FPR yafunze Kizito Mihigo itonesha Bamporiki Édouard

Mu minsi ishize ibinyamakuru binyuranye byo mu Rwanda byanditse inkuru byibaza niba Kizito Mihigo ashobora kubabarirwa na Perezida Paul Kagame, akamukura mu buroko, ubwo azaba yimikwa kuri manda ya gatatu muri 2017. Byatumye twongera gutekereza kuri uriya muhanzi w’ikirangirire no ku bihangano bye, ariko dutekereza no kuri Édouard Bamporiki wavuzwe mu kibazo cya Kizito, ngo kuko uyu Bamporiki na Kagame aribo Kizito Mihigo yagambaniye. Twasanze iki kibazo gikomeye kurusha uko abantu babyumva, ndetse dusanga kubabarira Kizito Mihigo bishobora kutazashoboka ku ngoma ya FPR.

Bamporiki Edouard wavukiye i Nyamasheke (Cyangugu) tariki ya 24 Ukuboza 1983, yamenyekanye mu buhamya yagiye atanga hirya no hino avuga ko ari umuhutu utavangiye, kandi ko ibyo abahutu bene wabo bakoze muri Jenoside (ubwo yari afite imyaka 10) bimutera ipfunwe, akaba asanga urubyiruko rw’abahutu rwose rukwiye kwitandukanya n’ibibi byakozwe n’ababyeyi barwo, rugasaba imbabazi abanyarwanda. Bamporiki kandi, ni umwanditsi w’imivugo, amakinamico na filimi (films). Ashimagiza FPR abereye umuyoboke, avuga ko yahagaritse Jenoside igatabara abanyarwanda kandi agashimira Imana ko yahaye u Rwanda impano y’umuyobozi w’akataraboneka, ariwe Paul Kagame. Nyuma yo kumenyekana muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, ubu Bamporiki Édouard ni depite mu nteko ishinga amategeko mu Rwanda. Asengera muri ADEPR akavuga ko Imana ijya imubonekera, ikaba yari yaranamweretse ko Kizito Mihigo azamugambanira.

Kizito Mihigo wavukiye i Kibeho muri Nyaruguru (Gikongoro) tariki ya 25 Nyakanga 1981, we ni umuhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare mu Rwanda. Indirimbo ze nyinshi zitanga ubutumwa bw’amahoro, imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi igahitana se umubyara n’abandi benshi mu muryango we. Ni umuhimbyi kandi w’indirimbo nyinshi za Kiriziya Gatorika. Yize mu iseminari no mu mashuri ya Muzika mu Burayi. Yakunze gutanga ubuhamya avuga ko kubabarira abishe Se umubyara aribyo byamuhaye amahoro nyuma ya Jenoside. Mu mwaka wa 2010 yashinze umuryango udaharanira inyungu witwa Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP). Ubu afungiye muri gereza ya Kigali, nyuma yo gucibwa urubanza ku byaha byo kugambanira ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2010, Madamu Jeannette Kagame yahembye Bamporiki Edouard mu rubyiruko rw’indashyikirwa, kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi bw’imivugo no kwandika amafilimi (films). Nyuma y’imyaka itatu, (ni ukuvuga muri 2013), FPR yafashe Bamporiki imugira depite mu nteko ishinga amategeko. Mu mwaka wa 2011, Madamu Jeannette Kagame yahaye umuhanzi Kizito Mihigo igikombe, nk’urubyiruko rw’indashikirwa, kubera ibikorwa bye byo kwigisha amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, abicishije mu ndirimbo ze no muri Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP). Nyuma y’imyaka itatu, (ni ukuvuga muri 2014), FPR yafashe Kizito Mihigo iramufunga.

Mu gihe benshi mu banyamahanga n’abanyarwanda bakomeje kwerekana ko Leta ya Kigali iyobowe n’abatutsi batabaye bene wabo muri 1994 bakabarokora Jenoside yabakorerwaga, umuntu ashobora kwibaza impamvu iyo Leta yafunze umuririmbyi Kizito Mihigo, umututsi wacitse ku icumu wari umaze igihe yarabaye nk’urugero rw’ubwiyunge n’imbabazi mu banyarwanda, maze igahitamo gutonesha Bamporiki Édouard, umuhutu ufite bene wabo bakoze Jenoside, akaba abana n’ipfunwe nk’uko abyivugira mu gitabo cye yise “Icyaha kuri bo ikimwaro kuri jye”.

