Ese guhindura itegeko nshinga mu Rwanda byatunguye abanyarwanda ?

ICYO NTEKEREZA KURI POLITIKI NYARWANDA NK’UMUNYARWANDA UYIKURIKIRANIRA HAFI MURI IIKI GIHE.

Ese guhindura itegeko nshinga mu Rwanda byatunguye abanyarwanda ?

-Ku giti cyanjye kuvuga ko guhindura itegeko nshinga mu Rwanda byatunguranye byaba ari ukwirengagiza, cyane cyane ku bantu bajijutse cyangwa se baba barabanye cyangwa se barakoranye na Paul Kagame. Dusubiye inyuma gato(tutagiye mu mateka ya cyera) tukareba uburyo uyu mugabo yavuye ku mwanya wa Visi-Perezida akajya ku mwanya wa Perezida, mu itekinika ryo mu rwego rwo hejuru, uwavuga ko muri ya Paul Kagame harimo gukunda cyane ubutegetsi ntiyaba yibeshye (Pasteur Bizimungu yiswe umusazi, bemeza ko yajyaga asara, aronndora inka afite, amazu afite, arandagazwa bidakwiriye umukuru w’igihugu, kugirango gusa kagame afate umwanya we:  )

. Ikindi muri byinshi kigaragaza itekinka ry’uyu mugabo Kagame, ni uko amaze no gushyikira intebe y’ubutegetsi bwa Perezidansi, wa mwanya wa Visi-Perezida ntawawugiyemo wagumye aho(Poste vacant). Ubwo nari mu ishuri niga iki kibazo nakibajije umwarimu w’umuhanga wanyigishaga mu isomo bita Droit constitutionnel akaba yari Major(icyo gihe Bizimungu Christophe, abibuka neza yakoraga muri auditorat militaire (2004), ansubiza yijimye muri aya magambo,”Urashaka kuhatanira uwo umwanya?

Uwomwanya urahari ntawe urawujyamo”. Ageze aho arigarura aratuza nka mwarimu arambwira ati”Uriya mwanya wariho kuko Perezida wariho, nta ngufu yari afite, none ubu Perezida uriho (Kagame) afite ingufu ntakeneye umufasha”. Ntanze uru rugero kugira ngo mwumve neza ugukunda cyane ubutegetsi kwaranze Paul Kagame kuva kera.

-Ikindi ni uko itekinika ry’itegeko nshinga ryatangiye cyera, ritangijwe na Minisitiri w’umutekano Mussa Faziri Harelimana. Ndetse gihamya ni uko ubwo habaga inama ya FPR i Rusororo, Kagame yabihamije ubwo yavugaga ko igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga cyatangiye cyera ko habaye Inama muri Stade ntoya mu 2012, yongeraho ko hakozwe inama zigera kuri eshatu(3): https://www.youtube.com/watch?v=om-NF9HMooc) . Nyuma ye Tito Rutaremara yunze mu rya Kagame ubwo yabazwaga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, impamvu batahaye igihe gihagije abaturage ngo bamenye ibikubiye mu itegeko shinga. Yavuze ko iki gikorwa cyo guhindura itegeko nshinga cyatangiye mu 2010.:

-Ikindi abanyarwanda burya turaziranye, cyane cyane mu mvugo idanangiye cyangwa izimije, cyangwa se zo kuyobya uburari (Mu gusesengura kwanjye Kagame ubwe yivugiye ko ashyigikiye ihinduka ry’itegeko nshinga. Ibi kigashimangirwa n’ibikorwa byakurikiye:Gushyiraho komisiyo yivugurura ry’itegeko nshinga, kwemera ko Minisitiri w’intebe ayobora inama ya Leta (Nta zindi nama za leta asanzwe ayobora ngo zifate ibyemezo) ndetse ikabera mu ngoro y’umukuru w’igihugu(nk’aho nta ngoro minisiteri y’intebe igira).

