Diane Shima Rwigara: Igipimo cy’ubutwali bw’abanyarwanda

Mu nyandiko mperuka kubagezaho, nise “Diane Rwigara: Ihurizo Rikomereye Ingoma ya Kagame” navuze ku byo ingoma ya Kagame ishobora gukora igamije kubuza amahwemo no gutesha umwali Diane Rwigara intego ye. Bwarakeye biraba! Mwabonye ko igisasu cya mbere cyo kumuharabika no gushaka kuyobya uburari muri rubanda, bamaze kugituritsa! Itangazamakuru rikorera ingoma ryihutiye kuyobya rubanda rishyira hanze “ubusa” ryandika inkuru zo kubugenzura no kubujyaho impaka, aho kuromboreza mu nzira imwe y’ impamvu zateye uyu mwali kwiyamamaza n’imigambi afitiye abanyarwanda.

Mu gihe rubanda rugihugiye muri ibi, bamwe babinenga abandi babiha umwanya munini, mwitegure ikindi kigiye gukurikiraho mu byo twavuze ko abacurabyaha b’ingoma bagomba kwifashisha. Nti bicaye, ubu inama hakurya hariya ni uruhererekane. Ubu ingoma irimo iragwiza umubare w’abakandida ngo bazaze ari uruhuri bityo Diane Rwigara azafatwe nkabo bandi bose amajwi ye agabanuke bityo Kagame ariwe usigara nk’umukandida ugaragara muri Rubanda. Umubare mwinshi w’ab’iyamamaza kandi barawushakaho kugaragariza amahanga ko uwashatse wese kwiyamamaza yabyemerewe bityo abanyarwanda bakaba bafite kwishyira bakizana. Ibi byose abanyarwanda barabizi kandi barabibona. Iyo abaturage batangiye kumenya intambwe z’ingoma, ibyo bavuze ikaba aribyo ikurikizaho ingoma iba igeze mu marembera! Haba hasigaye kurambirwa no gushirika ubwoba. Icy’ingenzi muri iki gihe ni ugutekereza uko rubanda rukwiriye kubyitwaramo. Niba bikwiriye gukomeza kurebwa nk’agahwa kari ku wundi cyangwa niba abanyarwanda bamaze kubona koko ko iki kibazo kibareba bakaba biteguye kwiyangira.

Twibaze abambari ba leta baramutse bazindukiye ku muryango wo kwa Rwigara Assianapol, bakabwira umukobwa we Diane Rwigara bati: “barakudutumye”, bamugeza mu urukiko agasanga wa mushoferi wagonze Se, umaze imyaka ibiri yarabuze, yabonetse, akemerera urukiko ko yagonze Assinapol Rwigara abigendereye. Ariko akongeraho ko umukobwa we Diane Rwigara ariwe wari wabimutumye, ndetse ko yamuhaye amafaranga umubare runaka, bityo bakamuhamya icyo cyaha nk’uko bisanzwe dore ko umwe mu bacurabyaha b’ingoma yabaye nk’ubinuganuga. Cyangwa bakamurega kunyereza imisoro ya Leta agafungwa, cyangwa ikindi cyose bakora kumukerereza cyangwa kumusitaza. Ndibaza icyo abanyarwanda bakora, kuko si ubwa mbere ibintu nk’ibi tubibona muri iki gihugu.

Ese twaterera agati mu ryinyo, tukarebera tukirirwa kuri radio na Televiziyo twumva uko abanyamakuru b’ingoma bivuga bivovota ngo yewe, yewe, dore uko byari bimeze mu rukiko? Injijuke zacu se zatinyuka gufata iyambere mu gusobanurira abanyarwanda, amahanga n’imiryango Mpuzamahanga ukuri ku bibera mu Rwanda? Twatinyuka kwisuganya tugashyiraho uburyo bwo kwanga ako karengane? Dufite se abantu bashiritse ubwoba bakwitangira abandi, bakemera kubayobora mu nzira yo kwanga akerengane nk’uko Diane Rwigara yabigenje? Abadashyigikiye imikorere y’ingoma ya Kagame dore ko ari benshi, baramutse babashije gushyira hamwe bakabyanga byagenda bite? Aho iyi ngoma yabona gereza ibafungiramo bose? Ko abashyigikiye uyu mwali babarirwa muri za miliyoni, bose bahagurutse aho ibifaru n’imbunda byahangara imbaraga za rubanda? Ibi bibazo byose reka mbiharire rubanda.

