Igitutu cya Amnesty na Human Rights Watch gitumye Kagame afungura zimwe mu mpunzi za Kiziba.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 19 rishyira ku wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 nibwo bamwe mu mpunzi za Kiziba bari bamaze igihe kigera ku mwaka bafunzwe barekuwe.

Aba bari bakurikiranyweho gukora imyigaragambyo itemewe yabaye umwaka ushize muri gashyantare, aho izi mpunzi zasabaga HCR kuzifasha gutaha muri Congo zaje ziturukamo cyangwa igashaka ikindi gihugu ibatuzamo kuko ubuzima zarimo bwari bugoye. Icyo gihe abagera kuri 17 bahasize ubuzima  ubwo baraswaga n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.  

Ifungurwa ry’izi mpunzi rije rikurikirana na rapporo za amnesty international  na human rights watch aho zavugaga ko  umwaka ushize abishe izi mpunzi bakomeje kwidegembya naho izi mpunzi zikaba zifunzwe.

Aha rero uwavuga ko iri fungurwa  ritewe n’igitutu cy’iriya miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntabwo yaba ari kure y’ukuri.  Ikindi ni uko leta y’u Rwanda yatinye ko mu gihe urubanza rwa ziriya mpunzi rwaba rutangiye mu mizi, byaba ngombwa ko impfu za bagenzi babo zagarukwaho bityo bikaba byakomeza kubatamaza. 

Tariki ya 22 Gashyantare umwaka ushize nibwo abasilikari bo mu mutwe w’abacomando bambitswe imyenda ya gipolisi batangira kurasa ibyuka biryana mu maso bivanze n’amasasu ku mpunzi bashaka guhosha imyigaragambyo.  Uwo munsi impunzi 8 zahise zihasiga ubuzima abandi benshi barakomereka ndetse Abasaga 60 bahita batabwa muri yombi bashyirwa muri gereza. Aba baje kwiyongeraho bamwe mu bagize komite yari ikuriwe na Bwana Maombi Louis na Mukeshimana Clémence wari umwungirije.

Abaraye barekuwe n’urukiko bose hamwe ni 23, aha umuntu akaba yakwibaza impamvu bagenzi babo basigaye muri gereza kandi icyaha baregwa ari kimwe.

1 COMMENT

  1. Muraho neza! Ni umusomyi wanyu utifuje kwivuga amazina. Ndagira ngo mbashimire amakuru mudahwema kutugezaho.
    Igitumye mbandikira, ndagira ngo mbasabe mworohereze abasomyi, mureka umuntu akoresha Right Click kugugira ngo afungure inkuru. Hari igihe mba nifuza gusoma inkuri nkéshatu icyarimwe kuri website yanyu, simbishobore, kubiera ko bisaba buri gihe kubanza gusoma imwe, nkongera ngasubira inyuma ngafungura indi…

    Please mukureho limitation yo gukoresha right click!

Comments are closed.