Dr. Naasson Munyendamutsa ngo yazize urwikirago ntiyishwe!

Bavandimwe, banyarwanda,

Maze umwanya munini mbona ibitekerezo binyuranye biherekeza uku gusinzira k’umuvandimwe Dr. Naasson Munyendamutsa, nagize amahiwe yo kumenya cyane. Mu by’ukuri twabanye i Ndera, nigisha mu Iseminari ya Ndera na we akora akazi ke k’ubuganga. Ni umuntu rero nzi cyane kandi nemeraga kubera ibitekerezo bye bitigeraga birangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose. Kugeza ajya gukomeza amashuri ye mu Busuwisi yakoraga mu kigo cy’abarwayi b’indwara zo mu mutwe i Ndera. Akaba yaritaga ku kazi ke, agasabana na buri muntu wese, ndetse twageze aho abaganga n’abarimu b’amashuri yari i Ndera (Seminari Nto na Apred) dushinga itorero ryakinaga amakinamico mu gifaransa  ritarambye cyane yego, ariko ryakoze imikino y’ikinamico yakunzwe cyane. Muri iryo torero Dr. Naasson Munyendamutsa yakinagamo. Sinshaka kurondora iby’ubuzima bwe i Ndera, reka yenda ngire icyo mvuga gito uko yaje kwisanga akorana na Leta ku buryo bwa hafi.

Agarutse avuye kwiga mu Busuwisi, yasanze ikigo cya Ndera cyarasenyutse, bityo yiha umugambi wo kongera kuhatera inkunga uko ashoboye, ari na ko akomeza gukora umurimo wari ukenewe cyane kubera jenoside n’intambara u Rwanda rwasaga nk’aho ruvuyemo, uwo murimo wari uwo kugira inama abantu bose barangwa n’ibikomere by’ayo marorerwa, abaha inama. Namubonye gato muri icyo gihe, kuko mutirengangije hari uburyo Leta ishyira ku ibere abanyarwanda yabaga ifitemo inyungu kubera impamvu zitandukanye, Dr. Naasson yari muri abo. Umuntu yavuga ko yashyizwe ku ibere, ariko ahanini anabikesha ubuhanga bwe no kumenya kubukoresha. Naje kumubona ntangazwa gato ko namubonye yari yarahindutse ku byerekeye urugwiro yagiraga, ariko nkagerageza kumwumva nk’umuntu waje agasanga umuryango we warishwe wose. Ibi sinabitindaho, twese turi abantu dushobora no kugira imbaraga nke za muntu.

Reka tugaruka ku rupfu rwe. Nubwo ntaba mu Rwanda, ariko nkunda gukurikira amakuru yaho. Maze kumenya urupfu rwa Dr. Naasson Munyendamutsa,maze no gusoma ibyandikwa byose kuri uru rupfu, nihutiye gushaka inshuti yanjye iba muri Cameroun, wakoranye na Dr. Naasson, ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi kandi nzi neza ko yabonanye n’uyu muganga igihe kinini ubwo yari yaje gukora nk’ikiraka mu Rwanda mu myaka ya 2006 na nyuma.

Uyu muvandimwe rero yambwiye adategwa ko indwara yishe Dr. Naasson ari Cancer y’umwijima yari amaranye imyaka irenga umunani (8), ndetse anongeraho ko atatunguwe, kuko yari yarabyiteguye rwose.

Muri make, nagira ngo ababasha gusoma iyi nyandiko yanjye, bamenye ko Dr.Naasson Munyendamutsa yishwe n’urw’ikirago, ukuri ni uku, ibindi byose byajya mu rwego rw’amarangamutima. Amagambo yavuze kuri manda ya 3 no guhindagura itegeko nshinga, nanjye yari yanteye kwibaza niba atari yo inkomoko y’urupfu rwe, akaba ari yo mpamvu nashatse uyu muvandimwe ubizi neza ngo ansobanurire.

Impamvu itumye ngira iyi nyandiko ni ukugira ngo dukomeze dushyigikire ukuri aho kuri kose, twirinde kugwa mu mutego wabaye umuco mu Rwanda wo kubeshya no kubeshyerana, ibi byombi bitazigera bituma twivana mu myiryane yatwokamye. Ibi ntibivuze ko hatariho abahitanwa n’iriya Leta mu bugome no mu byo yita ku nyungu z’igihugu. Ibi ni ibyo kwamaganwa, ariko kandi n’ukuri kugomba kubahwa kandi kugakoreshwa neza.

Ahasigaye nifurije inshuti yanjye Dr Naasson Munyendamutsa iruhuko ridashira, Imana imwakire mmu bayo, kandi nkaba nanifuriza gukomera umuryango asize.

Emmanuel Senga

Source: DHR