki ko ahubwo ari iterabwoba, ngo nunagenda uzafunge umunwa.

Iyi niyo ndwara igejeje abanyarwanda ahabi ho kutamenya n’ibyabaye ku banyagihugu by’ubwicanyi ndenga-kamere bwo mu myaka ya za 1990 kugenda kugera no kurenga uw’ibihumbi bibiri ho gato aho abagogwe bakomeje kwibasirwa, nyuma y’imbaga itabarika y’abahutu n’abandi batutsi benshi bahitanywe mu maherere. Nan’ubu amabanga aracyari yose ku bijyanye n’ubwo bwicanyi no ku iraswa rya perezida Habyarimana.

Inama yagibwa aha, ni ukureba ikibazo uko giteye n’aho kiri, hakirindwa icyitwa gutsimbarara ku mafuti cyose. Abo ku ruhande rwa RNC y’ikubitiro bakemera ibiganiro bitarimo kugendera mu mwijima wo kutaboneka mu ruhando rw’impaka cyangwa se kudatuma uwo abantu bashaka kumva no kubaza yihina iyo mu kuzimu kwa “silence de mort”. Ibi ntibifasha. Yazamukayo akaza mu ruganiriro rw’impaka akaba yafasha abanyarwanda gushira impungenge dore ko wasanga bifashije na benshi.

Abo ku ruhande rwa RNC-Nshya bakwemera nabo gushyikirana no kwitabira impaka, kugeza ubu barasa n’abatabyanga, ariko kandi bakanatekereza ko ikibazo cy’amoko n’ukwiremamo udutsiko, niba batubwira ukuri koko, ari kimwe mu byabatesheje umutwe bigatuma basezera, bityo bakaba bagomba gukora ibishoboka byose ngo bagikumire mu bihe bishya byabo binjiyemo.

Icya gatatu: Ubwiru n’udutiku hagati y’abasangiye urugendo.

Ibi nibyo bibyara ingeso mbi yo kurimanganya mbere y’uko haduka icyorezo cyo gucikagurikamo ibice haba mu myumvire cyangwa se mu mibereho y’ishyaka n’ihuriro/Umuryango. Ingero zirahari: dore bijya gucika muri FPR, abasangiye urugamba bacitsemo udutsiko dushingiye ku irari ryo kuba hejuru y’abandi n’inyungu zinyuranye, ibyo bibyara ugutsembatsembana hagati y’abafatanyije urugamba; nyuma gato icyiitwaga Umuryango kiza kuzwamo n’udutiku dusenya dushingiye ku ho abasangiye urugendo bagiye baturuka, urwikekwe ruba rurerure n’agafuni kavuza ubuhuha, ibyari amaraso amwe bihinduka inzigo ndetse ibyari ugutabara igihugu bihinduka kukirundurira mu kuzimu. Ibyo bikiyongeraho n’ivanguramokoryatumye abagayaga abandi jenoside bayigira iyabo maze si ukwica abahutu biva inyuma, ukagira ngo hari umudari barwanira n’abahutu b’abahezanguni batsemba abatutsi b’imbere mu gihugu bagamije kumaraho burundu.

Aha ntitwabura gushima ubushake umwe mu baganira yagaragaje bwo kuba habazwa ibibazo bitatu bikomeye, ndetse abanyarwanda bose bakwifuza ko uretse na Kayumba na Rudasingwa, n’abategetsi b’I Kigali n’abanyagihugu bakuriye andi mashyaka babazwa. Ibi bibazo byagizwe “tabou” cyane cyane ikirebana n’ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda b’amoko yose ndetse n’ikijyanye n’amoko Tutsi na Hutu kugeza abantu batinya kuganiraho ku mugaragaro.

Ariko kandi, iyo Rudasingwa avuze ko habayeho gutegura liste y’abazajya mu myanya, ndetse ngo Kayumba akavuga ko ubututsi n’ubuhutu aribyo bigomba kuyobora uko guhitamo, uwumva atoramo ibintu bibiri: (a) ko nta demukarasi nta no gutora bigamijwe; (b) ko urwishe ya nka rukiyirimo ku bihyanye na “equilibre ethnique et regionale” itumvikanyweho n’abanyarwanda MRND yimakaje mu gihe cyayo. Aha umuntu ntiyakwirengagiza ko Rudasingwa atinyuka nibura we akavuga ko ari ikibazo gikomeye gikwiye kuganirwaho, hakarebwa ibisubizo byinshi bishoboka, yewe n’inzira abarundi bagerageje yo gusaranganya hashingiwe ku moko (equilibre ikozwe mu buryo bwumvikanyweho na buli wese) ikaba yatekerezwaho, kuko ibyo FPR yagerageje byose kugeza ubu byaramburuye. Aha Condo nawe aragaya utu dutsiko tw’abaganirira inyuma mu gikari kandi abo bireba bose bicaye mu ruganiriro rusange bategereje kujya inama. Hari n’aho agera agasetsa ati agatsiko ni aka kagaragaye kivanye mu bandi! Reka ye! Nkaho kuri we udutsiko tukiri mu bwihisho tutaba ari two?