Ntawarondora ibyaranze itekinika ryakozwe kugirango hakorwe iki gikorwa giteye isoni ariko ikigaragara ni uko abanyarwanda bari babyiteze, ku buryo uwatangaza ko yatunguwe, we ku giti cye yaba atangaje.

Ese iterana amagambo (gucagagurana) by’abarwanya ubutegetsi bwa Kigali hari icyo ryungura abanyarwanda ?

Iyo ndebye imikorere y’abarwanya ubutegetsi bwa Kigali, cyane cyane abari hanze y’igihugu, bintera kwibaza.Ikibaranga muri rusange nicyo nakwita kunyuranamo, gushwana, kurwanira abayoboke n’ubutegetsi n’igihugu bidahari.Iyo umwe asohoye itangazo undi aho kugirango arebe ibyiza birimo, ahubwo yihutira gushakamo ikosa ryaba kugirango arihereho asenya itangazo rya mugenzi we musangirangendo. Ibi ku banyarwanda biteye kwibaza. Ibi nabigereranya nko buba abasirikari baba bari ku rugamba barwanya umwanzi umwe hanyuma bagahindukira bakarasana.Ubyungukiramo ni umwanzi. Ikitakumvikana ni uwakwisobanura avuga ko umwanzi barwanya ariwe utumye barasana. N’abanyapolitiki bo hanze aha, akenshi aho kugira ngo bahurize hamwe, bose bahamya ko uwo barwanya ari we ubacanishamo. Ibi sibyo na gato, ahubwo abanyapolitiki bokamwe n’amateka y’amoko, y’urwikekwe, irondakarere n’inda ndende(nini). Iyi ikaba ari nayo mpamvu buri wese yumva yashinga ishyaka, kabone niyo ryaba rigizwe n’umuryango we wonyine. (aha si ugukabya, kuko hari amashyaka taye kwibaza niba akwiye iryo zina kandi sinyavuze nzayavumba).

Amashyaka ari ku izina gusa asohora agatangazo nka kamwe, tubiri mu mwaka.

Ibi rero ntacyo byungura abanyarwanda, ahubwo bituma barushaho gutakaza icyizere cy’ejo hazaza, bakumva ko politiki ari ukubatera igihe, ariko aha ntitwirengangize abigize ba “ntibindeba bagizengo aho bari barashyikiriye”. Nababwira nti “Nta bukene buruta kutagira igihugu kavukire”.

Ese abanyarwanda (rubanda) baba basinziriye nk’uko abanyapolitiki babivuga?

Abanyarwanda benshi koko kubera mateka banyuzemo atandukanye, basa nkaho bifashe ku bijyanye na politiki ( gusinzira, kuzinukwa), kuko abo bita ko babahagarariye basa nkaho bahuzagurika. Babona ko ntawiteguye kubajya imbere, akenshi bakabona ibivugwa ari amagambo gusa atagira ibikorwa. Dusubiye inyuma mu mateka, tuvugishije ukuri), abanyarwanda uko bagendaga bahunga biruka hirya no hino, ababaga babahagarariye (leaders d’opinion) bababwiraga ko bagiye gusubira mu byabo bidatinze, ariko mu bikorwa bakabona ahubwo aho gutaha, bagenda bajya kure y’igihugu cyabo, bagenda bapfa, ubuzima buba bubi ku barokotse, kugeza magingo aya abenshi baracyabeshejweho ni ibihuha(Kagame yagiye!Rapport yasohotse none Kagame ntaramara kabiri! Obama yavuze none Kagame arajya he? n’ibindi,…) byo gutuma bagira ka morale z’akanya gato. Abashwanye na Leta ya Kigali cyangwa abayihunze cyane cyane abari abayobozi, abanyarwanda batari bake bababonyemo abacunguzi, ndetse bagakeka ko bishyize hamwe n’abo basanze hanze y’igihugu, gutaha byaba byegereje. Ariko siko byagenze,”Urwishe ya nka ruracyayirimo” ahubwo amashyaka yarushijeho kwiyongera (amacakubiri yariyongereye).Amatangazo menshi, akenshi ashyamiranye atuma abanyarwanda bifata kurushaho. Iyo urebye mu ruhando rw’amashyaka, haboneka amatangazo kurusha ibikorwa kandi ubwinshi bw’amatangazo bucanganya abanyarwanda cyane cyane ko ayo matangazo aba atavuga rumwe!Abanyarwanda bakaba mu gihirahiro. Ibi rero biteye kwibaza.Ishyaka ni iki?Aya mashyaka akorera abanyarwanda?Akorera nde?Bamwe mu nyapolitiki usanga, bivugisha bati”abanyarwanda ntibitabira ibikorwa bahamagariwe nk’imyigaragambyo”. Uku ni ukurenganya abanyarwanda.