Bidakozwe gutyo kandi ngo bikorerwe icyarimwe Diane Rwigara ubwe ntiyakandira ku mbaraga z’ingoma kuko “nta nduru irwana n’ingoma.” Bamufata agafungwa nk’uko byagenze kuri Mushayidi, Bernard Ntaganda, Ingabire victiore n’abandi bagiye bafatwa umwe, umwe. Ubwo twazongera gutegereza indi ntwali izavuka, nyuma y’irenganywa ry’abandi benshi. Iki nicyo gipimo cyerekana niba abanyarwanda biteguye kwibohora cyangwa bakiri mu bwoba. Niba biteguye gufatirana aya mahirwe, Rurema atanze bagakorera hamwe mu kwiganzura igitugu n’akarengane, cyangwa niba bazongera kurebera. Undi muntu wari utinyutse gutobora akavuga bakamwongera ku rutonde w’inzirakarenganze nka rumwe Akishuli Abdallah aherutse kutugezaho, mu nyandiko yise “Ari Kagame ari na Diane Ni Nde Ufite Imyifatire Idakwiriye Umukuru w’Igihugu?”

Kugeza kuri uyu munota Diane Rwigara yamaze kwerekana ko bishoboka gutungura ingoma ya Kagame, kuko ntabwo abambari bayo bigeze batekereza ko hari uwatinyuka gukora nk’ibyo yakoze! Na n’ubu Abacurabyaha bayo nti bagoheka, baracyacura imigambi yo gukumira uyu mwali. Yerekanye ko no mu bikoreye ibiseke by’amajwi hashobora kuvamo abikebuka ku itako! Yatumye nibaza uko byagenda umukuru w’inama y’amatora agiye kuri Radio agatangaza amajwi nyayo! Niba hari icyo yaba akibaye.

Kuri uyu munota n’ubwo Diane Rwigara yananizwa cyangwa agafungwa, yamaze gukora ikintu gikomeye ku banyarwanda. Twibuke ko yiyemeje kwiyamamaza, azi neza ko Itegeko Nshinga ryahinduwe kugirango ingoma ya Kagame isugire. Diane Rwigara aratubwira iki muri iki gikorwa yakoze?

Abanyarwanda b’inyangamugayo bashiritse ubwoba, haba muri rubanda, mu igisirikare cyangwa polisi, baserutse bakajya ahabona rubanda rwa giseseka yabajya inyuma!

Kuko n’abagerwaho n’umukamo w’ingoma muri iki gihe ari bo bayivuga imyato, barabara ubukeye! Icyo nagiye mbona ku ngoma zabanjirije iyi, ni uko, uko umubare w’abibohora ugenda uba munini, ari ko bikomerera ingoma kubatoteza. Iyo habayeho guceceka no gutinya ni bwo ubutegetsi bubasha gukora ubwicanyi nk’ubwakorewe abatutsi muri 1994, cyangwa bukaguma kwikiza utahiwe aho buboneye ko ari ngombwa. Itsembabwoko n’itsembatsemba rijya gutangira muri iki gihugu, bantu benshi
ntibatekerezaga ko rishoboka. N’ubwo inzirabwoba zari zamaze gukurwa mu byimbo hamwe na hamwe, zari zigifite igihugu mu maboko yazo. N’ubwo hari abarwanyaga Jenerali haba mu mashyaka cyangwa n’inkotanyi ubwa zo, yari agikunzwe na benshi ndetse bamuririmba banamutaka nk’uko kagame ubu abo akamira bamutaka. Ariko uko byagenze ntawabisobanukiwe! Abumvaga ko batarebwa na polotiki bose, bisanze mu nzitane z’ibibazo biyishingiyeho. Baba abari ku butegetsi, baba abaturage bo hasi, baba abahutu baba abatutsi baba abatwa.

