NIBA KANYESHYAMBA (FORET) AKUNDA ABANYARWANDA NAJYANE AMATEGEKO ABARENGERA AHO YABUZE NIBA ATAHAZI NI MU RWANDA

Gilles Foret

Yanditswe na Vestine Umugwaneza

Mu gucuruza abacakara no kubakoresha hari amategeko abigenga kandi yashyizweho n’abantu byakozwe n’abarabu n’abazungu babagura n’abirabura kandi bakagererageza kuyubahiriza.

Igihe abakoloni bigabizaga ibihugu by’afurika hariho amategeko bagenderaho bishyiriyeriho ubwabo, azambaguza abenegihugu basanze iwabo. Bafatwaga nk’ibintu ari abantu.
Ayo mategeko yashyirwagaho n’abakoloni kandi agomba gupyinagaza rubanda. Ayo mategeko yari urukozasoni bakayandika akanakurikizwa.

Igihe Hitileri n’ababyumva nkawe nka Musolini bigabizaga uburayi bagahaka abo bashaka bakica abo bashaka bari barashyizeho amategeko bagenderaho bica batsemba. Ayo mategeko yari yarashyizweho n’abantu agakurikizwa n’abantu kandi ari urukozasoni

Igihe ba gashakabuhake b’abazungu bigabizaga abirabura muri Afrika y’epfo babica, babakoresha ubucakara, yari amategeko yashyizweho n’abantu yo kwica abantu b’abirabura abantu bareba bagaceceka.

Igihe abantu bicwaga bazira ko ari abatutsi cyangwa ko ari abahutu byakorwaga n’abantu abantu bareba.

Mu Rwanda bashyizeho amategeko arenganya abantu ashyirwaho n’abantu bica urubozo abantu, abantu bareba, ibinyoma, ubugome, ubwicanyi bikorwa n’ababigize amategeko yanditse abantu bareba !

Ni byinshi kandi birenze igipimo! Bikorwa abantu bareba.

Ngo abana ni abicanyi, babyawe n’abicanyi ngo bazatekereza kwica gusa ngo babahane kare bataratekereza kwicana!

Ngo ni itegeko rizinjira mu mategeko rikozwe n’umuzungu witwa Gilles Foret ngo rikande abazatekereza kwica bamwe bataravuka batarabitekereza. Ibaze nawe!

Amategeko arenganya abantu yakozwe n’abantu arenganya abantu, arushya abantu bayasenya bayakuraho kuko arenganya abantu.

BANYARWANDA CYANE CYANE ABABA MU BUBILIGI KUKO NIMWE BITANGIRIYEHO, MUBITANGIRE MUHAGARIKE ITEGEKO RYA KANYESHYAMBA (FORET ) RITARARENGANYA ABANTU. IYI NI JENOSIDE NYAYO IRIMO GUTEGURWA

UMUZUNGU YAMBARIYE KUBABAMBA NO KUBAHAMBIRA ABANA N’ABAZABAKOMOKAHO
ARABAHAMBIRA NGO BADATEKEREZA BATANYEGANYEGA !

MUHAGURUKE EJO MUTAZABASIGIRA UBUVIVI UMUTWARO UREMEREYE WO GUKUZAHO AMATEGEKO ABASIGA IBYAHA NGO BONSE N’IBYO ABATARAVUKA BAZONKA.

NIBA ATARI WO MUGAMBI NAREKE URUBYIRUKO RWIBUMBIYE MURI ASBL JAMBO RUFATE IJAMBO RUHANDURE IRYO TEGEKO

MWIYANGIRE BANYARWANDA

NIBA KANYESHYAMBA (FORET) AKUNDA ABANYARWANDA NAJYANE AMATEGEKO ARENGERA ABANYARWANDA AHO YABUZE NIBA ATAHAZI NI MU RWANDA

« Errare humanum est, perseverare diabolicum »