Ese amacumu ya Amiel Nkuliza n’aya Paul Kagame arasiga amahoro Victoire Ingabire?

Amiel Nkuliza

Yanditswe na Musabyimana Gaspard

Muri iyi minsi ibigembe by’amacumu y’abo bagabo bombi byatunzwe kuri Victoire Ingabire ubona bisa naho bimukanira nkaho kuba yarafunguwe bibabangamiye. Kuri Paul Kagame byakwumvikana, ariko ku munyamakuru Nkuliza, ntibisanzwe.

Ingabire yasabye imbabazi

Amiel Nkuliza, mu nyandiko ye yise ngo « Madamu Ingabire arimo gukina mukino bwoko ki? » yatangaje mu kinyamakuru « Umunyamakuru » cyo kuri 19/09/2018 yihutiye gushyiraho ibaruwa Victoire Ingabire yanditse yo gusaba imbabazi za prezida wa Republika (grâce présidentielle). Yirengagije ko Ingabire Victoire yakulikizaga itegeko n°30/2013 ryo kuwa 24/05/2013.

Gusaba imbazi (grâce présidentielle) si ukwemera icyaha. Ingabire yarekanye ko arengana mu nkiko, ko ibyo bamurega atabyemera, ndetse no mu rukiko rwa Afruka rw’uburenganzira bw’ikiremwa muntu yatsinze Leta y’u Rwanda bidasubirwaho. Uru rukiko rwanzuye ko umutwe w’ingabo bavuga ko Ingabire yaba afite ntawubaho, bavuga ko amagambo yavugiye ku Gisozi afite ishingiro kuko yayavuze nk’umunyapolitiki. Prezida Paul Kagame nawe yateye mu rya Nkuliza agaruka kuri ibyo byo gusaba imbabazi mw’ijambo rye yavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko ku 19/09/2018.

Aho mbona Amiel Nkuliza arengera, agasesezera ni aho yandika ngo Victoire Ingabire yihagararaho, ngo abarwanashyaka baracyamufiteho inyungu, ngo bamuriraho,…

Ingabire ni umukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi kandi asangiye ibitekerezo bye n’abarwanashyaka ndetse n’abandi banyarwanda bamuri inyuma. None se koko, Ingabire atihagazeho, azahagararwaho nande ? Na Amiel Nkuliza umujomba ibikwasi ? Ngo abarwanashyaka « bakimufiteho inyungu ». Nibyo rwose. Ingabire tumuri inyuma. Tumufiteho inyungu kuko yiyemeje kujya kubohora Abanyarwanda. Naho « kumuriraho » nabyo nibyo. Iyo ahagaze hariya i Kigali akabwira Prezida Paul Kagame ko mu bushishozi bwe yakwagura amarembo ya politiki, ko yakagombye gufungura abandi bose bafungiye politiki; ko kuba utavuga rumwe na Leta atari ukuba umwanzi ahubwo ari undi muyoboro wo guteza igihugu imbere,… kuki ayo magambo akomeye utayashyira imbere ahubwo ukajya mu budode?

None se hari undi muntu wigeze ayavuga ari mu Rwanda? None se iyo atinyutse akavuga kariya kageni wibwira ko nta Banyarwanda benshi bavuga bati «Ingabire atuvugiye ibintu». Abo se ntibamuriraho ? Ariko wowe nabonye mu nyandiko yawe wasiritse. Hagomba kuba hari ibindi bitari byiza ushaka gukurura muri rya sezezera navuze iyo uvuga ibyo kumuriraho.

Amiel Nkuliza araguza ifuro kandi aranivanga

Ngo : « Ingabire we ntashaka kwiruka, kuko afite ibyo yizeye, cyangwa yijejwe ». None se koko izi ndagu za Nkuliza nizo? Nta shingiro zifite.

Ngo Ingabire yatangaje ko «adakeneye no kujya gusura umuryango we, abana n’umugabo we, ubu usigaye agendera muri ka kagare bacunga mo ibimuga (fauteuil roulant) ». Niba yarabivuze azi icyo avuga. Naho kumugara k’umugabo we, singombwa kubyasasa kuko umubiri ubyara udahatse, nawe Nkuliza ejo byakugeraho. Simbikwifuriza. Victoire Ingabire yabwiye ikinyamakuru cy’abafurama ko aramutse, asohohotse akeka ko Leta ya Paul Kagame itatuma agaruka. None se muri diskuri ye yo kuri 19/09/2018 Kagame ntiyabivuze atera mu rya Nkuliza. Ngo azafungwa cyangwa azasohoke hanze ajye kuba inzererezi.