Abagiye bakurikirana ubuhamya bwa Bamporiki bavuga ko yivugira ubuzima bubi n’ubukene yabayemo akaza kubukurwamo na FPR. Bamporiki ubwe yivugira ko nta mashuri menshi yize, ko yavuye iwabo i Cyangugu aje gukora akazi ko mu rugo i Kigali, akaza kumenyekana kubera uburyo Leta ya Kigali yagiye imuha bwo kwigaragaza nyuma yo kubona ko ashoboye kuyitaka no kuyisingiza. Mu buhamya bwa Bamporiki, agaragaza ko urubyiruko rw’abahutu rukwiye kugira ipfunwe ry’ibyakozwe n’ababyeyi barwo, ndetse rugasaba imbabazi mu izina rya bene wabo. Iyo idéologie ya Bamporiki, ihuye n’iya Kagame, niyo yaje kuvamo gahunda ya Ndi umunyarwanda. Tubibutse ko ku itariki ya 30 Kamena 2013 ubwo Perezida Kagame yatangizaga Ndi umunyarwanda muri Hotel Serena i Kigali, yivugiye ko abahutu batakoze icyaha (cya Jenoside), bakwiye gusaba imbabazi mu izina rya bene wabo bagikoze.

Kizito Mihigo we, mu buhamya bwe yerekanye ko kubabarira aribyo byamuhaye amahoro nyuma ya jenoside, akavuga ko ari inema yahawe n’Imana nk’umukristu. Agaragaza ko umwana adashobora kuzira ibyaha by’ababyeyi be, kabone n’ubwo byaba ari ibyaha bya Jenoside. Abagiye bitabira ibitaramo bya Kizito Mihigo ubwo yigaga hano mu Burayi, baribuka ubuhamya yaduhaye atubwira uburyo yagiye gusura umukobwa w’umuhutukazi biganye kugira ngo amuhumurize, n’ubwo ise w’uwo mukobwa yari afungiye Jenoside kandi hari abamushinja kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa se wa Kizito.

Mu by’ukuri iyo umuntu ashishoje, asanga iyo myumvire ya Kizito idashobora guhura n’iya Edouard Bamporiki cyangwa iya Perezida Kagame.

Kuba Leta ya FPR yarahisemo gushyigikira ibitekerezo bya Bamporiki n’abandi bahutu bavuga ko bafite ipfunwe, bikavamo gahunda ya Ndi umunyarwanda ndetse bigatuma agororerwa kuba depite, biragaragaza ko ibitekerezo bya Kizito byari bibangamiye ubutegetsi bwa FPR, ku buryo uko byagenda kose, yagombaga kwigizwayo.

Abakurikiranira hafi politiki ya FPR banavuga ko mu ifungwa rye, Kizito Mihigo yarokotse bwa kabiri ngo kuko yashoboraga kwicwa. Ibi kandi bishimangirwa n’amakuru y’uko mbere yuko ajyanwa mu bucamanza, Kizito yaburiwe irengero igihe kirenga icyumweru, polisi igatsemba ivuga ko itazi aho ari, nyamara kubera abantu batabazaga hirya no hino cyane cyane itangazamakuru mpuzamahanga, bikaza kurangira Polisi ivuze ko ariyo yari imufite, ariko ntiyavuga aho yari imufungiye n’igiye yamufatiye.

Kugira ngo Bamporiki Édouard abe Depite, ntihakurikijwe amashuri afite, cyangwa ubumenyi mu bya politiki. Ibyo ntabyo afite. Ahubwo hakurikijwe ibitekerezo bye byo kumvisha abahutu bose ko ari babi iyo bava bakagera, ko bakwiye guhorana ipfunwe rya jenoside, kandi bakumva ko nibaramuka babyumvise batyo, FPR izabagirira impuhwe ikabaha umugati.

Ifungwa rya Kizito naryo ntirishingiye ku bugome bamushinja, kuko ntabwo agira. Ubutumwa bwo mu ndirimbo ze, no muri Fondation ye, bugaragaza ko ari umuhanzi w’amahoro kandi witangiye kwamagana ubugome ubwo aribwo bwose no kwimika urukundo mu bantu. Mu gihe Kizito Mihigo yaba yararetse kuba umunyamahoro uharanira kubabarira no kwigisha urukundo, agahinduka umugome ugamije guhitana Perezida Kagame, byaba bitangaje. Ubwo haba hasigaye kwibaza icyabimuteye, kuko aho kwica gitera wakwica ikibimutera.

