Ingabire : “Nejejwe bidasanzwe no gukikira abuzukuru banjye bwa mbere”

Nyuma y’imyaka icumi Ingabire Umuhoza Victore ari mu Rwanda ho yagiriye ibihe bigoye cyane bya politiki ndetse igihe kinini muri iyo yo myaka yose amaze mu Rwanda akaba yarakimaze mu buroko, arashyize  asuwe n’abo mu muryango we.

Uwamusuye ni umwana we bwite, umukobwa we aheruka muri iyo myaka icumi ishize, ubu akaba yarashatse, akanabyara abana babiri b’abahungu, ari nabo buzukuru ba Ingabire Victoire.

Mu mafoto abiri yonyine yabashije kugaragara ku wa 09/08/2020 ubwo bageraga mu gihugu, nayo yagaragajwe na Ingabire Victoire ubwe, yayaherekesheje amagambo y’umunezero yise udasanzwe.

Kuri iyi foto, Ingabire Victoire yagize ati: “Nejejwe no kuba ku nshuro ya mbere mu myaka icumi, umukobwa wanjye n’abana be baje kunsura”

Kuri iyi foto yindi , Ingabire Victoire yagize ati” Nejejwe by’ikirenga no kuba mbashije gukikira abuzukuru banjye ku nshuro ya mbere.”

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana wa Ijwi rya Amerika, Victoire Umuhoza yamusubiriyemo iby’umunezero we, ubundi avuga ko icyo azabakorera ari ukubatembereza igihugu cyiza bakomokamo, ahereye ku gasozi bavukaho n’abasekuru babo.

Ikiganiro kirambuye hano hasi:

Umukobwa wa Ingabire Victoire wamusuye ni Raissa Ujeneza, wavukiye mu Rwanda, akaba yaruherukagamo afite imyaka itandatu.

Ingabire Victoire, mbere yo gusiga umuryango we akaza mu Rwanda guhatanira kuyobora igihugu