Idini rishya ry’Akamasa. Idini ry’UBWOBA N’UBUBWA

Gallican Gasana

Iyo usubuje amaso inyuma ukareba ibyo ubutegetsi bukorera abanyarwanda muri rusange, ntawabura kwibaza impanvu abenshi muri twe twahisemo guceceka aka wa mugani w’abaturanyi b’abarundi ngo: “Ntibinveko”

Ariko kandi nk’abagabo ntibyari bikwiye ko twese turuca tukarumira ngo tutabizira. Ntibyari bikwiye ko twese tuba ingaruzamuheto.

Ntibyari bikwiye ko twese twinjira idini ry’Akamasa ariryo ry’UBWOBA N’UBUBWA.

Aha sinabura gushima Adeline Rwigara, umupfakazi wa nyakwigendera Assinapol Rwigara wanze kugirwa ingaruzwamuheto, wanze kugaraguzwa agati, wanze kwinjira mu idini RY’UBWOBA N’UBUBWA.

Aha byunvikane neza ntabwo ari ugutukana, ahubwo harimo kwicyebuka no kwicyebura tugashirika ubwoba tukagira akanyabugabo kandi tukisubiza ubugabo twateshejwe, maze tukanga kuba muri iryo dini ry’UBWOBA N’UBUBWA.

Ubwoba twatewe n’AKamasa.

Kugira ubwoba birasanzwe kandi biremewe kandi nta mugayo ntawakwiyahura abireba kandi abishaka; ariko kandi mu buryo no mu bushobozi bwacu twari dukwiye guharanira uburenganzira bwacu bwo kwanga guterwa ubwoba n’ikiremwa muntu nkatwe.

Ububwa twatewe n’Akamasa

Navugaga ko ubwoba bwemewe, ariko kandi ikitemewe ni uko ubwo bwoba bugezaho bukagutera n’ububwa butuma udaharanira uburenganzira bwawe cyangwa ngo ube umugabo uvugire n’abahohotewe abo aribo bose kuko burya bishyira cyera nawe bikakugeraho iyo utabirwanije rugikubita. Ingero ni nyinshi mu bana b’abanyarwanda.

Hari umunyarwanda uherutse kugira ikiganiro ku Ijwi ry’Amerika asobanura ububi bw’ingoma iri I Kigali aho yagize ati: Iyo Kagame yateranije abayobozi mu nteko ishinga amategeko arimo abatuka; burya ngo benshi baba bandika. Agakomeza agira ati ese iyo barimo bagutuka burya harya uba wandika iki?

Mu by’ukuri harabura iki ngo dutsinde ubwoba kandi dusubirane ubugabo twigobotore iryo dini ry’UBWOBA N’UBUBWA; aho bakwicira umuntu ukaruca ukarumira, aho bagufungira uwawe ahohotewe ukabyirengagiza, aho bahohotera abantu tukigira ba ntibindeba!

Aha mboneyeho kugaya ku mugaragaro abayobotse bakanarenzaho bakabera:
Abahereza,
Abapadiri
ndetse n’Abasenyeri iryo dini rishya ry’UBWOBA N’UBUBWA.
Nabonye na Kagame hari abasigaye bamwita YEZU.

Ngayo nguko.

Duharanire AMAHORO arambye turwanye ubwoba n’ububwa.

Gallican Gasana