N’ubwo Kizito yari impirimbanyi y’ubwiyunge kandi, yari n’umwe mu bacikacumu bafata FPR nk’umucunguzi wabo. Ibyo byumvikana mu ndirimbo ze nk’iyitwa “Intare yampaye agaciro” cyangwa se iyitwa “Urugamba rwo kwibohora”.

Ariko kuririmba FPR no kuyisingiza nk’umucunguzi wamukuye “mu rwobo” ikamurinda “umupanga” ikamubera “umutabazi”, ntacyo byamariye Kizito Mihigo, kuko ibitekerezo byigenga kandi bya gikristu yagaragaje mu ndirimbo ye “Igisobanuro cy’Urupfu”, byatumye FPR imubona nk’umuntu ushobora kuyihirika koko. Muri iyo ndirimbo itemewe mu Rwanda kuva yasohoka, Kizito Mihigo avuga ko n’ubwo jenoside yamugize impfubyi, atajya yibagirwa abandi bantu “nabo bababaye bazira urugomo rutiswe Jenoside”, akavuga ko abo nabo ari abantu bo kuzirikanwa, kwibukwa no gusabirwa. Muri iyo ndirimbo, Mihigo yaririmbye ko mbere yo kuba umunyarwanda we abanza kuba umuntu.

Ibi bitekerezo byiza, iyo FPR yemera kubiha umwanya, yari kuba ihaye uburenganzira abana b’abahutu babuze ababyeyi babo kubera FPR, bakaba batemerewe kuririra no kwibuka ababo kugeza uyu munsi.

Ibyo bitekerezo by’ubwiyunge bwuzuye byatanzwe na Kizito Mihigo, n’ubwo byamuviriyemo gufungwa no gutotezwa kugeza uyu munsi, byahaye icyizere abana b’abahutu batagira ingano, babona ko muri bagenzi babo b’abatutsi harimo abafite imitima isukuye itagira urwango, yiteguye kubana nabo nta nzika.

Ku itariki ya 7 Mata 2014, umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20, Kizito Mihigo yari yarashimuswe aburirwa irengero kubera indirimbo ye n’ibitekerezo bye byo kunga abanyarwanda. Kuri uwo munsi abanyarwanda twategereje indirimbo ye nshyashya nk’uko yari yarabitumenyereje, turaheba. Abenshi bavuga ko mu minsi yamaze yaraburiwe irengero, Kizito Mihigo yakorerwaga iyicarubozo, asabwa kuzemera ibyaha bazamushinja byose. Kuri uwo munsi wa 7 Mata 2014, Depite Bamporiki muri Stade amahoro yaraturitse ararira, avuga ko ahahamutse ngo kubera kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gufunga Kizito Mihigo mu gihe cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20, ni ikimenyetso gikomeye FPR yakoresheje yereka abacitse ku icumu ko idahangayikishijwe n’ubuzima bwabo, kandi ko kuva muri 1990 itarwaniraga kubatabara, ko ahubwo yarwaniraga ubutegetsi. Bityo umututsi wese ubangamiye ubutegetsi bwayo, kabone n’ubwo yaba yaracitse ku icumu, ahinduka umwanzi wayo ndetse ikamwita umwanzi w’igihugu.

Mu gutonesha Bamporiki, FPR yerekanye ko abahutu b’inkomamashyi aribo bari ku ibere mu Rwanda. Ubu Édouard Bamporiki aravimvira muri bya bimodoka by’abategetsi b’agatsiko ka Kagame bihabwa abo FPR yashyize mu bushorishori bw’igihugu kubera inyungu zayo bwite, naho Kizito Mihigo ariho araborera mu kuzimu, muri gereza ya 1930, aho yategetswe kumara imyaka 10.

Niba koko Kizito Mihigo akomeje gukora ibikorwa by’ubwiyunge aho ari mu buroko nk’uko twabibatangarije mu minsi ishize, Bamporiki nawe akomeje gucinya inkoro mu nteko ishinga amategeko, asingiza Kagame kandi atuka abatavuga rumwe na FPR Bose.

Ese hagati ya Kizito Mihigo na Édouard Bamporiki, mu gihe bazaba bakiriho cyangwa se barapfuye, ni nde uzaba yarafashije abanyarwanda mu nzira y’ubwiyunge nyakuri?

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali