Gusenya Kigali Top Tower byahitanye umuntu n’urukuta rw’urugo rw’uhagarariya umuryango w’uburayi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 aravuga ko isenywa rihutiyeho hakoreshejwe guturitsa intambi bivanze n’ubunyamwuga bucye ry’inyubako ya Kigali Top Tower yahitanye umuntu umwe ndetse ikanasenya n’urukuta ry’urugo rw’uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’u Burayi EU mu Rwanda, Bwana Michael Ryan nk’uko nyirubwite yabitangaje akoreshe urubuga rwa twitter.

Top Tower yaturikishijwe intambi, umwe ahasiga ubuzima

Nyuma y’iminsi hatangiye ibikorwa byo gusenya Hotel Top Tower bigakoranwa umujinya mwinshi n’ubunyamaswa, bigeze Ku musozo bihitanye umuntu abandi barakomereka.

Iyi Hotel yabanje guhagarikwa Ku kagambane karimo urugomo rudasobanutse, nyuma yo kuba yari imaze kuzuza imyanya yose y’ibyumba, abashyitsi bagombaga kwitabira inama y’umuryango w’Afurika Yunze ubumwe yabereye muri Kigali Convention Center bituranye.

Ubuyobozi bwayo bwakomeje kubaza icyo izira bukabindikiranywa, kugeza ubwo mu kwezi gushize hatangijwe ibikorwa byo kuyisenya, nyamara ba nyirayo bari barijejwe kumenyesha ibikosorwa ngo akazi gasubukurwe, na bamwe mu bakozi bakaba bari barategujwe kuzagarukamo bidatinze

Hari hashize iminsi isenywa, ariko batangiye bamenagura ibirahure byose byari biyigize, umwe mu ba ingénieurs babikurikiranye akemeza ko nibura iyo ibyo birahure bicuruzwa uko biri bitajanjaguwe, byari kwinjiza nibura atari munsi ya miliyoni 30.

Gutangira gusenywa hitwikiriwe ijoro hakorwa ibikorwa bikabije by’ubusahuzi, bene yo bimwa uburenganzira bwose bwo kugira icyo baramira. Habayeho kwibaza impamvu ikosa ryakwitirirwa inzu, igahitana n’undi mutungo uyirimo.

Ngo ibya nyuma bica amazuru, nyuma yo guturitsa intambi mu minsi ishize mu bihe binyuranye, ntigwe, habayeho kungikanya intambi nyinshi, zishyirwa mu nkingi z’ifatiro, baziturikiriza rimwe, ihirima idafite rutangira.

Abantu batunguwe no kubona Hotel isenywa bahereye hasi, boshye utema igiti, hatangira impungenge z’uko yazagarika ingogo, ndetse bamwe mu bakozi basenyaga batangira gusezera, abandi bakirukanwa iyo babibazagaho.

Mu guhirima, umwe mu bakozi yahasize ubuzima, n’ubwo abarokotse bavuga ko hari n’abasigaye munsi y’inkuta, ariko bagasabwa kubiceceka.

Ambasaderi Ryan, yatangaje iby’isenywa ry’urukuta rw’inzu ye, no kuba ibikorwa cyarakozwe mu buryo buteye impungenge nyinshi, kandi kigasoza nabi