Dukuzumuremyi Jean Paul wari kumwe na Kizito Mihigo yamenyeshejwe. ko nta mbabazi akwiye

Dukuzumuremyi Jean Paul

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru aturuka muri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere aravuga ko nyuma yo kurekura Madame Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, hari benshi mu mfungwa za politique bujuje ibisabwa batarekuwe!

Itangazo ry’inama y’abaministre ryavuzeko hatanzwe imbabazi, ndetse ko hari nabarekuwe bari bujuje 1/3 kubakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, ndetse na 2/3 ku bakatiwe igifungo cy’imyaka icumi kugeza kuri burundu. Ibyo siko byagenze kuko harekuwe abari bafungiye ibyaha byoroheje birimo ubujura, ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi.. 2138 baburaga amezi make ngo batahe !

Babiri barekuwe bahawe imbabazi ni Madame Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, naho abandi bose biganjemo imfungwa ziregwa kugambanira igihugu baracyafunzwe! Ni muri urwo rwego Dukuzumuremyi Jean Paul yasigaye muri gereza aho ubuyobozi bwa RCS ku munsi w’ejo bwamushyikirije ibaruwa imumenyesha ko atemerewe guhabwa imbabazi kuko hari igihe ngo yarekuwe by’agateganyo yongera gukora ikindi cyaha.

Twabibutsa ko uyu mugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kuvutsa Igihugu umudendezo, mu minsi ishize akaba yarakuye ubujurire bwe mu rukiko rw’ikirenga afatanyije na Kizito Mihigo.

Iri rekurwa ntawabura kwemeza ko ari ikinamico rya FPR rigamije kurangaza abanyarwanda ndetse no kujijisha amahanga.