Barareba, bazi ubwenge kandi barakurikira. Ahubwo igisubizo ni uyu mugani. Sintukanye”Abahigi benshi bayobya imbwa”.Abanyarwanda barayobejwe, hakenewe ko abahigi (abayobozi) bishyira hamwe, bagatahiriza umugozi umwe, hanyuma abanyarwanda bazakurikira.

Ese Faustin Twagiramungu ni umugambanyi nk’uko bamwe babivuga?Ese kwiyamamaza kwa Twagiramungu Faustin nta kamaro byagize?

Mbere na mbere uyu munyapolitiki w’inararibonye, kubera wenda amakosa yakozwe mu gihe cyashize, bamwe bakeka ko ntacyo amaze, ndetse bamwe bakihanikira bagashaka kumuca muri politiki. Ariko njye nsanga ari ukutareba kure.Ariko niba yarakosheje, aramaze, uretse ko ntari n’umushinjacyaha. Mwese mwirebye ninde udakosa, ninde ukora ibyiza gusa, wera ngo de? Keretse uri Malayika. Niba abanyarwanda bategereje malayika uzabacyura mu gihugu cy’u Rwanda, ubuhunzi bazaburaga ubuzukuru, ubuvivi n’ubuvivure. Uyu mugabo ajya mu Rwanda mu matora, ntawabeshya ko yaba yaribeshye ikibuga cyo gukiniraho, ariko ntibyamubujije gukina kubera ubunararibonye afite (nari mu gihugu ariko rero ribara uwariraye!Ntako atagize) nubwo uwasifuraga ari nawe bakinaga. Ariko iki gikorwa si imfabusa. Nibura yerekanye ko FPR yiba amajwi, ku rwego rwo hejuru, bikaba byaragaragariye abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko ndetse n’abanyamahanga muri rusange. Abanyapolitiki bamwe bareke gufata Twagiramungu nka Yuda wagambaniye Yezu, uyu mugabo ni inararibonye muri politiki ashobora kugira cyangwa kugishwa inama “Ngo utaganiriye na se, ntamenya icyo sekuru yavuze” kandi ngo “uriye umusaza aruka imvi”.Yakoze ibyo ashoboye, n’abandi nibagerageze.”Kandi ngo utabushya abwita ubumera”.

Ese Ingabire Umuhoza yataye igihe cyangwa yariyahuye nk’uko bamwe babivuga?

Ingabire si umuswa muri politiki ku buryo yari ayobewe gusonabukirwa ububisha, ubugome bw’ingoma ya Kigali. Yari azi icyo agamije ata umuryango we, kubera inyungu z’abanyarwanda. Gusa nk’uko n’undi wesebyamugendekera, uko yabyifuzaga (aspiration) siko byagenze(réalisation). Ariko igikorwa yakoze ni ubwitange agomba gushimirwa, kandi abibwira ko gufungwa byahagritse icyo gikorwa ni ukwibeshya, aracyakora kabone n’ubwo ari mugohome. Aha kimwe n’abandi banyarwanda batagira ingano, ndashimira ishyaka ryakomeje kumwita umuyobozi waryo, nkagaya ariko nanone abashaka kubohoza umwanya we bibwira ko yagiye buheri heri cyangwa buhenu, nk’ifuni iheze. Bamwe bati aregwa ibyaha bikaze mu Rwanda , yitaye mu kagozi, yariyahuye ntazavamo. Mandera, yafunzwe igihe kingana iki?Ndibutsa ko yari ku rutonde rw’abatera bwoba mu gihungu k’igihangange ku isi, ariko urugamba yararushoje, aho ahise hose bagakura ingofero.

