Imizi y’ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa

Banyarwanda banyarwandakazi mbere na mbere ndagirango mbaramutse mbwira buri wese nti Humura. Humura ni ijambo riherutse gukoreshwa n’abantu bishyize hamwe ngo batekereze , bajye inama maze begerane kandi begeranye abantu bose b’ubushake cyanecyane abakora politike ngo bafate ingamba zo kugamburuza FPR na Kagame maze bakureho ubutegetsi bwe bubi, kandi ngo bategure ejo heza h’u Rwanda. Humura rero yaje kuba izina ry’ishyirahamwe aba bantu bahuriyemo kugirango barusheho guha ikizere abakurikirana ibikorwa  byabo n’abanyarwanda bose muri rusange.

Koko rero iki ni igihe cyo kubwira Umunyarwanda aho ari hose ngo Humura kuko ibihe turimo biteye ubwoba. Nyamara ariko nk’uko bivugwa ngo ahari abagabo ntihapfa abandi, ndagirango mbibutseko ibintu bishobora guhinduka kuburyo ibitera ubwoba umuntu ibyo aribyo byose akwiye kubitsindisha indangagaciro nyazo kuko burya umuntu agumana agaciro ke ndetse na nyuma yo gupfa,  kuko nubundi urupfu rudafite ijambo rya nyuma ku mibereho yacu. None rero turebeye ku bantu nka Rwanyonga ahangana na Rwabugiri, nka Rukara rwa Bishingwe n’abazungu, umukobwa Ndabaga, Padiri Kagame Alex wanditse amateka atabogamye ntana marangamutima amurangwamo ; hari abantu nka ba Gitera watumye umwami Rudahigwa yibaza yumva ikibimutera, hari ba Kayibanda na bagenzibe bagize ubushishozi bwo gukangurira rubanda gutsinda ubuhake bwa cyami no gutsimbura gikoronize y’abazungu ! Ndongera kandi ngatekereza abagabo nka Makuza( ndavuga Anastase si Bernard) bagiye batanga ibitekerezo by’indakemwa kuburyo budasubirwaho (mwibuke imvugo yogeye ngo «  à ce que Makuza a dit je n’ajoute rien  » ndetse ikiba yarabaye ikinyarwanda kuburyo ivugwa na buri wese n’aho yaba atavuga igifaransa).

Hari n’abandi benshi bagiye baza  mu mateka yacu nka ba Padiri Siliviyo Sindambiwe, depite Nyiramutarambirwa Felicula cyangwa se na ba Magayane batwibutsa abandi bahanuzi bakera,  hakaza na ba Rwigema rwari rwiyemeje gutaha nta rwango  amaherezo akaniyicirwa n’abo yarwaniraga rwose mu manzaganya. Mu mbabarire nekubitindaho ntavugako Kagame ariwe wamwicishije kandi adashakako hari uwabivuga n’ubwo bizwi na benshi.

Banyarwandakazi, Banyarwanda nubwo abantu nk’aba tutabazi bose kandi n’abo tuzi tukaba tutabava imuzingo ndagirango nsabe buri wese abumbure amaso arebe ko cyanecyane muri bya bihe bikomeye mu ntambara na jenoside ; murasanga iyo batabaho ntawari kurokoka nubwo Kagame ibyiyitirira akanabigira igikangisho. Ku dusozi n’imirenge hose habaye intwali muguhisha  no gutabara abahigwaga, abatutsi cyangwa abahutu ndetse n’abatwa tutabibagiwe. Habayeho intwali nyuma mu kutihora cyangwa kubeshya muri gacaca ariko cyanecyane habaye intwali z’abatutsi nemera cyane ; bamwe babonye kare ibya FPR kandi wenda koko ari nayo yabarokoye bakitandukanya nayo rugikubita bagasubira ku mirenge iwabo, bakaremesha abaturanyi babo.

Aha by’umwihariko ndashimira abatutsi bose basohotse mbere mu makambi Fpr yari yarabarunzemo ngo irabarokoye bakanga kujyana n’ibyo babonaga, bagasubira iwabo batiyibagije ingorane bari bahagiriye kugirango babashe kujya barengera abarenganaga. Ndabarahiye abo bantu iyo batagaruka ku mirenge twari dushize,  hari gukira soryo. Ndongera kuzirikana abasirikare  n’abandi bavukiye hanze bakabwirwa byinshi bitari byiza ku u Rwanda nyamara bahagera bakitsinda ntibarangwe n’urwango ahubwo bakiyumva iwabo bakanarengera bose, ndetse ubu bamwe bakaba barongeye guhunga kuko ibyo barwaniye atari byo babonye. Abari bategereje ubwisanzure n’ubutabera  ntabyo babonye, amahoro yavugwaga i Rwanda ntibayasanze, abandi nta mutuzo nta majyo, basigaye bicwa busazi bagahigwa nk’impongo !