Akarengane kari muri iki gihugu ukamenya ari uko kakugezeho, kandi iyo kajya kuza ntikavunyisha! Ni nk’iminsi, kavuguta nta muvuba! Kakwituraho igihe cyose aho ari ho hose, uwo uri we wese. Kandi iyo kakugezeho ntabwo uba ugishoboye kukigobotora. Kagushyira mu kato, abo mwari kumwe bagatangira kukureba nk’abatakuzi! Ni ko byagumye kugenda ku banyarwanda benshi bumva ko ikibazo gifitwe n’uwo bafashe cyangwa biri hirya iyo, bo bitazabageraho. Ni ko ba Byabagamba, Rusagara n’abandi benshi ntarondoye bisanze mu buroko cyangwa mu kato, kandi bari akadasohoka kwa Kagame. Ni ko abasirikare bakuru benshi bagiye bahatirwa kwicazwa no kwamburwa ijambo mu gihugu baharaniye,hagahabwa intebe abakiri abashya. Abo bose nti bigeze batekereza ko iyi ngoma bakoreye cyane ishobora kubahinduka. Hari n’abandi ubu bayikorera badashobora gutekereza ko yabahinduka, ariko amaso akwiriye kubaha bakirinda kuzabibona byabagezeho kuko bizaba, bitinde bitebuke!

Hari abandi bumva ko akarengane bafite ari gake, bapfa kwihangana bugacya kabiri cyangwa bagahitamo gufungwa mu bitekerezo aho gufungwa ku mubiri. Ibi na byo ni urundi rupfu ruhoraho, kuko ni ukubaho utariho, kandi bitinde bitebuke n’ibindi birashyira bikakugeraho, kandi bikakugeraho utagifite uruvugiro waramaze gusigwa ubugarasha. Mu bwenge bwacu buke turicara tugakurikirana ibyo Diane Rwigara avuga nk’aho ari ibye wenyine, nyamara si ko biri! Hari abo tujya tuvugana bakambwira bati “ Reka daaaa! jye sinjya mvuga polotiki!” Ibyo birambabaza kuko ishyano rigwiriye u Rwanda ntirirobanura! N’abo kandi bavuga gutyo mu by’ukuri iyo polotiki bayirimo! Amara kukubwira atyo, akajya mu muganda ku ngufu, agatanga umusanzu wa FPR ku gahato! Akakwa umusanzu w’agaciro, imisoro ntarondora n’ibindi byinshi. Yarangiza agataka ubukene n’inzara bitewe na gahunda z’ubutegetsi! Tujye twibuka ko jenoside ijya kuba muri iki gihugu, ko yabaye musanganya! Abavugaga politike n’abatarayivugaga bose yabagezeho. Dukwiriye kumenya ko ibintu bibera aho turi biratureba kandi ni duterera agati mu ryinyo bizadusanga ku muryango wacu kugeza bitwinjiranye mu nzu, kandi twarashoboraga kubikumirira ku irembo!

Niba uyu mwari atinyutse guhagarara akavuga ijambo riri ku mutima w’abantu benshi, ariko badahangara kuvuga, hari hakwiriye kuboneka undi nka we, n’undi nkawe n’undi…n’undi….
Babaye benshi ikibazo cyarangira nta maraso amenetse. Vuba aha Perezida Kagame yaravuze ati “…N’ ibihe bindi biri imbere, ibihe biri imbere tujyamo. Igihe tuzaba tubona abagore bacu bakomeza ku…gira imyanya yo kuyobora igihugu, harimo no kuyobora ndetse….igihe tuzababoneramo ba perezida bayobora igihugu! Nti mukabibone nk’ibidashoboka, muzabibone nk’ibishoboka vuba cyane ahubwo!” Ngaho re! Aya magambo murayumva mute? Ni iki cyavugiraga muri nyakubahwa?

Ko Diane Rwigara yavutse ari umwana w’umuherwe, mu buzima bwe ko bishoboka ko yaba atarigeze atekereza kujya muri politike, ikintu kiyimutinyuye, akayinjiramo iki gihe ni iki? Rahira ko rudahinanye? Kagame yigeze kubwira abantu ko amateka ari yo yatumye yisanga mu butegetsi bw’igihugu. None amateka ya Diane Rwigara na we yaba ari ho amwerekeza?
Sindagura ndagena.

Nyagasaza Siliveri
i Rubungo

3 COMMENTS

  1. mwaramutse ESE ushaka gushyigikira uyu munyarwanda Nazi NGO amuhe ijwi rye muri ba 600 asabwa yabinyuza muzihe nzira? murakoze

  2. Nyakubahwa Diane Rwigara ni intwari isumba izindi zose, nenda kumugereranya na Ingabire Victoire wasize abana be akaza guhangana na Kagame. ubundi tuzi ko intwari nyinshi bazigize intwari zaratabarutse ariko President w’U Rwanda ariwe Diane nubwo yapfa azaba atuyobye mu bitekerezo kandi tuzakomera ku butwari bwe. Kagame nave ku bintu erega agende.

Comments are closed.