Udutsiko nk’utu n’ubwiru nk’ubu birasenya kuko bituma ubuyobozi buzwi bucibwa inyuma n’ubuyobozi bw’udutsiko twihariye dukorera mu mwijima, ndetse dusa n’utwifitiye izindi guverinoma zabwo, iyi akaba ari inenge FPR na Kagame bari bihariye kugeza ubu mu maso ya rubanda twese. None twumvise ko no muri opozisiyo byari uko cyangwa se biri uko. Biteye agahinda.

Ingaruka zigera kuri benshi

Ingaruka z’ibiriho muri RNC nta wahidikanya ko zigera no ku bayoboke b’amashyaka yibumbiye mu cyo dukunze kubona cyitwa Urugaga rw’amashyaka atanu yishyize hamwe mu mishanga mike cyangwa se yose afitemo inyungu. Iyi plateforme (urugaga) nta kuntu itahahungabanira. Bishobora kuba binateye ubwoba, kuko bidasobanutse ukuntu amashyaka ahuriye muri iyi plateforme (abayakuriye) kugeza ubu atarandikira abayoboke bayo, buri ryose ku giti cyaryo by’umwihariko, abahumuriza ko batagomba guhungabana kandi akaba yanabamurikira uko bagomba kubyitwaramo n’uko bagomba kwakira amakuru avugwa y’icikamo kabiri ryabaye muri rimwe mu mashyaka magenzi yayo.

Rudasingwa ati aho kuyoborwa n’agatsiko ka Kayumba hakomeza FPR ya Kagame n’ibibi byayo

Aya magambo ateye impungenge. Yego abafaransa baravuga ngo “une demi-misere vaut mieux qu’une misere”, ariko se ikivuga ko FPR n’imigenzereze yayo ari demi-misere uyigereranyije na RNC ya Kayumba (tubyite dutyo) n’imigenzereze yayo ni iki? Byose niba ubibona nka misere rero, ntiwagombye kuyifuriza abanyarwanda. Bamwe twumva ngo bajyaga biyamirira bati Nta Lunari Nta Loni, ubu wasanga bagize bati Nta Kagame nta Kayumba! Aliko kandi uko ubona Kayumba wabigira ute usanze nawe ariko akubona? Akaba akuvumira ku gahera uko avuma Kagame, bigakubitiraho ko mwembi Kagame ababona atyo?

Aha igikwiye ni ukwibaza, ubutegetsi buriho bugasabwa guhindura ingendo n’imigenzereze, bwabyanga bukabihatirwa cyangwa se bukabuzwa amahoro mu mahano yo guhemukira abanyagihugu, kandi niba no mu baburwanya hari abameze nkabwo bagasabwa guhinduka byarimba bakibazwaho birambuye.

Gushima abanyarwanda wese n’Ishyaka ryose rigaragaza ubushake bwo guhuza aho gutatanya

Mu gusoza, twashima amwe mu mashyaka nka PRM-Abasangizi n’ishyaka Banyarwanda, ku bw’uko yifuje ko habaho ukwiyunga hagati ya RNC igice cya Rudasingwa Theogene na RNC igice cyiswe icya Nyamwasa Kayumba. Ndetse ayo mashyaka akaniyemeza ubukorerabushake mu guhuza ibyo bice byombi biramutse bibigizemo ubushake. Mu by’ukuri RNC mu gihe imaze yagize uruhare runini mu gutuma opozisiyo igira imbaraga, ibi ntawabihakana. Ndetse byatumye n’ubutegetsi bw’i Kigali buhungabana, butangira gukubita hirya no hino bushakisha uko bwakwisobanura, nubwo kurenga munyangire byananiye ababukuriye. Ibi bisobanuye ko opozisiyo iramutse ikomeje gukaza umurego mu kurwanira imibereho myiza y’abanyagihugu, no kwirinda ibyuririzi bisenya nk’irari n’amatiku n’udutsiko two mu mwijima, ubwo butegetsi bw’igitugu bwagera aho bugacika integer z’ubugizi bwa nabi, bukaba bwakwemera ikosorwa ry’ibitagenda byose, kandi hagakomezwa ibigenda neza. Maze abanyarwanda bakabona aho bahera baharura inzira yo kubageza aheza.

Prosper Bamara
09 Nyakanga 2016