Igitekerezo ku buyobozi buhuriweho bw’abarwanya Pawulo Kagame na FPR ye

Kuva mu gihe cyashize, biragaragarako imwe mu mpamvu zishobora kuba zituma amahanga atavana burundu ikizere kuri Pawulo Kagame, nuko nta bandi banyarwanda bishyize hamwe ku bw’inyungu za benshi, barigukorera hamwe ibishoboka byose ngo bamusimbure.

Impamvu z’uko Pawulo Kagame yava k’ubutegetsi zo ni nyinshi cyane, ku buryo uwaba atazizi amagingo aya, yaba yarakerewe. Kuzirondora nabwo kwaba ari ukwaya.

Icyakunze kugaragara cyane ni ubushake buke by’abanyamashyaka bwo gukorera hamwe. N’impamvu zimwe zaba zarateye izo ngorane zikaba zumvikana harimo cyane cyane:

  1. ubuhemu n’uburiganya byagaragaye cyane cyane mu myaka ya 90/94 ubwo amashyaka amwe cyangwa abantu bamwe bishyiraga hamwe bagakorana na FPR kugirango ingoma ya Habyarimana iveho;
  2. inyota y’ubutegetsi yarenze urugero muri benshi mubabuharanira ishobora gutuma bagambanira abanyarwanda batitaye kungaruka z’imikorere yabo;
  3. ubushobozi bwa FPR bwo gucengera abayirwanya ikabakoramo akaduruvayo ikoresheje amafaranga n’ibindi birimo no kugonganisha abantu;
  4. ubushake budahagije bwo kwitangira inyungu z’abanyarwanda muri rusange abantu ahubwo baharanira mbere na mbere utunyungu twabo.

Kugeza ubu ni bake mu banyapolitiki bavugako barwanya FPR bigaragarako bemeye guhara amagara yabo kugirango ubutegetsi mu Rwanda buhinduke. Ababigaragaje, ubu bari muri gereza mu Rwanda. Abo ni Dr Theoneste Niyitegeka, Deogratias Mushayidi na Victoire Ingabire. Undi nawe usa nufunze nyuma y’igifungo cy’imyaka ine ni Me Bernard Ntaganda.

Igitekerezo rero hano nuko, ubuyobozi bw’abarwanya FPR bwakwemeranywa kuri aba bantu bane, muri iki gihe batatu muri bo bakaba bafunze, umwe akaba afungishijwe ijisho mu Rwanda kuko adafite uburenganzira bwe bwose.

Bose uko ari bane bakwitwa Komite Nyobozi ya Opozisiyo Nyarwanda; prezida wayo yazajya ahinduka buri mwaka kugeza igihe FPR izaviraho. Hakurikijwe amazina y’abo y’amapagani, bajya basimburana ku buryo bukurikira:

INGABIRE (2015/2016)

MUSHAYIDI (2016/2017)

NIYITEGEKA (2017/2018)

NTAGANDA (2018/2019)

Abanyamashyaka batashyigikira ubuyobozi bwa opoziyo bushingiye ku bantu bigaragarako batanze ubuzima bwabo kugirango baharanire imibereho myiza y’abanyarwanda benshi, byagaragarako hari ibindi bibagenza mu guharanira ubutegetsi.

Kuba bariya bantu uko ari bane Pawulo Kagame yabagirira nabi kuberako bari mu Rwanda, ibyo ntakubishidikanyaho, kuko nibyo amaze kubakorera kugeza ubu atari bike. No kubica ashobora kubikora (abo yishe si bake), mu gihe yabonako aribo abanyarwanda dushobora kumusimbuza bibaye ngombwa.

Bibaye ngombwa ko bakomeza kutubera ibitambo, ariko bakatubera intwari twese tutazibagirwa, nk’izindi ntwari zazahuye abanyarwanda mu bihe bikomeye, kuberako aribo tubona baturangaje imbere, amateka nyarwanda yazabaha umwanya ubakwiye nk’abandi bose baciye ubucakara mu Rwanda.

Birumvikanako kuberako uburenganzira bwa ziriya ntwari bubangamiwe n’ubutegetsi bwa FPR, urwego twaba tubahaye rwo kwitwa Komite Nyobozi ya Opozisiyo Nyarwanda, rwatuma abanyamashyaka babibonamo, bemera nuko bababera kw’isonga, bakumvikana ku zindi nzego zikenewe zo kugirango opozisiyo ikorere hamwe, kandi ikore neza kurusha uko ikora ubungubu mu kuvana Pawulo Kagame k’ubutegetsi.

Ndangize ngaruka ku mpamvu zo kuba ari bariya bakwiye kuyobora opozisiyo nyarwanda: urugero rw’ubwitange bwabo ku nyungu z’abanyarwanda (atari ba bandi Pawulo Kagame ahora atubwira, arikwivugira gusa igice kimwe cyabo) rugaragarira ushaka kubona wese.

Ambrose Nzeyimana