Muri aba nshima, ndagaruka kuri madamu Umuhoza Victoire, Bwana Mushayidi Deogratias, Dogiteri Niyitegeka Théoneste, na Bernard Ntaganda bashatse guhiga Kagame izuba riva ; abasirikari nka Frank Rusagara, ba Rugigana Ngabo na bagenzi babo : ngeze kuri aba basirikare nibuka uwambwiye ngo « sha » ngo « bariya bahungu nabo ngo bagomba kuba ari intwali ngo kubona umuntu barinze igihe kingana kuriya bemera akabagaraguza agati  umwe kuwundi bafite imbunda hakaba ntawuratinyuka nibura kuyimutunga ngo ucukiraho kubica urw’imbwa »! Ngo« ariko ubu uwamurasa na we yaba intwali ».

Mu kwita iyi nyandiko « Imizi y’ukuri », nagirango mbahumurize mpereye ku ngero zifatika z’Abanyarwanda bo mu bihe binyuranye n’amoko anyuranye, bahisemo kugendera kundangagaciro bakavuga ukuri kandi ntibatinye kwerekana uko ibintu bigomba kugenda batitaye ku ngorane n’imibabaro  bashobara guhura nabyo. Izi ngero kandi ziratwerekako no mu bihe nk’ibi u Rwanda ruri mu gihirahiro, aho benshi babonako noneho rwenda kugwa mu rwobo rutagira indiba, haba nabwo hariho abantu b’abagabo tutari tuzi bagira gutya bagahaguruka bagahagarara kugirango gusa amazi atarenga inkombe kand ko buri wese ashobora kuba mwabo. Abo bose rero ni bariya nagarutseho bamwe bagira gutya ukabona utazi uko bigenze barahagurutse ibintu bigahindura inzira n’isura kabone n’aho bitabahira ahubwo akenshi ugasanga nta nyungu nimwe babikuyemo. Bakoresha gusa za ndangagaciro zigize muntu by’ukuri ari nazo nyine zimuhesha icyubahiro kimutandukanya n’inyamaswa. Burya kabone n’aho inyamaswa yaba inkazi kugezahe iyo ipfuye ibyayo biba birangiye. Byumvuhore ati : « Ese waba usize nkuru ki imusozi » ? Burya uzagende ari ntawe ubishaka kuko  nuba waragize neza bazahora bakwibuka naho burya  ba ruvumwa abo,  barazima bakibagirana pe !

Tutiriwe tugereranya ibihe cyane biragaragara ko Abanyarwanda benshi bishimiye  cyane umukobwa Diane Rwigara ari nawe watumye nsobanukirwako Ukuri kugira imizi ihambaye kandi igira gutya igaturikira aho ishaka kugirango gusa igiti cy’ubuzima gishingiye ku kwizera kitazuma. None se nyuma yo gutekinika no kubeshyera rubanda ngo yasabye Kagame gufata manda ya gatatu ninde wari gutekerezako intwali izamuhemuza riva, izaturuka kwa Rwigara wari umaze kwicwa byagashinyaguro ? Nimvuga Diane twumve na Mwenedata n’abandi bose bagerageza nta bwoba kwerekanako na nyina w’undi abyara umuhungu kandi ko Kagame atari icyatwa nk’uko abyibeshya.

Bityo rero Banyarwandakazi, Banyarwanda ukuri nk’uko byavuzwe, niko kubohora abantu kukabaha kwigenga kandi uwigenga yibeshaho. Nkaba rero murugero rwa bariya bantu navuze n’abandi namwe muzi, nsaba buri munyarwanda ngo yikebuke yirebe yumve igikwiye gukorwa : kuyoboka buhumyi gusa se dushaka indonke nk’imwe ya mutamu ? cyangwa gushyira mu gaciro tukagena neza amateka y’ibihe bizaza ? Nti turi inyamaswa bajugunyira intongo cyangwa ubwatsi bazishakiye,  yewe ntituri na bya bibwana birigata utuvungukira twaba shebuja ; kandi ndahamyako nuwabihitamo atabishobora. Byongeye dufite n’ubwenge bwo gusesengura ibyo tubwirwa, akenshi dusabwa kudatekereza ku byabaye byose mu mateka yacu ; none na n’ubu hakaba hari abibwirako aribo bagomba kugena iminsi y’ubuzima bwacu. Kubona Kagame atinyuka kuvuga ngo hari igihe u Rwanda rutabagaho ? Ese ahubwo ntiyibukako Repubulika yitwako ayoboye ubu, yaharaniwe muri icyo gihe we ashaka kubeshyako nta Rwanda rwabagaho ? Ko avuga za Université se ngo yubatse nubwo adasiba no kuzifunga, ntaziko Université yambere yatangiye muri iyo myaka ?  Ntaziseko u Rwanda rwigenga ariho rwanditswe muri loni ? Apfa kuvuga ibyo yiboneye gusa ? Biriya ubwabyo, birahagije kugirango agaragaze we ubwe ko adashoboye atanakwiye kuba umukuru w’igihugu kuko uretse no kuba byerekana ubujiji  yifitemo bwo kutamenya igihugu n’amateka yacyo, ni na gihamyako uriya mugabo ari umubeshyi cyane n’umunyamanyanga n’amahugu. Umuntu wiyitirira ibikorwa by’abandi, ntibyadutangaza tubonye yigaruriye imitungo y’abandi ; kimwe nuko kuba adatinya kuvugako ibyo atakoze bitabaho, bitwerekako ntacyamubuza gusenyera abatamwemererako yigarurira ibyo bihahiye cyangwa ibyo biyubakiye. Burya ngo akuzuye umutima niko gasesekara ku munwa. Ni ukuli ; Kagame avuga kuriya mu  kwiyamamaza, nagera kubutegetsi azaba gica, azasenya kahave, azarimbura imbaga.

