Impamvu 4 zikekwa zatumye Diane Rwigara yiyamamaza: Amiel Nkuliza

Diane Intwali Diane Shima Rwigara ubwo yatangaga ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko afungwa Shima Rwigara

Candidature ya Diane nyibonamo impamvu enye:

(1) Diane yahahamuwe n’iyicwa rya Se, par le régime en place à Kigali, none mu rwego rwo kwirindira umutekano, ati nziyamamariza kuba Perezida. Kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu byamuha immunité yo kuticwa cyangwa kudafungwa? Birashoboka ko ubutegetsi bwakwirinda kongera icyaha ku kindi: ni ukuvuga kwica Rwigara ngo bukurikizeho n’umukobwa we.

(2) Diane ashobora kuba yaratekinitswe n’ubutegetsi bwa FPR bukamusaba kwiyamamaza, bityo bukamubeshya ko nabikora, buzamusubiza imitungo ya Se bwigaruriye. Uku kugama mu mutaka wa FPR, nk’uko bamwe mu bandi bakandida bawugamye mo, bikaba binasobanura gufunga umunwa wo gukomeza gushyira mu majwi abicanyi bahitanye Se, cyane cyane ko Rwigara ari we ubutegetsi bwashakaga kwirenza kuko bwamukekagaho kuba umwe mu baterankunga bakomeye ba RNC.

(3) Diane ashobora kuba ari umukobwa wari usanganywe za ambitions, agasanga agomba kuba umugore wa mbere mu Rwanda ugomba kwiyamamariza uwo mwanya, bityo akaba akeka ko ashobora gutorwa n’abandi bagore benshi b’abarakare, bashaka impinduka mu gihugu, uko yaba isa kose.

(4) Diane yaba yarashutswe n’abiruka inyuma y’inyungu zabo bwite za politiki, bamubona mo indorerwamo ya opposition ya nyayo mu gihugu, aba bakaba babona ko uburakari afitiye ubutegetsi muri iki gihe bushobora kuvumbura umujinya w’umuranduranzuzi, ubu butegetsi bukaba bwamuca ijosi, cyangwa bukamujugunya mu gihome, bityo ababurwanya bakaba bagwije impamvu zifatika zo kuburwanya. Iyi hypothèse irashoboka kuko abarwanira ubutegetsi mu Rwanda, uko bagiye basimburana, bagiye batanga ibitambo mu rwego rwo guharura inzira y’ubusamo yo kugera ku butegetsi.

Kugirango Habyarimana abugereho, yakoreshaga ba Lizinde mu kwica no gufunga abataravugaga rumwe na we. Kagame na we, ubwo intambara yashoje yari irimbanije, ibyitso bye byateraga ibisasu mu gihugu hose ahabaga hateraniye abantu benshi nko muri gare, ibi bisasu bigahitana abantu batagira ingano. Ibyo byose byitirirwaga Habyarimana wari uhanganye bikomeye na FPR. Si ibyo gusa kuko no kwica ba Gatabazi na Gapyisi, Kagame yagirango ibyo byaha bizitirirwe Habyarimana utaravugaga rumwe n’abo bagabo bombi.

Hari n’abemeza ko, ubwo muri 1993 abagogwe bicwaga, ari ingabo za FPR zabicaga kugirango zerekane ko Habyarimana yaranzwe no kwibasira abatutsi.

Ni nde rero ufite inyungu muri candidature ya Diane Rwigara, ni iki kihishe inyuma ya candidature ye?

Ukuri kuzamenyekana mu matora yo muri kanama 2017.

 

Amiel Nkuliza

Sweden