FREE BOBI WINE: ICYO TWAKWIGIRA KURI DEMOCRATIE Y’UBUGANDE

Yanditswe na Emmelyne MUNANAYIRE

Tumaze iminsi twumva mu gihugu cy’u Rwanda intero ivuga ngo amahanga agomba kuza kurwigiraho, ngo rwateye imbere mu miyoborere myiza, mu buzima, mu mutekano, mu kwishyira ukizana no mu kugira uburenganzira muri rusange.

Muri iyi minsi nitegereje ibirimo kubera mu gihugu cy’abaturanyi b’abagande mbona ko bo bateye imbere  muri démocratie, aho abaturage bahagurutse bati free BOBI WINE ( bivuga ngo rekura BOBI WINE), kugeza uyu munsi urukiko rwa gisirikare rwamaze kumugira umwere, ariko iyo aba ari iwacu bari kumushyira muri gereza bakamubwira ngo: “ba wota umuriro”; aho bazumva babishakiye ngo: “tugiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa”, bazabishaka bakarusoma, basanga  arengana bakongera kurutangira bitwaje ko bagishakisha ibindi bimenyetso, ubwo bakajya aho bakabicura, abagambanyi bakaba benshi. Ibyo se nibyo amahanga azaza kwigira ku butabera bw’u Rwanda? 

 Icyo nagambiriye rero si ukuvuga ko bamurekuye ahubwo nahise nibuka ibintu bibera iwacu. Umuntu arafatwa abantu bose ngo: “cwee “, bagaceceka ukagirango nta nicyabaye.

 Urugero twafata rwa hafi ni abo mu muryango wa Rwigara (Diane na maman we) habuze n’abahaguruka ngo babaze bati:” Uriya muryango urazira iki”?

  Amagambo menshi aratangira bamwe bakabannyega bavuga bati:” Mbese ubundi yajyaga kwiyamamaza ashaka iki? Ubundi uriya mugore we yavugaga ko umugabo we yishwe na Leta ya Kagame ashaka iki? Iyo yirira imitungo y’umugabo we agaceceka ubu biba bigeze aho afungwa?”!

 Twibuke ko uyu muryango ufite aho usengera, nta Pasteur numwe nigeze numva avuga cyangwa ngo ajye kubaza icyo bafungiye, bararuciye bararumira. Mwibuke ko uriya muryango uri umwe mu barokotse genocide yakorewe abatutsi; imiryango yose iharanira inyungu z’ abacitse ku icumu yararuciye irarumira ugirango nta n’ubwo babazi ahubwo abenshi muribo baravuze ngo: “uriya muryango warukwiye kubambwa”. Muziko abagerageje kubashyigikira bashyizweho itarabwoba, bakakwa indangamuntu, ndetse hasigaye ngerere, abandi barabatwaye.

 Mwibuka ibyabaye ku mudamu witwa Violette UWAMAHORO agiye kwishyingurira umubyeyi. Mbese iyo Ubwongereza budahaguruka ngo bumutabare ubu ntaba amaze kwibagirana?” Igihe yafatwaga abantu bararuciye bararumira. Bene wabo sibwo bamwihakanye bati:” umugabo we akorana n’abatavugarumwe na leta”, abandi bati:” awaaa yajyaga gushyingura se yarayobewe ko ntawashakanye cyangwa uvukana n’abatavugana rumwe na Leta bajya mu Rwanda”?

Urundi rugero twavuga Callixte NSABIMANA (SANKARA) uherutse kuvuga ko arwanya Leta ya Kagame, maze umuvandimwe we aba arahagurutse ati:” njyewe nta nicyo dupfana, sindi amaraso ye, erega ni ubundi ntashobotse yari yarananiranye”.

Nonese Kagame iki nicyo amahanga akwiye kuza kumwigiraho kutagira uburenganzira bwo kuvugira uwawe urengana, kwihakana umugore wawe, kwihakana umwana wawe, kwihakana umubyeyi wawe, kwihakana umuvandimwe wawe?

 Nagirango mbabwire ngo uburenganzira buraharanirarwa ntawe uzabukuzanira ku isahani, niba mwumva mugomba kubaho mu bwoba mutavugisha abavandimwe, ababyeyi banyu, abana banyu ngo ni uko batavugarumwe na leta ya Kagame, nimuceceke ariko mumenye ko amateka yisubiramo umunsi Kagame yavuyeho we n’agatsiko ke wowe wihakanye umuvandimwe, umubyeyi, umwana wawe uzabigenza gute? 

Muzirikane ko MARTIN LUTHER KING intwali mu guharanira uburenganzira yavugaga ngo:” Nyuma y’ibi ngibi ntituzibuka ubugome bw’abadukandamizaga tuzibuka uburyo abacu bicecekeraga”.

 Bamwe bazatangira ngo twari dufite ubwoba bwo kwicwa, twatinyaga ko abana bacu baba imfubyi, twatinyaga kubura akazi, twatinyaga kunyagwa imitungo. Nagirango mbabwire ngo nimugereze aho ngaho mumfashe tubyange kuko kuba utumva ibintu kimwe na FPR na Kagame ntabwo byagakuruye urwango hagati y’imiryango abavandimwe bagashwana, abagore n’abagabo bagatana , abana bakitandukanya n’ababyeyi, kandi mumenye ko ubuvandimwe, ububyeyi, kuba umwana bibanza ibindi byose biza nyuma nko kuba umufana wa kagame.

Banyarawanda nabasabaga gufata urugero rwiza ku baturage b’igihugu cya Uganda na Kenya bahagurutse bagashyigikira mugenzi wabo bibonamo ndetse bakibuka ko na Diane Rwigara nawe arengana bakamuvugira ari abanyamahanga. Namwe nimuhaguruke mukere kwishyira hamwe mushyigikire intwali zanyu zigamije kubabohoza igitugu cya Kagame n’agatsiko ke, n’uwariwe wese washaka kubatanya n’inshuti zanyu n’imiryango yanyu.