Ingabire Day mu Rwanda – 13-14-15 October 2017: Week-end yo kuzirikana no gusengera imfungwa za politiki mu Rwanda

Tariki ya 14 z’Ukwakira 2017, hazaba hashize imyaka 7 Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA afunzwe azira akarengane. Twibuke ko mu Rwanda umubare w’abafungwa bazira politiki cyangwa ibitekerezo byabo wiyongera buri munsi. Kimwe n’izindi ntwari nka MANDELA, Madame VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA yerekanye ubutwari bukomeye mu guharanira Uburenganzira bw’ikiremwamuntu na Demokarasi akaba ari nabyo azira. Hagendewe ku gitekerezo cya MANDELA DAY, Abanyarwanda bo (muri Sosiyete sivile) mu Miryango iharanira Uburenganzira bwa muntu bagize igitekerezo cyo gushyiraho ibikorwa ngarukamwaka “INGABIRE DAY”, biba tariki ya 14 Ukwakira, ari nayo Victoire INGABIRE UMUHOZA yafunzweho. Uwo munsi ukaba ari uwo kuzirikana imfungwa zose za politiki cyangwa zizira ibitekerezo mu Rwanda, no kwibutsa ko duharanira ko zifungurwa.

MU MAHANGA:

Kuri uwo munsi hateganyijwe ibikorwa byinshi mu bihugu bitandukanye byo kw’isi. Ibyo bikorwa birimo ibiganiro mbwirwaruhamwe, soirée de solidarité, ibikorwa by’amasengesho, imikino, kwiyiriza ubusa (hunger strike/ grève de la faim), imyigaragambyo, gushyigikira ku mbuga (nko gushyira ifoto ya Ingabire kuri profil ya buri wese saa sita z’ijoro, itariki ya 14 itangiye), kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye buri wese yumva yakora mu kwifatanya n’abandi mu guharanira Uburenganzira bwa muntu, Demokarasi no kuzirikana imfungwa zizira akarengane.

MU RWANDA:

Abanyarwanda benshi bari mu Rwanda batumenyesheje ko nabo bashaka kwizihiza uwo munsi, bakifatanya n’abandi ku isi. Impamvu nyamukuru ngo n’uko aribo ba mbere bireba, ngo u Rwanda babamo babona ari gereza, ngo umunsi ku wundi buri muntu uri mu Rwanda ahorana ubwoba ko yatabwa muri yombi. Gusa ngo kubera igitugu, maneko n’iterabwoba biri mu Rwanda, igikorwa bateganya kuzakora ni icyo kuzirikana imfungwa za politiki, mu mitima no mu bitekererezo byabo; abemera Imana bakazabikora bajya gusenga ku bwinshi, basabira imfungwa za politiki mu Rwanda. Abayisiramu ku wa gatanu 13/10; Abadivantisiti ku wa gatandatu 14/10; abandi Bakirisitu bakazabikora ku Cyumweru 15/10. Baragira bati “Nubwo ubutegetsi butuneka ngo butugirire nabi, hari aho budashobora kugera: ku mutima wa buri wese, wo wonyine kami ka muntu.

Abo Banyarwanda bari mu gihugu basaba abandi bose ko bakwitabira ayo masengesho ya week-end, abadashoboye kujya mu masengero, mu musigiti cyangwa mu kiliziya, bakabikorera mu ngo zabo.

Barasaba kandi ko saa sita z’ijoro tariki ya 14 z’Ukwakira itangiye, abicaye bahaguruka, abaryamye bakabyuka, abagenda bagahagarara, bemye kandi bwuma, bagafata iminota itanu yo gutekereza ku mfungwa no ku bandi bantu bose bazira akarengane mu Rwanda; ababishoboye kandi babyemera bakavuga isengesho ryo gusaba ubutabera n’amahoro.

Nk’amashyirahamwe aharanira ubutabera, iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’ikiremwa muntu na Demokarasi, dushyigikiye ibyo bikorwa. Tuzabyitabira kandi turahamagarira n’abandi bose kubyitabira. Duteye ingabo mu bitugu Abanyarwanda bari mu Rwanda batugejejeho ibyo bitekerezo byo kwifatanya n’abandi kuri uwo munsi mu bitekerezo cyangwa mu kwitabira week-end y’amasengesho.

  • Fondation Victoire pour la Paix
  • RifDP – Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix
  • Jambo ASBL
  • Friends of Victoire
  • Amahoriwacu
  • AGLAN – African Great Lakes Action Network
  • Communauté Rwandaise de Lyon