Gusaba ubuvugizi no kumenyekanisha izimira rya Jean de Dieu Ndamira

Ndamira Jean de Dieu

Yanditswe na Marc Matabaro

Jean de Dieu Ndamira n’umugabo w’umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka 42, akomoka ku Kimisange mu mujyi wa Kigali akaba yarabaga i Nairobi muri Kenya.

Duheruka kuvugana bwa nyuma kuwa gatanu tariki ya 09.03.2018 ari i Kigali.

Jean de Dieu Ndamira twamenyaniye ku rubuga rwa Facebook kuko yakundaga kwandika inyandiko zivuga ku buzima bwe ariko akifuza ko zagera ku bantu benshi bashoboka ndetse yifuzaga no kuzandika igitabo akavuga ibyo yaciyemo mu buzima bwe.

Yaje kunsaba ko niba nta kibazo inyandiko ze zajya zica mbuga nkoranyambaga zacu, nabanje kubaza inama y’ubwanditsi yacu (The Rwandan Media Network) baranyemera.

Inkuru ye ya mbere (Ndamira Episode 1) yatangajwe kuri therwandan.com  (https://www.therwandan.com/ki/ndamira-episode-1/) no kuri kanyarwanda.net (http://www.kanyarwanda.net/ki/blog/2018/01/21/ndamira-episode-1/) tariki ya 20 Mutarama 2018.

Yakomeje kutwohereza inkuru kugeza ku itariki ya 7 Weurwe 2018 ageze nku nkuru ya 31 (Ndamira Episode 31) yatangajwe kuri therwandan.com (https://www.therwandan.com/ki/ndamira-episode-31/ )  no kuri kanyarwanda.net(http://www.kanyarwanda.net/ki/blog/2018/03/07/ndamira-episode-31/)

Inyandiko ze zacaga kuri ziriya mbuga navuze hejuru zatumye yamamara cyane ndetse bimuhuza n’abantu benshi bamwandikiraga kubera gukunda inkuru ze ndetse hari na bamwe bari baziranye kera mu mashuri cyangwa ahandi bishimiraga kongera kumenya amakuru ye.

Hari bamwe mu muryango we batishimiye ko ngo ashyira hanze icyo bitaga «amabanga ya Famille», hari abaziranye nawe, abatamuzi ndetse n’abo mu muryango we bamusabye ko yajya acisha inyandiko ahandi ariko hatari mu binyamakuru babonaga ko bitavuga rumwe na Leta. Yarabahakaniye kuko twe mu mikoranire yacu twamuhaye ubwigenge busesuye mu myandikire ye mu gihe yatinyaga ko agiye gucisha inyandiko ze ku mbuga zikorana na Leta y’u Rwanda yatakaza ubwigenge bwe mu myandikire akaba yajya asabwa kugira icyo ahindura cyangwa akuramo.

Muri rusange ariko benshi mu basomyi bakundaga inyandiko ze ku buryo buri gihe babaga babaza igihe episode ikurikiyeho iribuzire.

Kuko yabaga mu gihugu cya Kenya urwandiko rwe rw’inzira (passport) haburaga igihe gito ngo rurangire yafashe gahunda yo kujya I Kigali gufata urundi.

Yafashe Bus i Nairobi ku wa gatanu tariki 2 Weruwe 2018 yerekeza i Kigali aciye i Kampala, yagezeyo ku wa gatandatu 03 Werurwe 2018 mu ma saa munani y’ijoro.

Yanyoherere audio ku wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 agiye gutangira gahunda yo kujya gushaka passport ampa na numéro yindi namubonaho i Kigali (+250789147496)

 

Tariki ya 6 Werurwe 2018 yanditse Ndamira Episode ya 31 ari i Kigali arayitwoherereza, iyi episode ni nayo ya nyuma twayitangaje tariki ya 7 Werurwe 2018

Tariki ya 9 Werurwe 2018 yanyoherereje ubutumwa bwa nyuma ambwira ko yabonye passport ko agiye guhita asubira i Nairobi.  Kuva ubwo kugeza uyu munsi ntabwo asubiza byaba kuri whatsapp (+254790617702),  Byaba kuri Email ([email protected]) ndetse no kuri numéro yari yampaye y’i Kigali (+250789147496).

Nkurikije ubutumwa twohererezanyaga ikibazo yahuye nacyo cyabaye hagati ya saa kenda n’igice na saa kumi n’ebyiri n’igice tariki ya 9 Werurwe 2018. Yahamagaye Saa kenda na 46 ntitwashobora kuvugana.

Ukurikije ibigaragara ku rubuga rwe rwa facebook aheruka kurukoresha ashyiraho amakuru tariki ya 7 Werurwe 2018.

Tariki ya 6 Mata 2018 habaye ikintu kidasanzwe ubwo uwiyita Brenda Gitego kuri Facebook yabazaga amakuru ya Ndamira maze uwitwa Philbert Muzima akamusubiza ko ari kubona ko ari connecté ariko yibaza niba ari we koko cyangwa ari undi muntu wakoresheje password ye akinjira.

Nababwira ko uwiyita Brenda Gitego kuri Facebook bigaragara ko atari izina rye ry’ukuri iyo compte ikaba ikunze gukoreshwa mu gukora propaganda ishyigikira ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse no kwibasira abatavuga rumwe nabwo.

Uko bigaragara ku ruhande rwacu turakeka ko yaba yarashimuswe bitewe n’uko yacishaga inyandiko ku mbuga ziha ijambo bose ariko zifatwa na bamwe nk’izirwanya Leta y’u Rwanda.

Kandi na none niba hari ikindi cyaha yaba akurikiranweho afite uburengenzira ahabwa n’amategeko bwo gushyikirizwa ubutabera akaburana yatsinda akarekurwa yatsindwa agakora ibihano yaba yagenewe n’ubutabera.

Mu gusoza turasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu ko yabaza Leta y’u Rwanda n’inzego zayo zishinzwe umutekano irengero rya Jean de Dieu Ndamira, niba ari zo zimufite zikamurekura nta mananiza cyangwa zikamushyikiriza ubutabera. Kandi na none niba atari zo zimufite zigakora iperereza hakamenyekana irengero rye.