Gucengera Uganda : Ikimenyetso gikomeye ku irimbuka ry’ubutegetsi bwa Paul Kagame.

HABIMANA Moussa

Bavandimwe Banyarwanda mu nkuru nabagejejeho yasohotse mu kinyamakuru « The Rwandan » cyo kuwa 16 Mutarama 2019, nabashishikarizaga ko twashirika ubwoba tugahirika ingoma  ngome ya Kagame. 

Nahereye ku mugambi twari twarafashe tukiri bato wo gukorana na FPR ngo duhindure ibintu twubake u Rwanda rwiza, ariko Kagame akayobya umugambi twari dufite none akaba yarahinduye u Rwanda nk’akarima ke kandi nako adatwaye neza dore ko ubu kuzuyemo gusa amarira n’imiborogo.

Nasabaga kandi ko Abanyarwanda twese twashirika ubwoba, mpereyeko ukwanduranya n’ubwicanyi Kagame akora bigenda bimuca ku nshuti maze nkumva igihe cyo kumuhashya kigeze kuberako ubu ntamaboko menshi agifite nka mbere ubwo abantu bari bakimwibeshyaho.

Nyuma ya Afurika y’epfo n’u Burundi ubu Kagame afitanye ibibazo bikomeye na Museveni kandi ariwe akomoraho icyo aricyo nka Perezida w’u Rwanda.

Hari benshi bibwira ko ibibazo biri hagati y’ibihugu, maze bakavuga ngo  imipaka ifunze kubera  ikibazo cya politiki. Nge ndasesengura ngasanga atariko bimeze ; kuko ari Abagande baba bashaka kuza mu Rwanda ariko bagasanga hafunze kimwe  nuko Abanyarwanda nabo baba bashaka kujya muri Uganda ariko bakaraswa ku manywa y’ihangu n’abasilikare ba Paul Kagame. Bose ari Abagande ari n’Abanyarwanda bafungiwe n’u Rwanda gusa kuko ku ruhande rwa Uganda ntamuntu numwe ubuzwa kugenda. Ese babavuguzi ba Kagame, Sezibera na Nduhungirehe basobanura gute ibinyoma birirwa bashinja Uganda kandi Abanyarwanda bose ari Leta yabo yirirwa ibarasa ? Abicirwa Uganda, abashimutwa bakazanywa mu u Rwanda ndetse n’abarasirwa ku mupaka bashaka kwigira Uganda. Ese koko ni Uganda ibangamiye Abanyarwanda cyangwa ?

Mu byukuri uko byagenda kose Abanyarwanda n’Abagande ntibashobora gucana umubano ariko abaperezida bombi bashobora kwangana urunuka ndetse bakagera naho bagambanirana,  bagahigana. Umubano rero w’abantu babiri siwo mubano w’ibihugu.

Burya rero iyo abantu babanje kwangana, bakaza kwiyunga birakunda bakabana neza.  Ariko iyo babanje gukundana, ndetse bya cyane, nyuma bagashwana bikunze kunanirana ntibazigere bahura ukundi ari nabyo byajya bavuga ngo : « H bagambanirana azima uwatse ».

Niba nta mitwe irimo hagati ya bariya bagabo bombi, biragoye kugirango babyuke bavuge ngo turongeye dukoranye nk’uko byari bisanzwe. Kuko simbona ikintu Kagame yakora kugirango yibagize Museveni ko yari yararemye rwihishwa imitwe y’abagizi banabi muri Uganda ndetse adateganya gusa gukuraho ubutegetsi bwa Museveni ahubwo harimo n’umugambi mubisha wo kumwica akamukura ku Isi.

Nyuma yo kwica Perezida Habyarimana Yuvenali na mugenziwe w’u Burundi Ntaryamira Sipiriyani ndetse na Laurent Désiré Kabila wa Congo ntabiryozwe, Kagame yarashyekewe kuburyo aba yumva ashobora kwica bagenzi be nk’uwica imbeba. Mbere yuko ahigira Museveni nta gihe cyari gishize yigambye ko yari yubikiriye Perezida Kikwete wa Tanzaniya ngo nawe amukocore. Ibi byose Museveni arabizi kandi nawe agomba gufata ingamba zifatika zo kwirinda kuburyo nawe atakwima amatwi cyangwa ngo abure gushyigikira icyamukuriraho Kagame ushaka kumwivugana.

 Kugeza ubu nubwo Museveni yemezako atatuma hari indi ntambara yatera mu Rwanda iturutse iwe ariko ntiyabura no kugira inama cyangwa se gufasha abatavugarumwe na Kagame gusobanurira amahanga ibibazo Kagame atera kugirango ari Abanyarwanda  ari n’akarere kose kabashe guhumeka Kagame aramutse avuyeho agahanirwa amahano yose yakoze kugeza ubu.

Ikindi rero ari nacyo gikomeye kandi cy’ingenzi ni uko ari Kagame ari na FPR bafite umuzi muri Uganda. Kuhahemuka rero no kuharimbuka ni ikimenyetso simusiga ko ubutegetsi bwa Kagame bugiye kurunduka. Nonese igiti cyose ntigishinga kuko hari aho gifite imizi ? Nonese imizi ntiba aho igiti kimerera ? FPR se ntiyari ishinze imizi muri Uganda ? ubwo se imizi yayo muri Uganda nimara kurimbuka kuki FPR itahirima ngo isenyuke burundu ?

Ariko kubitureba Banyarwanda, mwibukeko Uganda ari n’ikigega kigaburira Abanyarwanda kuri byinshi. Kutagendererana na Uganda bituma ubukene n’inzara bishobora kuyogoza u Rwanda doreko uretse no gusuhukirayo hari n’Abanyarwanda benshi kuva na kera bajyaga gupagasa yo. Natwe rero ntitwagombye gutuma inyungu z’umuntu umwe zituma igihugu cyose kigwa mu kaga k’inzara kandi atari uko twabuze amahahiro. Twamagane Kagame, ahure n’igikuta yiyubakiye afunga imipaka maze murebe ko tutamutsimbura.

                                                                                 HABIMANA Moussa