Ibihe turimo : «Twabonye isha itamba, duta n’urwo twari twambaye» – Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Ibijya gushya, ngo birashyuha ; naho ibijya gucika ngo bigaca amarenga. Bijya kudogera, byatangiye muri nyakanga 1973, ubwo Habyarimana yicaga Kayibanda, akica abaparimehutu, intwari za demukarasi, akimika cyami mputu y’abashiru, iyi igasimburwa n’indi cyami ntutsi y’abasajya, yitoreye ingoma mu giteme, muri nyakanga 1994.

Twabonye isha itamba, duta n’urwo twari twambaye, ubwo abahutu bihutiraga gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’inkotanyi i Buruseli, bibeshya ko ngo izi ari imfura z’i Rwanda, nyamara ziteye undi mwitero. Nguriya umukwe wa Kayibanda arita inkotanyi abavandimwe kandi zirimo kurimbura abaturage za Byumba na za Ruhengeli ; ngabariya abahutu i Bujumbura n’i Dar-Es-Salaam barimo barasinya amasezerano yo kwirukana ingabo z’abafaransa ; ngabariya bamwe mu basirikari bakuru, barimo gucicikana batanga amakuru mu nkotanyi ; barimo baratema ishami bicariye.

Ngizo insoresore turi mu mashyaka twibeshya ko ngo arwanya Habyarimana, nyamara akorana n’inkotanyi. Ijanisha ryazo ni nka 30-40/100 mu mashyaka yose, yaba aya CDR na MRND; dukomereje Arusha mu kuzishyigikira. Twitwaje za «ordres de mission» zasinywe na Habyarimana, urimo kwigura ku bamurwanya ; isanduku ya Leta irasa n’iyabaye isibaniro ry’abayisahura mo ibihumbi by’amadovize, byo kujya gupfusha ubusa mu nzoga no mu birara byo muri Hoteli «Mount Meru», mu kujijisha ngo turaganira n’inkotanyi, kandi tuzishyigikiye.

Ngururiya urubyiruko rw’amashyaka nka PL, PSD-Abakombozi, aba JDR-INKUBA za MDR, kugeza ku mashyaka mato ; turimo gufunga imihanda mu gihugu hose, turatwika amapine iyo za Onatracom ngo turirukana Gisunzu, mwene Ntabazirikana. Indunduro y’ibi byose ibaye iyo kwimika ubutegetsi bw’abasazi, ubutegetsi bw’abanazi ; ubutegetsi bw’abasajya, bumaze kugeza u Rwanda aharindimuka.

Ubutegetsi bwa Rwabujindiri, rurya ntiruhage

Izi nzaduka zigikandagiza ikirenge mu Rwanda, zahise zubaka ikigirwamana, zikibatiza «ifaranga». Zahise zica ijambo ry’Imana mu gihugu cy’abemera Yezu na Bikiramaliya, zimika «kirazira», ishingiye ku rurimi rumwe rwitwa «igikotanyi», uru rwigishwa mu mashuri abanza, ayisumbuye, na za kaminuza. Abana bacu barohwa mu kaga batyo, biga mu ndimi z’inzanduka, zitagira abazigisha, abahanga bagenda nka «Nyoberi» iyo za Burayi, Amerika, n’ahandi, mu bukonje buca amazuru. Abo imbeho yagiye irembya, bahisemo gutaha ; bajya gukeza ; guhakwa ku badashaka abagaragu, bihigira indonke.

Izo ndonke zibarizwa mu misanzu yakwa ku mbaraga : iy’isuku, iy’ibishingwe, iy’uburezi butariho, iya Ibuka ivangura abapfu, iy’agaciro ngo kagamije guca agasuzuguro k’abaterankunga, iy’ishema ryacu, yo kugoboka abicanyi bashinzwe guhiga abahutu bahunze ubutegetsi, no gutesha umutwe abatutsi batavuga rumwe na FPR, iya mituweli isabwa abativuza, iy’umutekano yo guhemba abicanyi bo muri «DASSO», iy’akarere, iy’imidugudu, iya Rwanda Revenue. Iyi misanzu yose yiyongeraho amaturo atangwa mu madini y’inzaduka (sectes), ayoborwa n’abatoni b’ubutegetsi. Utanze amaturo menshi ubwo akaba ariguze, na we akaba abaye umutoni w’ubutegetsi. U Rwanda nturukiri cya gihugu tuzi, cya gihugu cyiza ; u Rwanda rwahindutse urwahanda.

Iyo misanzu inatangwa na buri wese ; kuva ku mukozi muto kugeza ku mukuru, ndetse no ku mutindi nyakujya. Utunze n’ihene imwe ategekwa kuyitanga, ngo yiheshe agaciro ! Iyo misanzu isabwa ni yo ituma abana b’abategetsi bajya kwiga i Burayi, Amerika n’ahandi ; ni yo baguramo amazu n’ibikingi ; ba nyir’ukuyitanga abana babo bagahagama muri za nayini (nine), zitagira ireme ry’uburezi.

