Ibinyoma, urwango, ubuhezanguni nibyo biranga Tom Ndahiro

Tom Ndahiro

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hitler mu gihugu cy’u Budage muri iyo Leta y’aba NAZI hari umugabo witwaga Pahulo Yozefu Goebbels wari ushinzwe Ministeri y’icengezamatwara (propagande), yakunze kenshi kwerekana ko ubwoko bw’abadage ari bwo buri hejuru y’ayandi moko, ibyo bikajyana no kubiba urwango rwibasiraga cyane cyane amoko bitaga ko ari abantu batuzuye (sous-hommes).

Ugereranyije no mu Rwanda rw’ubu uyu mugabo abamugwa mu ntege ni nka ba Tom Ndahiro, Olivier Nduhungirehe aka Nduhungireho aka Nduhungiriki, Jean Damascène Bizimana, Louise Mushikiwabo ……

Aho aba bantu bahuriza n’uyu mudage ni uko imikorere yabo ntaho itaniye n’iye.

Nabaha ingero z’ibyo Pahulo Yozefu Goebbels yavuze mubigereranye n’ibivugwa n’aba bagabo b’abanyarwanda mumbwire itandukaniro.

-A lie told once remains a lie but a lie told a thousand times becomes the truth

(ikinyoma kivuzwe rimwe gikomeza kuba ikinyoma nyamara ikinyoma kivuzwe inshuro igihumbi gihinduka ukuri)

-If you repeat a lie often enough, people will believe it, and you will even come to believe it yourself.

(Nusubiramo ikinyoma kenshi gashoboka, abantu bazagifata nk’ukuri, nawe ukivuga ubwawe uzatangira kugifata nk’ukuri)

-Propaganda works best when those who are being manipulated are confident they are acting on their own free will.

(Propaganda ikora neza cyane iyo abarimo kugirwa ibikoresho bibwira ko ibyo bakora babikora ku bushake bwabo)

-The truth is the greatest enemy of the State.

(Ukuri niko mwanzi ukomeye w’igihugu)

-The bigger the lie, the more it will be believed.

(Uko ikinyoma gikabya kuba kinini, ni nako kucyemera bishoboka)

Narangiza ngira nti:

Le mensonge le plus éblouissant n’a jamais persuadé que pour un temps.
Citation de André Grétry ; Les mémoires ou essais sur la musique (1797)