Gereza aho ndagusabye !!!

Theos Badete, umuvugizi wa Police y'u Rwanda

– Barashe abamotari uti “awa, bagiye bahagarara ahabugenewe”

– Bishe abanyenganda uti “iby’abakire n’abategetsi ntawabivamo”

– Bica abazunguzayi uti “n’ubundi bari basanzwe batwanduriza umugi”

– Bica abanyamakuru uti “nimubihorere basanzwe ari ba kanwa kabi”

– Barasa abanyamategeko uti “ntiwamenya buriya wasanga bihisha inyuma ya biriya bikanzu bakagambanira Izirushintambwe”

– Barashe abaganga uti “ariko ubundi bagiye bavura imitima neza”

– Bica abasirikare uti “nimubihorere ni izotanye”

– Bageze ku mpunzi uti “harya ubundi zari ziyobewe ko nta burenganzira zifite mu gihugu !”

– Bishe abanyapolitiki uti “na bo ni ba kimwamwanya ntimugakabye”

– Bishe abahanzi uti “bagiye bareka gushyanuka ariko”

– Barashe ba gitifu uti “ni iby’abayobozi babiziranyeho”

– Batwitse mayibobo uti “n’ubundi zaheshaga igihugu isura mbi”

– Bishe abasenateri uti “ariko bagiye biga kuzamuka ingazi neza”

– Banize Abasilamu uti “baragapfa basanzwe ari ibyihebe bikoresha iterabwoba”

– Bica Abadiventi uti “hari uyobewe amatiku yabo se !”

– Bageze ku Bagatulika uti “barapfe bapfuye na bya Papa n’ibisenyeri byabo”

– Bishe Abanyekongo, Abagande, Abarundi, Abazungu … uti “hari utazi ko abanyamahanga bose ari abanzi se !”

– Bishe Abahutu uti “ibyo bipinga n’ubundi byamaze abantu”

– Bageze ku Batutsi uti “abo bavunamuheto utabamennye imitwe ntiwabashobora”

– Bishe abarwanya aka karengane uti “baragashira ni abashaka gusubiza inyuma ibyiza twagezeho”

– Bishe abasore bateze amaboko basaba imbabazi; bafungiye ibitambambuga by’impunzi mu magunira bohera mu Kivu; basutse lisansi ku bana baratwika; barashe abagabo baziritse ku mapingu; baboshye abandi bajugunya muri Rweru; bateraguye ababyeyi imigeri mu mbavu kugeza bashizemo umwuka …

Ubwo bwicanyi bwose wabushakiye impamvu, ubuha umugisha ngo ukunde urebwe neza n’abo bahotozi. Wowe usoma ibi ukaba wiyizi kuri iyi myitwarire, ubu nkwise imbwa y’umusega naba ngututse ? Jya mu ndorerwamo wirebe wibaze niba abishwe bose warabarushaga ubumanzi. Ongera utekereze umunsi byakugezeho uko abandi nkawe bazasigara bakuvuga, bakigabiza ibyawe kugeza ku ikanya yo kurisha. Icyo gihe umugore n’ibibondo byawe bazahabwa akato, bazasingiza abishi bawe kuko ni bwo bubwa wabatoje, babure epfo na ruguru basabe abo wagambaniye n’abandi washinyaguriye batakibafitiye impuhwe.

Gereza aho ndagusabye !!!

Louis Rugambage