Kubera iyo mpamvu, reka ngire n’icyo mvuga ku matora muri rusange doreko hari abagiye bambaza icyo mbitekerezaho nkaba nari nararindiriye ko igihe cyegereza ngo tube tubireba neza. Muguhitamo abakandida, byagaragayeko hajemo amarangamutima ku rwego rwa komisiyo y’amatora ndetse n’akarengane n’igitugu kurwego rwa Leta. Ubwabyo kuvuga ngo Diane ntiyujuje imikono y’abamusinyira ndagirango mbibutseko uretse n’abamuzi n’abamukorera  n’imiryango y’abasilikare se yajyanye mu nkotanyi ihagije kugirango Diane yuzuze iyo mikono mukanya gato. Mboneyeho no kwibutsa abo basirikare ko Rwigara atabafashirije kuba abagaragu b’umuntu runaka. Ntagombye kurondora ibyabaye kuri buri mukandida mwibukelo  nta na rimwe Kagame yigeze avuga abarenganura nka Perezida, ahubwo yararenze abavugaho nabi igihe bari bahuye na bambasaderi kandi ahubwo icyo gihe ariho yagombaga guceceka kuko nawe yari yaramaze gutanga candidature ye.

Hari abemezako Frank akorera Kagame ; ariko ndebye uko ibintu biri, nasaba abanyarwa nibura mu rwego rwo guhinyuza  bagatora Frank noneho tukareba uko bizagenda .Bityo ndasaba opposition yo hanze yose kubwira abantu babo bo mu gihugu no hanze gutora Frank kandi bakitegura gukurikirana ibarura nibura tukabanza tugahinyuza Kagame. Nihabaho resistance y’abaturage barengera amajwi yabo nyayo atari byabindi byo muri referendum, rubanda yose izahagurukire rimwe tugaragaze ikinyoma cya Kagame na FPR bagize ubwoba none bakaba barazanye imvugo yo kugendera ku mikono basinyishije abantu ku ngufu ngo aha amatora yarangiranye n’iyo ngirwa referendum kubera kutizera amajwi bazabona.

Amashyaka nka PSD, PL n’andi nkayo, FPR yabatwariye abayoboke kungufu maze abayobozi iberekera kukazi yari yarabahaye ngo bajye bayisinyira ko ahaha mu Rwanda hari amashaka menshi. Amashyaka nyabaki se adashobora guhura ngo akore inama n’abaturage bayayobotse, ntabashe kwigaragambya ngo yamagane amabi Leta ikorera rubanda ntanabashe kuburizamo imigambi mibisha ya FPR mu manama bagirana na yo. Ubu se imvugo ngo « ku iturufu y’ishyaka runaka » ikoreshwa iyo FPR yatanze umuntu ugomba gufata umwanya mu izina ry’ayo mashyaka hari utayizi ? Ni amashyaka ya balinga gusa kuburyo ngo abayari ku isonga basanga nta numwe washobora kuyobora igihugu. Muri politike iyo udashoboye kugira icyo ukora, uricecekera ishyaka ryawe ukaribika mu mpapuro nawe ukihisha ukabura kuko uba usigaye gusa uri umushyushya mitwe ; naho iyo wabaye inkomamashyi nka ba Makuza (aha ndavuga Bernard) na Biruta ntuba uri ahandi uba uri munda y’ishyaka wamamaza. Reka ngaruke gato kumvugo y’iterabwoba Kagame na FPR bakoresha mu kwiyamamaza kwabo ngo niba umuntu ataje muri mitingi yabo ngo baravugako ari interahamwe. Ibyobintu byo gukomeza gufungirana abantu mu mwijima m’ibihe bibi byahise wuzuyemo ubugome bukabije bushobora kubangamira abaturage no guhungabanya umutekano muri rusange. Uzi nk’iyo bavuze ngo kwiyamamaza kwa Diane yabitewe no gushaka kwihorera, maze se Kagame ko yirirwa atoteza afunga asenya akanica abatagize icyo bamutwaye ! Erega iyo tuvuze ngo abantu bose barareshya nibyo ; niba Kagame afite ububasha bwo kwica amenye ko n’abandi bazagira uburenganzira bwo kwihorera ; gusa Diane we yivugiye ko mu kwemerakwe guhora ari iby’Imana, tumusabire ahubwo atazahinduka bizakorwe n’abandi. Mbere yuko mva kuri iyi ngingo Banyarwandakazi, Banyarwanda, ndagirango mbiutse ngendeye kumpa nuro za Obama ko tudakeneye abategetsi bibihangange ahubwo ko dukeneye inzego zihamye. Kagame ntakwiye gusubira kuba Perezida wacu kuko igihugu nticyubakwa n’ibikenya, bya gica, by’ibihanyaswa byica bikarimbura ; u Rwanda rwacu rugizwe n’imfura, n’abagabo b’inyangamugayo bakunda ubutabera n’amahoro kandi bataryamira ukuri ngo bajye aho bimike ikinyoma bajye bogeza ibibi kandi ibyiza ariwo mukiro.

