Ibihe turimo: Duhora twibuka, twibuka abacu; bucece – Amiel Nkuliza

Kuri uyu wa 6 mata 2016, imyaka ishize ari 22 twibuka. Twibuka ibibi gusa: génocide yakorewe abatutsi, na ko génocide nyarwanda. Ni génocide nyarwanda kuko amoko yombi aracyababajwe n’abayo bose: abahutu n’abatutsi bazize ubusa, guhera mu gitondo cy’uwa 7 mata 1994. Abatwa bo ntibavugwa; wagira ngo nta n’umwe wayiguyemo.

Imbarutso ya byose ni saa mbili n’igice z’umugoroba, ubwo radiyo Rwanda na RTLM zatangazaga inkuru y’incamugongo: Perezida Habyarimana amaze kwicirwa mu ndege yari imukuye i Dar-Es-Salaam (Tanzaniya) mu nama yari ikoraniye mo abakuru b’ibihugu byo mu karere: Burundi, Tanzaniya, Uganda n’u Rwanda. Perezida Mobutu wa Zayire we, ntawe uri muri iyo nama, kuko ahari yari yamaze gukenga akari bube. We azicwa n’urundi, rutari urw’indege.

Ni mu gitondo taliki ya 07 mata 1994. Itangazo ry’icyunamo ni ryo rikomeje guhita ku maradiyo yombi, radiyo Rwanda na RTLM. «Perezida Habyarimana w’u Rwanda, Perezida Ntaryamira w’u Burundi, abari baherekeje aba bakuru b’ibihugu bombi, bose baguye muri «Falcon 50». Ni indege igihugu cy’Ubufaransa cyari cyarahayeho inkunga Perezida Habyarimana. Si abo gusa bayiguye mo kuko n’Abafaransa batatu, bari bayitwaye, nta n’umwe warokotse.

Ni nde rero umaze kurasa iyo ndege, ko umenya ari we umaze gukoma imbarutso y’akaga? Biracyari ibanga, nta n’ubwo rizapfa rishyizwe ahagaragara, uretse bamwe mu bashaka ubutegetsi muri iyi minsi, bemeza nyir’ukuyihanura. Ngo ni Perezida Kagame uyobora u Rwanda muri iki gihe, wategetse ko ihanurwa? Byaba byo, bitaba byo, nta we ubizi neza, cyeretse niba abamushinja icyo cyaha, bari kumwe ubwo yagikoraga. Nyamara bagisangira amata, nta n’umwe wigeze akimurega. Ibyo ari byo byose u Rwanda rwinjiye mu kaga, mu gahundwe, rubanda rwa giseseka ntiruzi icyo rugomba gukora, yewe n’ubuyobozi bw’ingabo ntibuzi uko bugomba kubyifatamo; buri mu gihirahiro, kuko uwaziyoboraga na we amaze kwicwa. Buri wese arikorera isesengura rye, ry’uko ibintu biri bugende, n’amaherezo ya byo.

Mu gihe hari benshi bakirimo kwibaza ibiri bukurikire aka kaga, abasirikari bo mu kigo cya «camp Kigali» batangiye kugisimbuka n’imbunda zabo. Bariye karungu; batangiye barasa mu kirere; bariyahuza inzoga, izo basaguye bakazijugunyira bamwe mu baturage batinyutse gusohoka mu mazu yabo, kubera inzara yari igiye kuyabatsinda mo. Aba basirikare ikibashishijaje cyane si ikindi cyera, kirabura: baritegereza cyane amazuru mato mato. Bene yo batangiye gutungwa intoki: ni mwe mwishe perezida Habyarimana. Nyamara bararengana kuko abenshi muri bo ni abaturage basanzwe, babaho ubuzima busanzwe, batigeze banabona mu maso yabo uwo mugabo witwaga Habyarimana, waraye wishwe. Igihugu kiri mu kaga, kiri mu ntambara, intambara igamije mu by’ukuri kwibasira inzirakarengane z’abatutsi, zisanzwe zitunzwe na Nyabuturi, zitanazi Nyakwigendera witwaga Habyarimana, uretse kumwumvira ku maradiyo gusa.

