Ifatwa n’ifungwa ry’umwicanyi kabuhariwe Jenerali Karenzi Karake: Ikimenyetso cya nyuma cy’Ukurunduka kw’ingoma y’Agatsiko ?

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20/6/2015 Liyetona Jenerali Karenzi Karake, Maneko mukuru wa Kagame(NISS) yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Hithrow kiri hafi y’umujyi wa Londres, mu gihugu cy’Ubwongereza . Ubu Karenzi Karake yamaze kugezwa muri Gereza ya BELMARSH (High Security Prison) ahafungirwa abicanyi kabombo, akaba ariho ategerereje koherezwa mu gihugu  cya  Espagne ngo kimuburanishe.

Twibutse ko mu mwaka w’2008, Umucamanza w’Umusipanyoro witwa Fernando Andreu Merelles yasohoye Manda mpuzamahanga 40 zo gufata abayobozi bakuru b’igisilikari cy’Inkontanyi abashinja jenoside n’ibyaha by’intambara  bijyanye ahanini no kurimbura abantu benshi  mu Rwanda no muri Kongo.

Ifatwa rya Karenzi Karake risobanura iki !

Si ubwa mbere Karenzi Karake yari agiye kwidegembya mu Bwongereza nyamara ntiyari yarigeze afatwa , manda yo kumufata yahoraga yirengangizwa!

Iri fatwa rero rifite igisobanuro cyane cyane ko rije risoza uruhererekana rw’ibindi bikorwa n’ibimenyetso bidasanzwe. Reka twiyibutse iby’ingenzi muri byo :

(1) Kagame yatangiye gutsindwa ruhenu mu mwaka w’2013 ubwo umutwe w’abicanyi yiremeye witwa M23 wakoranirwaga n’amahanga bakawushwanyagurisha umuriro nk’abatwika ibihunda byumye! Terminator wawuyoboraga yarafashwe ajyanwa i La Haye, ubu ategereje kuburanishwa vuba aha . Kagame ntiyahakuye isomo ngo yikengere.

(2) Bwarakeye abicanyi be bafata gahunda yo kwambuka imipaka bajya gutsinda impunzi mu buhungiro, muri zo Koloneli Patrick Karegeye yicwa mu ijoro rishyira italiki ya 1 Mutarama 2014, anigishijwe ikiziriko muri Hotel y’i Johanesburg! Kagame watunzwe agatoki n’Urukiko rwa Afurika y’Epfo ntiyatinye kubyigamba ku mugaragaro, agira ngo bizarangirira aho, Abiru be si ukumuha amashyi bava hasi ! Ntibakamenye….

(3) Hakurikiyeho kwaduka mu banyarwanda banyuranye barafungwa karahava , abadashoboye gutorongera baricwa . Nta wakwirengagiza uko barenganyije umwana Kizito Mihigo wabaririmbye, akabacurangira, akabahimbira ibisigo n’ibisingizo…bakamwitura kumuvuna ibyubi ! Ntawakwirirwa arondora amazina y’abasilikari bakuru batawe mu kagozi ku maherere. Ntawaceceka urupfu rwa Assinapol Rwigara…n’imirambo yagaragaye ireremba mu Kiyaga cya Rweru ! Ibyo byose Kagame yakomeje kwibwira ko bitazagira ingaruka!

(4) Taliki ya 1/10/2014 (Umunsi ngaruka mwaka w’itangazwa rya Mapping Report) Abongereza baratunguranye basohora Cinema ikarishye yitwa Rwanda’s untold story yashinjaga Paul Kagame n’abagererwa be kugira uruhare RUFATIKA muri jenoside yarimbuye Abatutsi no mu bwicanyi ndengakamere bwarimbuye Abanyarwanda n’Abanyekongo basaga miliyoni eshanu.

(5) Leta ya Kagame yakiriye nabi isohoka ry’iyo sinema, yiciraguraho karahava maze igiye kwihenura ikuraho agahu: nibwo ifunze burundu umurongo wa Radio BBC-Gahuzamiryango ngo ntizongere kuvugira mu Rwanda ukundi ! Kagame yakomeje gusuzugura icyifuzo cy’Ubwongereza cyo kongera gufungura iyo Radiyo, n’uyu munsi Abongereza n’Abanyamerika bari bakimusaba kuyifungura ! Koko ye ngo “utazi ikimuhatse areba…..”! Iyuzurize nawe singiye kuba umushiziwisoni .

