DUSHIME INTWARI TUNAGAYA IBIGWARI

Ibintu bikomeje kuzamba mu Rwanda igihugu cyacu twese dukunda nubwo hari abavugako bagikunda kurusha abandi n’uhirahira agerageje kugira icyo abivugaho akabizizwa. 

Muri iyi minsi ujyezweho gucunaguzwa cyane cyane n’imiryango yitwa ko irengera inyungu z’abacitse kw’icumu ni umwari Diane Rwigara kuko yatinyutse kwandikira umukuru w’igihugu atabariza abanyarwanda bakomeje guhohoterwa,ababurirwa irengero,abandi bakicwa imfu z’agashinyaguro leta ntigire icyo ibivugaho. 

Avuga urutonde rw’abantu benshi bishwe byumwihariko avugamo n’abacitse kw’icumu rya genocide. Mubo yavuze harimo abo nzi ubwanjye nabo ntazi. Ku bwanjye hakagombye gushyigikirwa Diane Rwigara hamwe nabandi bose muri rusange batinyuka bakavugisha ukuri kw’ihohoterwa ribera mu gihugu yemwe no hanze yacyo.. 

Ku rundi ruhande hari imiryango yitwako irengera abacitse kw’icumu ariyo Ibuka, CNLG, Avega n’indi yose bahisemo kwicecekera nkaho ntacyabaye.Ibyo bisobanuye ko bafite ubwoba cyangwa ibiba babishyigikiye. 

Hariho nabatangiye kuvugako genocide yabaye Diane Rwigara atari mu Rwanda ngo ntiyacitse kw’icumu.Yaba yari ahari cyangwa atari ahari ntacyo bihindura kukuri kwibyo avuga. 

Diane Rwigara akwiwe gushimwa kuko we byibuza atinyutse kubaza.Ubundi ubusanzwe intwari irashimwa hakanagawa ibigwari.Iyo miryango rero n’ibigwari bakagombye guceceka niba ntacyo kuvuga bafite.

Birababaje kubona nta munsi urangira mu Rwanda hatishwe abantu.Buri gihe hatangwa ubusobanuro bugera kuri bune:

  1. Hari abicwa n’abantu batamenyekanye, iperereza rigakorwa imyaka igashira indi igataha ntacyo ritanze.
  2. Hari abicwa police ikavugako abakekwa kwica babuze bagishakishwa cg se bagifite igihunga bazerekanwa imyaka igashira ntibagire icyo bongera kubivugaho.
  3. Ikindi kiciro nicyabicwa n’inzego za leta police n’ingabo.Abo ngo baraswa kuko baba bashatse gutoroka cg kurwanya izo nzego.Ubwo hibazwa ukuntu warwana kandi uboheye amaboko mu mugongo.
  4. Igisobanuro cya kane ni abantu bapfa biyahuye hamwe ukumva bidasobanutse .Ukibaza ukuntu umuntu yiyahura mu mugozi agapfa akandagiye hasi.Abayobozi baho uwo wapfuye atuye bakemezako yiyahuye abaturage nabo bati yishwe .Hiyongeraho nikindi kiciro cyabo  bavugako bazize urupfu rutunguranye.

Urebye impfu zitavugwaho rumwe hafi ya zose zibera mu Rwanda usanga ziri muri ibyo byiciro navuze hejuru.

Harakabaho Urwanda n’abanyarwanda…

NGAMIJE Richard