ESE Ubwicanyi FPR yakoreye Abahutu ni JENOSIDE ?

JENOSIDE bivuga iki ?

Un génocide est un crime extrême qui consiste en l’élimination physique intentionnelle, totale ou partielle, d’un groupe national, ethnique ou religieux, en tant que tel, ce qui veut dire que ses membres sont détruits (voire seulement rendus incapables de procréer) pour la raison de leur appartenance au groupe

Muri macye iyo abantu bazize ubwoko bwabo hagamijwe irimburwa ryabo bose cyangwa igice cyabo, icyo gihe byitwa JENOSIDE.
FPR kuva muri 1990 yagaragaje ubukana mu kwica Abahutu byaba mu Ruhengeri, Byumba. Muri 1994 yishe no mu zindi Perefegitura ndetse na nyuma y’intambara.

FPR yinjira muri Kongo yishe impunzi z’abahutu, yica Abahutu b’abarundi bari barahungiye muri Kongo, yica Abahutu b’abanyekongo batuye muri Kivu (cyane cyane Masisi, Rutchuru). Yakurikiranye Abahutu kugeza muri Biremetero ibihumbi bine igenda ibica. Aba Bahutu bose bazize iki ? Umugambi w’ubwo bwicanyi wari uwuhe ? Ibisubizo kuri ibi kibazo bibili ntabwo nirirwa mbisubiza kuko twese ibisubizo. Ikibazo ahubwo umuntu yakwibaza ni kuki ONU itabyita JENOSIDE?

AMERIKA na ONU

Kugeza ubu ONU yemeye JENOSIDE ebyiri gusa :
-Iyo Abadage bakoreye Abayahudi (kuva 1936 kugeza 1945)
-N’iyo Abahutu bakoreye abatutsi muri 1994.

Ariko ntibivuga ko arizo JENOSIDE zonyine zabaye kuri iy’isi. Hari izindi nyinshi ONU itaremera kuko akenshi AMERIKA itabishaka.

Hari Urugero rwa JENOCIDE abanyaturikiya (Turcs) bakoreye abanyarmeniya (Arméniens) hagati ya 1914 kugeza muri 1918. Ubwanjye nakubiswe n’inkuba numvise Radio Bayern 3 iriho ivuga ko President Obama yavuze ko ibyo abanyaturikiya bakoze atari JENOSIDE. Akaba ariyo mpamvu ONU itarayemera, mu gihe ibihugu byinshi (France, Allemagne, Belgique, Papa wa Vatikani, …) byemeye ko ari JENOSIDE.

Abanyamerika bazi neza ko ari JENOSIDE ahubwo igituma banga kubyitako nuko bakeneye abanyaturikiya muri kariya gace karimo Peteroli nyinshi Amerika ikeneye, gatuwe n’abarabu bakunzwe kurangwa na idéolologie anti-américain (Ingengabitekerezo irwanya Amerika).

Mu Rwanda naho igituma Amerika yanga ko Icyegeranyo cyiswe « Mapping-Report » cyemeza ko FPR yakoze JENOSIDE, ko cyijya ahagaragara nuko Amerika ikeneye FPR kugirango yigarurire kariya Karere k’ibiyaga bigali. Mwibuke ko President Clinton yabanje kwanga kwemera JENOSIDE y’abatutsi, nyuma FPR imaze gufata ubutegetsi aza kubyemera.

Rudasingwa n’abagenzi be

Mbere na mbere nkanjye FPR yiciriye umubyeyi wanjye Lawurensiya Nyiraminani, barumuna banjye Noheli na Andreya (yara amaze imyaka 15 y’amavuko) Habiyambere.

Ndabashimira kubona bemera ko abahutu bazize ko ari abahutu. Umututsi Tatien Miheto Ndolimana nawe ndamushimira kuko yemeje nibura ko abahutu nabo bazajya bibukwa. Uyu mugabo ariko wagira ngo hari icyo apfana na ERDOGAN (Perezida wo muri Turkiya) kuko ku bwicanyi bw’abahutu avuga kimwe nk’ibyo Erdogan avuga ku bwicanyi bwakorewe abanyarmeniya. (reba https://www.therwandan.com/ki/bwana-tatien-miheto-ndolimana-yifuza-ko-abahutu-bishwe-bakwibukwa-ariko-bititwa-genocide/). We n’abandi Bahenzanguni bamaze iminsi bikoreye Rudasingwa, ndashaka kubaha urugero rumwe rwerekana ko ibyo bavuga ari amafuti.

Buri mwaka FPR ikoresha umunsi mukuru bise umunsi wa Libération, ikatubwira ko u Rwanda rwabohojwe muri Juillet 1994, ko icyo gihe ariho les FAR batsinzwe burundu ari naho intambara yarangiye. Muri 1995, FPR yishe Abahutu barenga 10 000 i Kibeho, imbere y’abanyamakuru hamwe n’abasoda ba ONU. Igisumizi Ibingira cyayoboye iryo Bagiro ry’abahutu Kagame yamwongereje amapeti kugeza abaye JENERALI. Abarokotse Kibeho, FPR yabasangaga mu makomine yabo maze ikabarangiza. Gutinyuka ukabyita ibyaha by’intambara ni ugushinyagurira ababiguyemo. Abantu bahakana, Inama nabagira ni ugukoresha inshuti zabo zikomye nka (Blair, Clinton, Bill Gates,) bagasaba ONU ko ihindura Ijambo Génocide ririho kuva muri 1994.

Nubwo Ndolimana akinnye kumubyimba w’abahutu, ariko nibura andutiye Abanyapolitike bo muri opposiyo batagize icyo bavuga kubyo Rudasingwa n’abagenzi be banditse. Nkaba nibaza nimba Aba bantu (pseudo-politicien) koko bashobora kuduha ibisubizo ku bibazo twibaza.

Umwanzuro

Abanyarwanda tuzi ukuri, ntabwo dukeneye Bill Clinton (ex-négationniste), Tony Blair (un corrompu), Louis Michèle & Breakman (blancs menteurs) kugirango ibyaha byakorewe ababyeyi n’abavandimwe bacu tubihe izina rikwiye. Ariko kuko abanyarwanda ari Ingwate z’amabandi yitwaje intwaro, ntabwo bishoboka ko abanyarwanda ubwabo bakemura iki kibazo. Akaba ariyo mpamvu nsabye abanyarwanda bari hanze kwishyira hamwe bagasaba ONU gukora akazi kayo.

Icyegerenyo Mapping kirangiza kivuga ko Ibyaha bya FPR byakwitwa JENOSIDE biramutse bigeze imbere y’inkiko zibifitiye ububasha. Kugeza ubu ONU ntirashyiraho urukiko rwakemura icyo kibazo. Abanyarwanda bashaka ko ukuri kujya ahagaragara, bashaka ko abavandimwe bacu bazize akarengane bagirirwa Icyubahiro ni bahaguruke basabe ONU ishyireho urwo rukiko. Nizeye ko n’abantu nka Ndorimana, Ntiyamira Martin, bazabidufashamo niba koko bumva ko ibyo bavuga ari ukuri. Bityo impaka zihagarare.

Venanti Habiyambere
byandikiwe iMunich, Allemagne