Gahunda yo kumara abatutsi

Turacyari ku wa 07 mata mu gitondo. Inkundarubyino zisanzwe zitunzwe no kwiba, kwikorera imizigo, ni zo zitangiye gufunga amayira, amabariyeri. Ntawe uzi uwazihaye gahunda. Zifite na zo imbunda zitazi kurashisha, kuko ahari ntizigeze zibitozwa. Nyamara mu gihe gito zatangiye kuzirashisha. Kuzirashisha abo zikeka ko ari abatutsi, nyamara n’abahutu barimo kwicwa, kuko amazuru mato mato, ari mo guhigwa, ntaho ahuriye n’ubuhutu n’ubututsi. Imirambo ngiriya yuzuye ku muhanda witiriwe Papa Paulo wa VI no mu nkengero zawo. Ibi ni ibiki ko bitangiye gufata indi ntera? Ni cyo kibazo buri wese arimo kwibaza. Benshi barimo kujujura, babuze ayo bacira n’ayo bamira. Hagati aho RTLM irimo iratiza umurindi abicanyi, kuko inatangaza amazina y’abagomba kwicwa. Abatutsi n’abitiriwe ibyitso byabo, barokotse amatangazo ya RTLM, yasomwaga na Kantano ndetse na Bemeriki, ni bake cyane; ni abo Imana itarakuraho amaboko.

Génocide mu by’ukuri igamije guhiga abatutsi irimo gushyirwa mu bikorwa. Uwayiteguye ntawe uzwi neza kuko yaba abasirikari, yaba na guverinoma, bose bari «en débandade». Barimo guhunga za katiyusha z’inkotanyi zirasira ku Gisozi, Jali, CND, Rebero…Ziraca imitwe abo zihuye na bo bigendera, kuko isasu ntirizi kurobanura abahutu n’abatutsi. Abarimo guhunga ibyo bisasu, imodoka barimo, inyinshi ziri gusigara Nyabugogo ari ibipampara, bimaze gusandazwa n’ibisasu by’izo nkotanyi. Igihugu kiri mu icuraburindi, kirimo gupfusha abatagira ingano: abana, abakecuru, abasaza, abatishoboye, abiswe abatutsi kubera indeshyo yabo; ni akaga kagwiriye u Rwanda. Umuhanda ugana i Butare, wuzuye mo abanyamaguru babuze ubereka inzira itarimo guturikiramo ibisasu. Perefe Renzaho na burende zimugaragiye ni we usa n’uwereka rubanda inzira bagomba guhungiramo ibisasu, birasira iyo yose. Nyamara na we arasa n’uwabaye «débordé»; icyo arwana na cyo ni ugukiza amagara ye. We n’abasirikare be barimo kwiruka amasigamana, kibuno mpa amaguru! Buri wese ni ukurwana no gukiza ubuzima bwe, ibya rubanda rutishoboye, ruzira ubutegetsi bubi, bikazaba biza nyuma.

Abateguye Genocide barigaramiye

Abasirikari b’inzirabwoba iyo barwana n’inkotanyi gusa, ntibambike imbunda abaturage basanzwe, génocide iregwa abahutu yari guturuka hehe? Ntaho. Inkotanyi na zo zarimo kurasa umugenda, zirwanira kwinjira no gufata umugi wa Kigali, zica abaturage, iyo zihagarika urufaya rw’amasasu, génocide yari guturuka hehe? Ntaho. Ko zari zifite ubushobozi bwo gufata umugi wa Kigali, kubera ko nta musirikare w’u Rwanda wari ukiwurangwa mo, zakomereje iki gusuka ibisasu ku muhisi n’umugenzi? Ko umenya zari zifite gahunda yo kugabanya abari babuze inzira yo guhunga imirwano? Major Furuma wazihoze mo, mbere yo kuzihunga, ibi yabyise «punguza», «kugabanya». Kugabanya ba nde ko n’abatutsi bahigwaga mu gihugu basaga n’abamaze kugishira mo, bicwa? Ari abashyize mu bikorwa gahunda ya «punguza» n’abambitse imbunda abaturage ngo bajye guhorera Habyarimana, ari abahanuye indege, bose ntawigeze atangaza ku mugaragaro icyo ashaka kugeraho, nubwo kigaragazaga: kurwanira ubutegetsi no kwirukana ababusanganywe. Aba bombi barakigira nyoni nyinshi, nyamara ukuri guhari ni uko bombi bafite uruhare muri génocide nyarwanda. Abakiriho barigaramiye, nta n’umwe ukurikiranwaho icyaha cyo gutegura ako kaga koretse u Rwanda mu icuraburindi.