Ngo : « Ntibyumvikana ukuntu umuntu umaze imyaka irenga umunani muri gereza adashobora gukumbura abana n’umugabo we, unarwaye ngo arashaka mbere na mbere kubohoza rubanda. Wabohoza rubanda ute, utarabohoza abagize umuryango wawe? »

Ngira ngo abasomye iyi nkuru ya Nkuliza baramugaye kuko Victoire Ingabire ajya mu Rwanda yari azi ko asize umuryango we. Icyo yiyemeje agenda, azataha akigezeho. Afite imigambi itari iyi ibigwari. Ni Imenagitero azataha acyuye intego (uzumve ako karirimbo ka Rugamba). Amarangamutima ya Nkuliza yatumye yivanga mu by’umuryango wa Victoire Ingabire kandi ntazi uko bigenda. Wabanje akamenya iby’umuryango we (niba hari uwo afite) mbere yo kumenya iby’abandi.

Amiel Nkuliza arondora imyanya ngo bashobora guha Ingabire, afindafinda ko ngo ashobora kugirwa ministri, deputé,… Nta n’ubwo Nkuliza akurikira. Ingabire akiri hano i Buraya bohereje Professeur Karangwa Chrysologue ngo amubwire ko aza akaba ministri w’intebe. Ingabire yaramubwiye ati : « Nshaka uriya mwanya prezida Kagame yicayemo ». Si ubu rero agiye kwisubiraho. Erega Nkuliza byerekana ko utazi Victoire Ingabire uwo ariwe. Ni Ndabaga nk’uko bamwe bamwita.

Nyamara Nkuliza, ufite mukushi ku mutima

None nawe, utagize mukushi, wababazwa ni uko Ingabire yavuye muri gereza yambaye neza. Yashokoje neza. Kuki mbere yo kuva muri gereza atabwira abamugemuriraga ngo bamuzanire imyambaro ye? Ese hari Fundrising ikorerwa Ingabire mu mpande zose z’isi. Ayo mafranga yatumye bamugemurira muri iyi myaka 8 ndetse n’inzu ye ikomeza gukodeshwa kandi iranarindwa, n’ibindi. Imisatsi se ntiwumvise ko n’iteka ryo kutugosha abagororwa b’abagore ryasohotse?

Victoire Ingabire
Victoire Ingabire avuye muri gereza ya Mageragere

Ibyo wifuriza Ingabire ngo aba yaravuye muri gereza yarataye isura, siko byagenze kuko  imana n’abarwanashyaka n’abakunzi bamubaye hafi.

Umuhezanguni w’ingengabitekerezo Tom Ndahiro yatewe mu ryawe kuri iyo myambarire ya Victoire Ingabire. Aho navuze ntangira nti amacumu ya Nkuliza n’aya Kagame arasobetse, ni uko perezida Kagame nawe yavuze ko abafunguwe ari aba « star ». Nkuliza rero asigaye afite imvugo yegereye iy’intore izirusha intambwe ! Bravo !

Ngo Ingabire yahawe urubuga (protocole) rudasanzwe rwo kuvugana n’itangazamakuru. Ko yari yarekuwe se hagomba urundi ruhushya ruhe? Kizito se we ntiyavuze? Kandi ngo amagambo ye yari abaze neza (le langage et les mots pesés). Nicyo kikwereka ko Ingabire ari umunyapolitiki uzi ko icyo avuze cyose ashobora kugisubiramo.

Urangiza wongera kwemeza, udashidikanya ugira uti : « Ingabire namese kamwe avuge ko Kagame yamwemereye imyanya mu butegetsi bwe, ariko ye gukomeza kubeshya rubanda ko ari mu barwanya ubutegetsi bwe ».

Ngira ngo nagize icyo mbivugaho. Imyanya yanze mbere ubu siho yayemera. Hanyuma, reka nanjye ndaguze ifuro nkawe, ko wavuze ko wafunzwe, wafungurwa ukavugana na Gacinya Rugumya ko niwongera kwandika ibibangamiye batazagufunga ahubwo bazakunyuza mu ryoya, none se tuvuge ko abo bagufunze noneho ubu bagusabye kubasha kurwanya abatavuga rumwe nabo nka Victoire Ingabire? Kuko kuri wowe abafunze Ingabire ubu agiye kubakorera? None se nawe ko bagufunze twemeze tudashidikanya ko ubu watangiye kubakorera?

Undi mwanzuro wawe uravuga uti : « Abamenyereye kuntera imijugujugu nababwira iki ». Urivamo nk’inopfu. Nawe uzi ko inyandiko yawe icuramye, ko igamije gusesereza uriya mudamu abantu benshi bemera ko ari intwari, ko rero hari abatazihanganira kutakuvuguruza.

Ugire amahoro mu mwambaro wawe mushya.