Ubuhahamuke mu madini n’abahunahunnyi

Kuva FPR yadutse, yatangiye ihahamura n’abihayimana : abasenyeri, abapasitoro, abiyita ba bishopo (bishop), abiyita ba shehe. Yahahamuye amadini, ishyiraho ay’inzaduka, arimo n’akorera Sekibi, akorera CIA n’ibindi bigirwamana.Ubu mu ngo zose, cyane cyane iz’abahutu, biyeguriye Imana ; baba basenga atari ugukunda Imana, ahubwo ari ugusaba iyo Mana ngo ibarinde kuticwa n’abahakana Mana. Iyo miryango uzayisanga mo abararana amashapure, bakayabyukana, bakayiriranwa, haba mu mirima no mu biterane byo kuboza ubwonko ; uzanababonana za Bibiriya na za Korowani. Abari barataye, ubu bagarukiye Imana, ni abakizwa b’izina gusa, ni abayisiramu batazi gusoma ikorowani. Aba bose barimo n’abibeshyera ko babonekerwa na Bikiramaliya, ndetse na Yezu. Babeshya kubera kwiheba no kutabona ejo hazaza habo.

Ba Colonel NDIBWAMI ubu barafunzwe ; bafunzwe bazira ko ngo babonekewe n’Imana ; «Intwarane za Mariya» zisimburana mu magereza ; zibungana amashusho ya Yezu na Bikiramaliya, zikaruhukira kwa Perezida, uyu agahita azifunga ! Zirasenga amanywa n’ijoro, haba mu mago yazo no hanze yayo. Kuri zo icyaziha ngo ubwo butegetsi bugende nka Nyomberi ; bugende ubutazagaruka mu Rwanda ! Bo n’abandi benshi bagize amatsinda y’amasengesho, barihebye ; babuze uwo batura agahinda kabo. Abo bakagatuye, ni ababahohotera ; abandi bagaramye iyo za Burayi na Amerika ; bararya bagahaga, barangiza bati «turakora politiki» ; politiki ishingiye ku kubeshya, k’ukurangaza rubanda. Iyo na bo bibayobeye, biyita impunzi za politiki, kugirango batere imbabazi ababacumbikiye ; byabayobera burundu, bagashyira imbere inzangano zishingiye ku bitekerezo bigufi, byabaviriye mo kugabira ingoma indashima !

Abo mvuga si abahutu gusa ; si n’abatutsi baguye mu rwobo rw’ubwigunge, rwo kwiheba. Ni ubwoko nyarwanda rwicuza uburangare n’ubuswa bwabwo. Bose barijujutira aya maturo baha indashima, indahaga zishyigikiwe na ba mpatsibihugu, barangamiye inyungu zabo : abanyamerika, abongereza, ababiligi, abafaransa, aba banyamahanga batumye u Rwanda rugabizwa ibikuke.

Abavuye iyo giterwa inkingi na bo bari aho ; barimyoza, baravugira mu matamatama kubera ibyo babeshywe mbere yo gutanga ibyabo no gusiga ibyabo byose ngo baratashye. Barifuza ibyo basize i Congo, i Burundi, muri Tanzaniya na Uganda, batakibibonye. Icyo bicuza si ikindi : ni uko bibeshye ko icyo barwaniraga ari ukwirukana ubwoko, nyamara ubu na bo bamaze kuvumbura ko utari indobanure y’umututsi atarya ku mutsima ngo awusomeze amata y’inyambo z’abatunzi ba FPR. Aba bose barutwa na Rucacu wiyemereye ko yatsinzwe, akabitoza n’ab’i Murera. Naba na we kuko iyo atabaterera iyi ndirimbo, bari gushira burundu ! Barutwa na Murekezi urimo kwigisha ko yemera ubuhutu bwe ; barutwa na Bamporiki wicukuriraga imisarane, ubu akaba ari we cyatwa mu banyanganzo ; barutwa na Makuza wemeye gushinja se ubuparimehutu ; barutwa n’Uwizeyimana wirengagije ubwenge bwe, akabusimbuza imbehe ; barutwa n’aba bose barwanira akamanyu k’umutsima !

Abataremeye kuyoboka ingoma, na bo baraho. Barimo abatutsi n’abahutu. Banarimo abarwanira kuyiyoboka ariko ntibahabwe icyanzu. Barimo abari n’abangavu babuze epfo na ruguru; barimo abazunguzayi bicwa umunsi ku wundi, barimo abagore b’abagabo bihebeye ba «Boss» kugirango babone uko batunga imiryango yabo; barimo abasambanyi n’ibyomanzi, bahisemo gutanga icyo bafite, kuko ngo umukobwa mwiza atanga icyo afite, icyo atunze; icyatubyaye; kugirango abeho. Iyi sodoma na gomora ikaba ari indorerwamo y’uko nta butegetsi bubi bwigeze bubaho mu Rwanda nk’ubwabanazi bo muri FPR-Inkotanyi.