Abo ubutegetsi bwa FPR bwahirikiye ikibuye cyo gutegura iyo génocide, na bo nta n’umwe wigeze ahamwa n’icyo cyaha, kiruta ibindi ku isi. Urukiko rwabashyiriweho (rw’abatsinzwe), bose rwabahanaguyeho icyaha cyitwa «planification du génocide», nyamara bake muri bo bahamwa na génocide ngo itarigeze itegurwa. Aha nta waburanya abanyamategeko kuko ni bo bayakora, bakanayashyira mu bikorwa. Ni bo bazi itandukanyirizo ryo gutegura no gukora génocide, n’ubwo jye mbona ntaho bitandukaniye cyane.

Iyi génocide imaze imyaka 22 ibaye mu Rwanda, igahitana inzirakarengane zitagira ingano, byitwa ko ngo itateguwe kuko urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwagombaga kuyishinja no kuyihana, rwirinze kugira uruhande rutunga urutoki. Tubyite iki rero? Impamvu za politiki, inyungu z’abashyizeho uru rukiko rwagombaga kuburanisha impande zombi zarwanaga, zikagira n’uruhare muri iyi génocide no kuyitegura? Ni nde mu by’ukuri uri inyuma y’aka kaga na n’ubu kadashyirwa ahagaragara, ngo abagakururiye inzirakarengane babiryozwe ? Ntawe uvuma iritararenga, wenda abazaba bakiriho bazamenya ukuri kw’ibyabaye, ukuri kwatumye abanyarwanda bazira uko bavutse, ukuri gushingiye ku nyota y’ubutegetsi, buri gihe buhirima bugaritse ingogo.

Ukwibuka ni ibyacu twese

Iyi nkuru igamije kwerekana ko tugomba kwibuka abacu bose bahitanywe na génocide, tudakuye mo n’umwe kubera ubwoko bwe. Nyamara ubutegetsi bwa FPR buracyafite inyungu no kwikunda muri uku kwibuka. Ntibushaka ko n’abahutu bayiguyemo bibuka ababo. Ngo byaba ari ugupfobya génocide yakorewe abatutsi no gushinyagurira abayirokotse. Nyamara hari n’abatutsi barokotse, batemera uko kwikunda kw’ubutegetsi buriho, ariko baricecekeye ngo badakoma rutenderi, rutindi uyu ubapfukiranye, ubabuza amahwemo, ubakina ku mubyimba ku nyungu ze bwite, n’agatsiko ayoboye.

N’ubwo nyuma y’akaga kagwiriye u Rwanda, Umuryango mpuzamahanga wari wemeje ko mu Rwanda habayeho génocide nyarwanda, génocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bwose, ubutegetsi bwa FPR bwasanze iyo nyito idahagije, idasohoza politiki yabwo ishingiye ku guhôra. Iyi nyito nshya nyamara ntitubuza twese kwibuka abacu, bucece, abahutu n’abatutsi. Ni bucece kuko bibaye cyane, hari ababigwamo. Nta we ukwiye kubigwamo, kuko aho gupfa none yapfa ejo. Duhora twibuka; tuzahora twibuka abacu bose, mu gihe bikiri bucece.

Amiel Nkuliza,

Sweden.