N.B:Kuba nibanze kuri Ingabire umuhoza si ukwibagirwa abandi bari kuri urwo rugamba nka Mushayidi Déo, Niyitegeka, n’abandi ahubwo ni uko ariwe mutegarugori watinyutse gukora icyo abagabo bamwe badashobora gutinyuka!Uwamwita se Ndabaga yaba abeshye he?

Padiri Nahimana Mushima iki?Padiri Nahimana mugaya iki ?

Uyu mupadiri winjiye muri politiki, ndamushimira ko:

-icyo ashyize imbere ari ibikorwa, amagambo akaba make;
-ashize amanga kandi icyo avuze agerageza kugikorakandi ingero ni nyinshi ;
-afite umushinga wa politiki y’impanga mu gukemura ikibazo cy’amoko y’u Rwanda ;
-Yemera ko nta politiki itagira ibitambo mu gihe cyo guhangana n’ingoma y’igitugu ;
-yemera gutera ikirenge mucy’abamubanjirije mu Rwanda navuze haruguru ;
-yemera ko intera yatera ajya mu Rwanda yafungura inzira nyinshi muri politiki y’ u Rwanda mu gihe abanyarwanda bamushyigikira ndetse ikaba yahindura ubutegetsi kandi uko byagenda ko se akaba ari itafari yaba ashyize ku nyubako ya politiki yo kubohoza abanyarwnda.

Ariko ndamugaya ko:
-ashobora kuba atabona ko umurongo we wa politiki utarumvikana neza (plus pholosophique) mbere yo gufata urugendo ;
-ashobora kuba atabona ko amashyaka menshi ari hanze aho kumushyigikira amurwanya ;
-ashobora kuba atabona ko ageze mu Rwanda azaba afite abamurwanya imbere no hanze y’igihugu ;
-ashobora kuba atabona ko umugogoro w’igihugu cy’u Rwanda atawikorera wenyine, -ashobora kuba adatekereza guhuza amashyaka yose mu runani rumwe, bityo yanagenda agaserukira abanyarwanda bose(Ibyiciro byose adaserukiye abataripfana gusa).

Ese abarwanya ubutegetsi bwa Kigali, bakwigira iki kubarwanya ubutegetsi bwa Bujumbura?(Si ukuvuga ko mbashyigikiye ariko sinabora gushima uko bakora)

Twibukiranye gato:Abarwanya ubutegetsi bwa Bujumbura(bari hanze) ntabwo bamaze igihe kinini bisuganije. Batitaye ku moko, uturere, amashyaka bakomokamo bahagurutse nk’umuntu umwe bashinga byihuse CENARED. Ntawashidikanya ko akazi bakoze mu gihe kiranagera ku mwaka karenze kure ako amashyaka nyarwanda arenga makumyabiri(20) yakoze mu gihe kitari hasi y’imyaka 5(Simvuze 21 kuko hari atari yakavutse):Diplomatie, Lobby, funderaising, declaration, destabilisation, none bageze ku mishyikirano. Aha umuntu yakwibaza:Ni uko abarundi ari benshi?ari abakire cyane?Ari abanyabwenge cyane?Bafite abasirikari benshi bahunze?kurusha abanyarwanda. Reka da. Igisubizo ni:Abishyize hamwe ntakibananira”Union fait la force”. Abanyarwanda b’abanyapolitiki bareke guta ingufu bandika udutangazo, kamwe, tubiri cyangwa dutatu mu mwaka, bareke guta imbaraga kuri radios internet gusa(simvuga ko zidafite akamaro). Ese buri shyaka ryose nirigira radio umunyarwanda azumva iyihe areke iyihe, ko buri yose yita kuri politiki y’ishyaka ryayishinze?Abanyapolitiki bagombye kureka ibibatanya bakibanda kubibahuza kugira ngo bagire igisa nka CENARED, bakareka gutatanya ingufu, umwe yibwira ko ari kamara ku kibazo cy’u Rwanda (Uburo bwinshi ntibugira umusururu).