Ingoma ntizibazwa kimwe

Ku butegetsi bwabanjirije ubungubu, umwana w’umunyarwanda yarigaga, akaba yizeye kuzabona akarimo; n’iyo yabaga yarize amashuri yisumbuye gusa, yicaraga mu biro, kandi akazi akagatunganya uko bikwiye. Inkotanyi zo zaraje zirukana abo bose mu nzego za Leta n’izigenga, zishinga amashuri y’inzaduka, ayisumbuye n’amakuru, afite ireme ry’ibiburamwaka, kuko indorerwamo yayo ireberwa mu bayarangiza mo. Abacurabwenge b’ingoma bo babibonye cyera; bahitamo guhima rubanda rugufi, kuko abana babo ayo mashuri ntibayarangwa mo. Babohereza kwiga mu mashuri azwi y’i Burayi na Amerika, bananirwa kwiga, bakaguma yo, bagahabwa indi mirimo yo kuneka abatiyumva mu butegetsi buriho ubu mu Rwanda.

Abandi bana babo boherezwa kwiga iyo muri Isiraheli. Abizeyo «irrigation» banze kujya gukora i Nasho ku muherwe w’igisambo cy’umunyamerika, witwa Buffet. Kubyanga si ikindi; ni uko ari abana b’indobanure, badashaka gutura mu cyaro; iyo baba abana baturuka mu miryango yoroheje, kuri bo akazi ni akazi, aho kaboneka hose. Uyu Buffet, urimo kwirahira Kagame ko mandat ya gatatu ayikwiye, ni we wagabiwe ibya rubanda; ni we Kagame yahaye ubushobozi bwo kunyaga imirima y’abaturage no kubirukana mu byabo, kugirango ahatere ibigori.

Uwabyumva yakeka ko ibigori bidakwiye kuba igishoro ku muherwe nk’uyunguyu; nyamara ni ibiryo byizwe neza, bitunga imbaga nyinshi yagowe: amagereza yuzuye mu gihugu, aruta amashuri; ni isoko rikomeye kuri ba gashakabuhake, bateza inzara n’intambara mu bihugu bya Afurika kugirango PAM igure ibiribwa byabo, ibikwirakwize muri izo ngorwa, ziba zihunga intambara bateje.

Abijujuta rero ngo Leta ya Kagame yirukanye ibihingwa by’ifatizo, byari bitunze rubanda rugufi: ibijumba, ibishyimbo, imyumbati, akaba yarabisimbuje ibigori, ukuri ni aho gushingiye; ukuri ni ukwicisha iyi rubanda umudari, we na ba Rwabujindiri bamushagaye, bakamera nka ya nyoni yaritse hafi y’inyanja, ihora ivuga iti «nzapfa, nzakira, zimbizi».
Ukwemera amakosa n’intege nke byacu, ni bwo bugabo

Uwavuga iby’ingoma y’abanazi bo muri FPR ntiyabimara i mugongo. Twe twatumye yima, byagombye no kutumwaza, tukemera amakosa n’intege nke byacu, n’ubwo ngo nta kumi yigaya. Duhora tuvuga gusa, twandika ibitabapfu nk’ibingibi; twikura mu isoni z’ubugoryi bwacu, z’uko twagabiye ingoma abasazi, abagome n’abagambanyi. Aho guhagurukira rimwe, turacyandika ibitampaye agaciro nk’ibingibi; iyo bituyobeye dutanga n’ibitambo Imana itigeze idusaba: Ingabire, Mushayidi, n’abandi. Ngabo ababaye insina ngufi ducaho inkoma, duhakishwa kugirango tubone ibyo turisha mu banyamahanga, batanatwumva, kuko nta mpamvu igaragara dutanga yo kutwumva. Ntidushyira hamwe; twabaye ba nyakamwe nk’umwana w’umugore. Nyamara turimo abatunze byinshi; byinshi bitagize icyo bimaze niba nta gihugu dufite. Ntidupfa no gushyiraho Leta yo mu buhungiro, ngo tuyihe imbaraga zo gukora; ahubwo tuba dusaba Ntaganda ngo nahamagaze imyigaragambyo, bamusubize mu mva yari amazemo imyaka ine, aho twamufashije kumwereka inzira yo gucika ababisha!

Abo ni twebwe; abahutu n’abatutsi; abatwa bo ntitubashyira mu bagize imbaga y’inyabutatu nyarwanda. Ngabo ba twebwe; ni twebwe, twe twenyine, tutigirira icyizere ngo tuve mu matiku, amashyari, ubwibone no kwiyemera; kwifata uko tutari. Ni twebwe dutezweho n’iriya mbaga yose kureka kubeshya no kwibeshyera ngo hari icyo turimo kuyikorera; ni twebwe dusabwa kutaryaryana, kudasisibiranya, kureka ubupfapfa, ubupfayongo. Dusabe Roho Mutagatifu kutumanuriraho inema ze, inema zo gukorera hamwe, inema zo kwigobotora abakidukandamije.

Amiel Nkuliza,

Sweden.