Igereranya hagati y’urubanza rwa Violette Uwamahoro n’urw’umuririmbyi Kizito Mihigo

Urubanza rwa Madamu Violette Uwamahoro wari ugiye kurenganira mu Rwanda agatabarwa n’abazungu, rwibukije abanyarwanda ikibazo cy’umuririmbyi Kizito Mihigo n’abo bareganwa bamaze iminsi irenga igihumbi muri gereza. Muri iyi nyandiko turagerageza kugereranya izi manza zombi, tugaragaze aho zihurira n’aho zitandukaniye, kuko bashinjwe ibyaha bimwe byo gufatanya n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) bagamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa Perezida wa Repuburika.

Ibimenyetso muri izi manza zombi, ni ibiganiro byakorewe kuri WhatsApp. Kizito Mihigo ngo yaganiriye n’uwitwa Sankara wo muri RNC wageragezaga kumwinjiza muri iryo shyaka, naho Madamu Violette Uwamahoro we ngo yaganiraga na mubyara we Nshumbusho Jean Pierre w’umupolisi mu Rwanda, nawe ngo agerageza kumwinjiza muri RNC.

Nk’uko umuririmbyi Kizito Mihigo yabanje kuburirwa irengero ndetse Polisi y’u Rwanda ikabanza kuvuga ko itazi aho aherereye nyamara nyuma y’igihe ikaza kumwerekana mu mapingu imbere y’abanyamakuru, ni nako byagendekeye Madamu Violette Uwamahoro. Nawe yamaze iminsi myinshi yarabuze, Leta y’u Rwanda ivuga ko itazi irengero rye, nyamara nyuma y’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga na Leta y’Ubwongereza, Polisi iza gutangaza ko imufite.

Muri izi manza zombi, igihe abaregwa bamaze bafungiwe ahantu hatazwi nticyitaweho n’abacamanza. Ntibigeze kandi bavuga ibyabakorewe muri icyo gihe cyose bari baraburiwe irengero.

Muri izi manza, hagiye hagaragaramo ukwemera icyaha gufifitse kuri bamwe mu baregwa. Umuhanzi Kizito Mihigo yemeye ibyaha asaba n’imbabazi mu biganiro n’abanyamakuru na mbere y’uko urubanza rutangira, ibintu bidasanzwe, aza gukomeza abyemerera n’imbere y’urukiko anasaba imbabazi. Abareganwa nawe bose bo bahakanaga ibyo baregwa. Umupolisi Nshumbusho mubyara w’Uwamahoro nawe yemeye ibyaha ariko ntibyamubujije kuguma mu buroko mu gihe mubyara we wabihakanaga arekuwe.

Aho izi manza zitandukaniye nuko mu rubanza rwa Mihigo, abaregwa bose bakomeje gufungwa baba abemera ibyaha cyangwa ababihakana. Nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka bafunze, umwe mu baregwa witwa Niyibizi Agnès watangiye yemera ibyaha nawe akaza kubihakana, yaje kurekurwa n’urukiko rukuru. Abandi bose bakomeje gufungwa kandi bahabwa ibihano biremereye kuva ku myaka 10 kugeza kuri 30. Mu rubanza rwa Madamu Violette Uwamahoro ho habayemo kurekurwa kwe hasigara hafunzwe mubyara we bavuga ko yashukwaga.

Hari imyanzuro itanu abantu bahuriraho nyuma yo gukurikirana izi manza z’amakinamico ya politiki.

1. Abashinjwa ibyaha byo kurwanya ubutegetsi babanza guterwa ubwoba, guhohoterwa no guhatirwa kwemera ibyaha.

2. Leta y’u Rwanda nta bubasha na buke ifite bwo guhangana n’igitutu cy’amahanga mu gihe ifunze umwenegihugu wabo. Aha irekurwa rya Madamu Uwamahoro ryatwibutsa na none irekurwa rya Peter Erlinder nyuma y’igitutu cya Amerika. Abanyarwanda batagira kirengera bo bashobora kuborera mu munyururu kandi barengana.

3. Imbabazi abantu basaba mu ruhame babitegetswe na Leta ya FPR, ntacyo zimaze kuko ntazo igira. Ikiba kigamijwe mu manza nka ziriya za politiki zitagendera ku bimenyetso, ni ukubona ubuhamya bushinja. Bityo rero uwemeye icyaha aba yishinje ku mugaragaro maze abamujisha bikaborohera.

4. Umucamanza nta gaciro na gatoya aba afite kuko nta cyemezo afata ahubwo byose abibwirizwa n’abanyapolitiki.

5. Nk’uko bivugwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye nka Amnesty International, icyo FPR iriho ikora mu ihohoterwa ikorera abanyarwanda mbere y’amatora ya Kagame ateganijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka, ni ugucecekesha umuntu utavuga rumwe nayo wese ikoresheje uburyo bwose bushoboka.

Nta gushidikanya ko iyo Madamu Uwamahoro Violette ataza kugira ubwenegihugu bw’Ubwongereza, ubu aba yarakomeje agafungwa, akazakatirwa ibihano biremereye nka Deo Mushayidi, Joël Mutabazi, Victoire Ingabire cyangwa se Kizito Mihigo n’abo bareganwa.

Yashoboraga kandi kuburirwa irengero nk’abandi benshi tutazi irengero ryabo nka Illuminée Iragena, Gérard Niyomugabo n’abandi.

Jean Yves Sugira