Ese abazungu nibo bazahindura ubutegetsi bwa Kigali?

Abazungu ni bamuzunga, nta bucuti niba nyamujya iyo bigiye. Ariko ntitunabarenganye!Bakureho Kagame hajyeho nde?Abarwanya ubutegetsi bararyana ubwabo, ntibumvikana, aho umwe anyuze undi ahacisha umuriro. Kubera iyo mpamvu nta ngufu bafite zihagije. Simvuga ko ingufu zidahari. Ingufu zirahari ariko zitatanye. Abanyapolitiki bose bishyize hamwe (nubwo ari inzozi) ndahamya ko mu gihe gito Kagame yahura n’abamurwanya Arusha mu mishyikirano yanze akunze.

Ese igihe cyo gukoresha ingufu mukurwanya ubutegetsi bwa Kigali cyaba kigeze?

None se uwavuga ko iighe kigeze yaba abeshye he?None se kugendera ku magi bizashira ryari? Ubu se tuvuge ko Kagame azabonekerwa na malayika maze bugacya yatanze ihumure akarekura ubutegetsi? Byaba ari amahirwe ariko tureke kurota ku manywa. Abanyapolitiki nibamenye mbere na mbere uwo barwana nawe. Biratangaje kubona abanyarwanda b’abanyapolitiki batungurwa n’ibikorwa bya Kagame. Ku giti cyanjye ntacyo Kagame atakora ngo agume ku butegetsi. Ese abateye amagerenade mu masoko na za gare abantu bakahasiga ubuzima baracyabazwa?Ese uwagonze Rwigara ntarashira igishyika?Ibaze nawe. Igihe cyo kurwanya kagame n’imbaraga zose ni iki. Mureke kwikiriza intero ya FPR, iigra iti ufashe intwaro wese ni FDLR. Iyi FDLR ni agakeregeshwa k’abanyarwanda banze kugaraguzwa agati na n’ubu kakibarwanaho. Nyamara ngo “umwanzi w’umwanzi wawe ni icuti yawe” kandi ngo”abantu ni magirirane”.

ESE NO MURI 2016 BIZAGUMA GUTYA?
Inama ku banyapolitiki ni izihe?

-Nihagire inkwakuzi zizirusha intambwe zige neza umushinga wo gushyiraho ishyirahamwe rimwe rirwanya ubutegetsi bwa Kigali, rigire radio imwe (Radiyo nibura mu karere) cyangwa nyinshi ariko zirasa ku ntego imwe.
-Abanyapolitiki nibareke ukuri gusanzwe nkukw’Abihayimana, hagakoreshwe ukuri kwa politiki yo mu rwego rwo hejuru (vérité diplomatique avancée) ;
-Abanyapolitiki ntibite kukunenga gusa, berekane imishinga ya politiki bafitiye rubanda (projets de société) ;
-Anyapolitiki nibareke kuba ba « birihanze », bagire ibanga !Ninde wari uzi ko FPR izatera ku ya mbere ukwakira 1990 ?Keretse awari uyirimo cyangwa uwakoranaga nayo.Abanyapolitiki nibareke kuba nk’abajura bo muri za 80 , bandikiraga umuntu bamumenyesha ko bazaza kumwiba ngo yitegure !(Secrêt de polichinnelle, discrétion ningombwa muri politiki).
-Amagambo macye, ibikorwa byinshi mu Rwanda (Abaturage ntibagombye kuguma kubaha ingoma ibahonyora, hagombye kuba ibikorwa byo kuyivumburaho ikabaha amahoro, ariko ibyo bisaba ubajya imbere=leader). Barahari ariko ntibafite amaboko bakeneye ubufasha.

Mbifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2016, uzatubere uwo kwisuganya.

Murakoze.

NBR
Contact :[email protected]
GSM :0032466154625