Imvo n’Imvano ku rupfu rwa Jenerali Majoro Fred Rwigema

Imvo n’Imvano yibanze ku rupfu rwa Jenerali Majoro Fred Rwigema wari umuyobozi w’ingabo za FPR INKOTANYI, n’ibyegera bye bibiri, Majoro Peter Bayingana na Majoro Chris Bunyenyezi.

Tariki ya mbere z’ukwezi kwa 10, 1990, nibwo umutwe wa FPR INKOTANYI wateye u Rwanda uturutse muri Uganda mu ntambara bavugaga ko yari igamije “Kubohora u Rwanda.” Biravugwa ko abasirikare barenga ibihumbi bine, bari bayobowe na Jenerali Majoro Fred Rwigema baguye gitumo umutwe w’abasirikare b’u Rwanda bari hagati ya 10 na 20 bari ku mupaka wa Kagitumba. Ayo makuru arakomeza kuvuga ko abasirikare ba FPR INKOTANYI binjiranye umuvuduko n’imbaraga nyinshi ku buryo bahise bafata igice kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda harimo n’ikigo cya gisirikare cya Gabiro bigarurira n’intwaro nyinshi za leta ya Juvénal Habyarimana.

Ariko nyuma y’iminsi micye iyo ntambara itangiye, ingabo z’u Rwanda zivuze ibigwi ubwo zasohoraga itangazo zivuga ko zahitanye Jenerali Majoro Fred Rwigema. Nta bisobanuro byinshi byatanzwe uretse kuvuga ko yarashwe n’isasu ry’imbunda yo mu bwoko bwa ‘mitrailleuse’. Radio Rwanda ikimara kubika urupfu rwa Jenerali Majoro Rwigema, mu Rwanda habaye imyigaragambyo yo kwishimira ko umwanzi w’u Rwanda wa mbere yahitanywe n’ingabo zishinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ariko nyuma yaho, haje andi makuru yaturutse muri Uganda yavugaga ko Rwigema atishwe n’u Rwanda ko ahubwo imodoka ye yakandagiye igisasu cya mine irasandara. Nyuma hakurikiye andi makuru avuguruza ayo ya mbere. Ayo makuru mashya, yavugaga ko Rwigema yarashwe ku itariki ya 2 ukwezi kwa cumi n’umwe mu basirikare bakomeye bari bayoboye ingabo za FPR. Ayo makururu yavugaga ko Jenerali Majoro Rwigema, yishwe na Majoro Chris Bunyenyezi cyangwa Majoro Peter Bayingana ngo kubera ko batumvikanye ku bigomba gukurikiraho nyuma yo gufata igice kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda. Biravugwa ko Bunyenyezi na Bayingana bashakaga gufata u Rwanda mu gihe kigufi gishoboka, naho Rwigema we agashaka ko bagenda buhoro buhoro babanje gushakisha uko umugambi wabo washyigikirwa n’abaturage bo mu Rwanda na cyane cyane Abahutu. Ngo aho ni ho umwe yagize uburakari aramurasa.

Ayo ni yo makuru amaze imyaka 28 avugwa ku rupfu rwa Jenerali Majoro Fred Rwigema. Muri uku kwezi, mu kwizihiza imyaka 29 intambara FPR INKOTANYI yashoje mu Rwanda, hadutse igitekerezo gishya ku rupfu rwa Rwigema ndetse n’ibyegera bye bya hafi ari bo Majoro Bunyenyenzi na Majoro Bayigana. Ayo makuru mashya, yatanzwe na Majoro Michael Mupende, uri mu buhingiro muri Amerika. Mupende aravuga ko Rwigema atishwe n’u Rwanda, cyangwa mine cyangwa Bunyenyezi cyangwa Bayingana. Aravuga ko yishwe n’umwe mu basirikare bari bashinzwe umutekano we. Aremeza ko ibyo avuga ari ukuri kuko atari kure y’aho Rwigema yarasiwe. Aravuga ko yateruye umurambo wa Rwigema awushyira mu modoka ya gisirikare ku itariki ya 2 ukwezi 10, 1990.

Majoro Mupende, uvuga ko yari mu basirikare ba mbere binjiye mu Rwanda mu kwezi kwa 10, 1990, aravuga kandi ko Majoro Bayingana na Majoro Bunyenyezi batishwe n’ingabo za leta y’u Rwanda. Aravuga ko ahubwo baguye mu mutego w’ababahigaga. Ayo makuru ndetse, guhera tariki ya 2 z’uku kwezi aracicikana ku binyamakuru bishyigikiye leta z’u Rwanda na Uganda.

Kugira no tugerageze kumenya ukuri ku bivugwa na Majoro Mupende, twahisemo kumuha ijambo ariko duha ijambo n’umwe mu bari bahanganye na FPR INKORANYI ari we Majoro Jacques Kanyamibwa wari umuderevu wa kajugujugu y’u Rwanda. Majoro Kanyamibwa ndetse yagize ibyago kubera ko indege ye yarashwe ku itariki ya 23 ukwezi 10, 1990. Kugeza ubu Kanyamibwa aracyagendana inkovu z’umuriro watwitse kajugugu yari atwaye.Twanagerageje gutumira abategetsi ba leta y’u Rwanda n’ingabo z’u Rwanda ariko ntibatwemereye.

Iki kiganiro mwagiteguriwe na Félin Gakwaya.