IHEREZO RY’AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA RIZABA IRIHE ?

NGAMIJE Richard

Yanditswe NGAMIJE Richard

Kugira ngo mvuge ku bibazo bitwugarije abanyarwanda muri iki gihe, birasaba ko dusubiza amaso inyuma tukareba ku ntangiriro. Mbere y’uko U Rwanda rubona ubwigenge hariho ingoma ya cyami kandi nakwemeza ko abatutsi aribo bari abatoni batunze batunganiwe. Abahutu n’abatwa bo babaga abagaragu bitavuze ko hari abo umwami yikundiraga akabagabira, akabagira yemwe n’abatutsi.

Ibyo mu gihe cy’ubwami ntago mbitindaho ariko naho ubusumbane bwabagaho. Muri Revolisiyo yo mu 1959, abatutsi barameneshejwe barahunga, barasenyerwa abandi baricwa. Icyo gihe rero ubutegetsi bwafashwe n’abahutu ariko nabo baza baje kubaka akazu n’amacakubiri kuko baheje abatutsi banongeraho n’uturere abantu bakomokamo.Ubwo hatangiye kumvikana kiga na nduga. Hagati aho Umwami ahunga ntiyahunganye n’abatutsi gusa kuko n’abahutu n’abatwa barahunze. Abo bahutu bacye n’abatwa bahunze kuko bakunda umwami cyangwa se bumva batabaho Umwami adahari kuko aribyo bavutse basanga bagomba guhakwa n’Umwami.

Mu 1973 General major Habyalimana Juvenal nabo bari bafatanyije bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire ariko nabo bakomeza gukandamiza abatutsi yewe n’abahutu bo mu nduga. Muri uko guhirika ubutegetsi nabwo abatutsi barishwe abandi barahunga. 

Tariki ya 1/10/1990 FPR Inkotanyi zarateye bavugako baje kubohora abanyarwanda bagahagarika akarengane n’icyenewabo. Muri iyo ntambara abatutsi n’abahutu bari mu gihugu barahagurutse bafasha kurwanya ubutegetsi bwa Habyalimana bivuye inyuma. Imperuka yabaye aho indege ya president Habyalimana irasiwe tariki ya 6/4/1994, abatutsi baricwa muri genocide hamwe n’abahutu batabonwaga neza. Mu gihe abatutsi bicwaga FPR yarimo irwana intambara ifata ubutegetsi mu kwa karindwi 1994. Ubwo umubare munini w’abahutu barahunga igihugu abenshi bahungira muri Zaire(RDC). FPR imaze gufata ubutegetsi abatutsi n’abandi bose bari bafite inyota y’impinduka bariruhukije ariko ibyishimo ntibyatinze kuko babonye ko ingoma zose zayoboye U Rwanda ari kimwe itandukaniro n’uko FPR yishe kandi ikomeje kwica amoko yose upfa kuba utari mu murongo w’abo cyangwa ushatse gutanga ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo.

Ubu rero muri ino minsi abanyarwanda muri rusange bagenda bamenya buhoro buhoro  ibyabakorewe. Abatutsi babaga mu Rwanda mbere ya 94 bagizwe ibitambo kugira ngo FPR igere ku butegetsi, none n’ubu bakaba bakomeje kwicwa urusorongo abandi bagafungwa liste ni ndende. Abahutu bo barapyinagajwe uvuze aba afite ingengabitekerezo ya Genocide cyangwa agashinjwa ko yakoze Genocide.

Igihe kirageze ahubwo navuga ko cyarenze ngo abanyarwanda tugire ubupfura nk’uko amateka yarangaga abanyarwanda abivuga kuvuga ukuri, kwanga akarengane aho kava hose.Tukirinda abadukoresha mu nyungu zabo. Ubu inzara irimo kwica abantu ntago itoranya irica abanyarwanda bose.  Iyo abarwayi bagiye kwa muganga bakabura abaganga bazi kuvura cg bakabura imiti indwara irabahitana kandi ntago indwara ihitamo ubwoko.

Amateka mabi igihugu cyacu cyaciyemo yakagombye kuduha isomo ariko siko biri. Muri ino minsi wumva ku ma radio abantu batukana iyo ufite ibitekerezo binyuranye n’ubutegetsi uba uri umugambanyi, umwanzi w’igihugu,ikigoryi, ikigarasha, utambitse ibirenge n’ibindi…. Ibyo byose binyibutsa uko abari gutukana ubu nabo bitwaga imihirimbire, imburagasani.

Ibibazo by’abanyarwanda nitwe tuzabibonera ibisubizo byakwanga tugashira urusorongo.