Ikiganiro na Eric MANIRIHO ku cyiswe “intamara y’abacengezi” 10/08/2018

Eric MANIRIHO

Mu nyaka ya 1997 – 1998, mu Rwanda habayeho icyo Leta yise “INTAMBARA Y’ABACENGEZI”.

Iyo ntambara yibasiye cyane cyane Intara y’Amajyaruguru y’igihugu ahahoze hitwa Prefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

Yahitanye abantu benshi cyane bataramenyekana umubare kugeza ubu, n’ibintu bitagira ingano.

Yaje ite? Yayobowe na ba nde? Mbese yari ngombwa? Ingaruka zayo ni izihe? Abanyarwanda bakeneye kuyisobanurirwa ahanini n’abayirokotse, kugira ngo bave mu rujijo Leta ya FPR yabahejejemo.