Banyarwandakazi, Banyarwanda rwose ndagirango nsoze mbinginga ngo muhagurukire icyarimwe mureke ba Kagame n’agatsiko, bariya bakurahubusoni biva mu cyongereza « corruption », abantu ikinyoma cyahindurije none ikibi akaba aricyo bita ikiza. Umuntu wica umuvandimwe akidoga mwibazako hari amahano arenze ayo ? Mwibaze niba hagati ya Gahini na Abeli tugomba guhitamo Gahini,  Abeli akadutera ipfunwe, Gahini  akaba ariwe witwa intore isumba izindi. Ndabarahiye imizi y’ukuri naho wayitabika kure hangana iki izatinda izamuke isanishe umuhutu n’umututsi, umukiga n’umunyenduga kugirango bivugwe ko Gahini ariwe mubi, ko uwishe Karegeya ariwe watatiye igihugu, ko uwatojwe kubaka atariwe wagasenyeye Rwigara, ko atariwe wagahiritse Hotel Top Tower, ko ukunda demukarasi atariwe utobanga itegekonshinga, ko ukunda igihugu atariwe ugisahura, ko ukunda abaturage atabicisha inzara, ko uwahanuye indege ariwe watangije jenocide, ko utoza urubyiruko kwica ari umugome n’ibindi n’ibindi buri wese yongere kuri liste ukuri kugomba kugaragara kandi areke uwo muzi umuzamukemo maze duhurize hamwe mukuri ntaburyarya tugarukire igihugu bubi na bwiza ; hari umugabo twiganye ukunda kuvuga ngo « manu militari ».

Koko rero ubutwali ntibugira ubwoko. Umutusi yaba umugabo kimwe nuko umuhutu yaba umugabo muri ayo moko yombi kandi hashobora kuva n’ibisambo. Ikinyoma rero kiri mu Rwanda kitubwirako igisambo cy’igihutu n’igitutsi byafatanya bigakunda ariko ngo imfura y’umuhutu ntibaho. Oya n’imfura y’umuhutu ibaho ;  kandi nitwiyaka ikinyoma izo mfura zombi zigahura tuzatsimbura bya bisambo ubu bihuriye kungoma maze u Rwanda rutengamare aho gutembagara. Ngaho mu mashyaka mutaretse umwihariko wanyu kuko Demokarasi itanga ubwinshi bw’ibitekerezo n’amashyaka menshi, muhure muganire murebe ingingo zibahuza maze nkuko nigeze kubikomozaho mu minsi ishize muhuze imvugo muhamye ingiro. Leta yanze imishyikirano itaziguye, yahinduye itegekonshinga mu buriganya none n’ingabo zabaye nyamujya iyo bijya, zanga kurirengera, zinanirwa  kurinda repubulika none irimo iracuranguka izuba riva ; ntabindi tubasaba, turabatumye kandi tubari inyuma, ntabindi byo kwigaho nimujye hamwe mutegure ingabo zihashye izo zataye inshingano zigatatira igihugu na Leta yazo, maze mushyireho Leta nziza iyobora igihugu mu byifuzo n’ineza ya rubanda muri rusange.

Ukuri n’amahoro biganze iwacu kandi Imana irinde u Rwanda.

 

                                                                                Padiri Athanase MUTARAMBIRWA