(6) Mu minsi ishize Kagame n’Abiru be badukanye gahunda idasanzwe yo kubeshya amahanga no gusuzugura Abanyarwanda mu kubasinyisha ku ngufu za ‘petitions” ngo zisaba ko ingingo y’101 y’Itegekonshinga ryo mu 2003 yahindurwa kugira ngo Kagame agirwe umwami w’u Rwanda ubuziraherezo ! Ngo kuko ariwe wenyine  “Gitangaza” gishoboye kuyobora u Rwanda bambe !

(7) Leta y’Amerika imaze kumenya neza ko iryo hindurwa ry’ingingo y’101 riri gutegurwa mu buriganya bukabije(dol) n’iterabwoba (contrainte) rirenze ukwemera yihutiye gutangaza ko yiteguye gukorana n’umuperezida mushya w’u Rwanda kuko basanga Kagame acyuye igihe , amategeko yishyiriyeho akaba atamwemerera kongera kwiyamamaza bwa gatatu! Kagame yabiyemeyeho ku mugaragaro avuga ko iyo yumvise hari abantu biha kumubuza kugundira butegetsi, ngo yumva yabikorera icyo ! Muri make yibwiye ko abakubye na zero ! Igikenya nticyumva ihoni koko !

(8) Muri iyi minsi ikibazo cy’Uburundi gihangayikishije benshi , amahanga yarangije kubona neza ko Paul Kagame afite uruhare rukomeye mu kaduruvayo kari guhitana inzirakarengane mu gihugu cy’Uburundi. Ndetse byarangije gusakara hose ko abicanyi ba Kagame barimo gutoreza ku butaka bw’u Rwanda umutwe w’insoresore ziteguye kugaba igitero ku Burundi hagamijwe kurimbura umubare munini w’abarundi, gukuraho ubutegetsi buriho no kwimika abasogosi Kagame yishakiye . Iyi ntambara yegereje hagati y’u Rwanda n’Uburundi ikaba kandi  ibonwa n’abashishoza nk’ishobora kwatsa umuriro mu Karere kose k’Ibiyaga Bigari.  Aho Kagame we nayiteza azayihonoka ?

kagame isesemiUMWANZURO

Niba ibihugu by’ibihangange byashyize Kagame ku butegetsi bikanakomeza kumufasha no kumukingira ikibaba bimaze kugaragaza ko birambiwe amakosa ye akabije , ndetse akaba amaze guhinduka “ Un allié encombrant “,  ararye ari menge , IBIHE BYAHINDUTSE , iminsi ye irabaze.

Ugufatwa kwa Karenzi Karake nicyo kimenyetso cya nyuma cyerekana ko noneho koko ubutegetsi bw’Agatsiko bwinjiye muri “Mteremko sans retour”! Karenzi Karake naramuka yoherejwe imbere y’urukiko, akuburanira muri Espagne, amabanga yose azajya ahagaragara, n’ abafatanyacyaha be bose harimo HE, bazatoragurwa nk’imegeri mu minsi iri imbere aha. N’iyo bahitamo  kwifungiranira mu Rwanda ntibogere gusohoka, nta cyemeza ko batafatirwa no mu Rwanda  cyane cyane nibakomeza kwishora mu bikorwa byo guteza akaduruvayo mu Karere k’Ibiyaga bigari. Guterwa mu buryo bwa gisilikari nabyo bizaba bishoboka kuko kurwanya abagizibanabi (terroristes) ari inshingano y’Umuryango mpuzamahanga.

Muri make , igihe cyo gukomeza kwigira ba Nyiramukubitwa kirarangiye, hatangiye igihe cy’Ubutabera na Demokarasi.

Niyo mpamvu twongeye guhamagarira Abanyarwanda kutemera gukomeza kuba INDOREREZI mu gihe igihugu cyabo kiri mu kaga. Amahanga arakora umurimo wayo, ariko ntazadukorera uwacu : KWIBOHOZA iyi ngoma y’igitugu yubakiye ku iterabwoba n’ugusahura ibyiza byose by’igihugu ni inshingano yacu nk’abenegihugu.

Ubu noneho ya Revolisiyo ya rubanda irashoboka uyu munsi,kurusha ejo hashize , kereka nidukomeza kwirangaraho!

Gusa njye ndareba ngasanga Paul Kagame akwiye guhabwa  amahirwe ya nyuma yo kugarura ibintu mu nzira nzima…ikibazo ni uko yikundira kumva abamushuka bonyine!

Padiri Thomas Nahimana,

ISHEMA Party 

Tel :0033652110445

Email: [email protected]