FPR-KAGAME IGIYE KUMARAHO ABANYURURU IKORESHEJE UBUROZI BWITWA “AFLATOXIN”.

Mu mpera z’umwaka wa 2006, ubushakatsi bwakorewe muri kaminuza yitiriwe Kenyatta mu gihugu cya Kenya ku guhingwa cy’ibigori bwagaragaje ko kurya indyo y’ibigori mu buryo buhoraho mu gihe kingana n’imyaka itanu kuzamura hejuru bigira ingaruka mbi ku kiremwa muntu. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu bigori habamo umugera wa “AFLATOXIN”, uyu mugera ukaba winjira mu bigori biri mu murima ukiberamo kuva bikigera mu kigero cyo guheka kugeza byumye bigasarurwa. Byagaragajwe ko umugera wa “AFLATOXIN” utera indwara eshatu zikomeye, arizo: kanseri (cancers) zitandukanye, umwijima (hepatitis) n’indwara zifata umutima (heart attack & blood pressure).

Kuri ubu rero ikibazo kimaze kuba inzito aho muri gereza zose zo mu Rwanda abagororwa bakomeje gupfa uruhongohongo, cyane cyane abageze mu kigero cy’izabukuru bamaze imyaka isaga makumyabiri bafunzwe.
Amakuru twahawe na bimwe mu bitaro byo mu Rwanda gereza zoherezamo abagororwa baba bamaze kuzahara ku rusha abandi aragira ati: “Kuri ubu mu magereza yose haragaragara imfu z’abanyururu za hato na hato ziterwa n’indwara z’umwijima, kanseri n’umutima.” Abaforomo twashoboye kuvugana nabo ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza batubwiye ko ibintu bimaze gukabya kuko Gereza ya Mpanga isigaye iza kuhavuriza abanyururu bahinamaraye, ababereye impumyi muri gereza bitewe n’imirire mibi n’abarwaye indwara z’ubuhumekero kubera ubucucike bukabije buri muri gereza zose zo mu Rwanda aho abantu basaga ibihumbi 70.000 bafungiwe mu magereza cumi n’atatu agenewe kwakira abanyururu batarenga ibihumbi 15.000.

Ubusanzwe umugororwa wo mu Rwanda atungwa n’indyo y’agahimano igizwe n’amagarama 250 y’ibishyimbo, 300 y’ibigori, 100 y’ifu y’amakoma, 15 y’amavuta y’ibigori n’amagarama 8 y’umunyu mu gihe kingana n’amasaha 24. Uretse abagororwa bafite impushya za muganga wa leta ku mpamvu z’uburwayi bukomeye nibo bemerewe kugemurirwa amafunguro atandukanye n’ayo bahabwa na gereza. Gusa ibi nabyo bishobokera bake cyane kuko abagororwa benshi leta ya FPR ibimurira mu magereza ari kure y’uturere bakomokamo mu rwego rwo kubababaza ndetse no kubatandukanya n’imiryango yabo.

Urugero: Gereza ya Nyanza ifunze abagororwa basaga ibihumbi 7.800 kandi muribo abatagera ku bihumbi bibiri nibo bakomoka mu cyahoze ari perefegitura za Gitarama na Butare ziri hafi y’agace iyo gereza iherereyemo mu gihe abasigaye bose bagera ku bihumbi 5.800 bakomoka muri perefegitura za Gisenyi, Byumba, Kibuye, Gikongoro, Cyangugu, Kigali & Kigali Ngali, Kibungo na Ruhengeri. Birumvikana ko nta muturage washobora kuva muri izi perefegitura zavuzwe haruguru ngo agemurire umuntu we ufungiwe muri Gereza ya Mpanga buri munsi. Ibi rero byo kurwara abanyururu bakabura uko bagemurirwa ifunguro bategekwa na muganga nabyo biri mu byihutisha imfu zabo kuko umuntu ararwara agakomeza guhatwa uburozi bwa “AFLATOXIN” kugeza ashizemo umwuka maze intego ya KAGAME-FPR ikagerwaho bucece nta nkomyi.

Biragaragara ko abanyururu bagenda bashira buhorobuhoro nkuko Kagame yivugiye ko ingunguru yuzuye amazi ushobora kuyipfundikira maze ukayitoboza urushinge mu ndiba amazi yose agashiramo gake gake ntawe urabutswe. Nibase umugera wa “AFLATOXIN” ugira ingaruka ku muntu nyuma y’imyaka itanu afata ifunguro ry’ibigori ku buryo budahinduka, ubwo abanyururu bamaze imyaka ingana n’iyo FPR imaze ku butegetsi barya ibigori ubudasiba basigaje iki? Birumvikana ko hasigaye mbarwa!
Gusa iyi jenoside ya bucece FPR ikomeje gukorera abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ni igika amateka y’ejo hazaza atazirengagiza, kandi bitinde bitebuke abakora aya marorerwa bazabiryozwa kuko ubugome ndengakamere nka buriya iteka bugaruka nyirabwo!

Byanditswe na:
Janet Nabyo
Paris, 10/8/2018