Ingabo z’u Burundi zari zigabye igitero mu Rwanda habura gato!

    Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bakurikiranira hafi ibibera mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko muri uku kwezi gushize kwa Nyakanga 2016, ingabo z’u Burundi zari zigiye kugaba igitero gikomeye mu Rwanda ariko ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Burundi ndetse n’abajyanama ba gisirikare b’abanyamahanga bafata icyemezo cyo kuba bagihagaritse.

    Amakuru twabonye avuga ko ingabo z’u Burundi zahawe imyotozo ikaze n’abajyanama bavuye mu gihugu cy’u Bushinwa bari bateguye igitero simusiga mu Rwanda ahantu hatorezwa abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi mu ishyamba rya Nyungwe riri mu majyepfo y’u Rwanda.

    Nk’uko ayo makuru yemejwe n’abandi bantu batandukanye mu iperereza twakoze ngo icyari kigamijwe cyari ukugwa gitumo abasore b’abarundi batorezwa n’ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe aho bitoreza hagasenywa ndetse byaba na ngombwa hakagira abafatwa bunyago kugira ngo berekwe abanyamakuru n’umuryango mpuzamahanga.

    Ahagobaga kwibasirwa ni ahantu habiri hari mu ishyamba rya Nyungwe mu birometero bigera kuri 20 uvuye ku mupaka w’igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.

    Nk’uko abaduhaye amakuru batubwiye, ngo icyo gitero cyarahagaritswe kubera impamvu z’amakuru y’iperereza igisirikare cy’u Burundi cyari kimaze kubona yavugaga ko umwanzi bagombaga gutera yamenye amakuru y’icyo gitero maze abasore b’abarundi batozwaga barahakurwa bashyirwa ahandi kure noneho ingabo z’u Rwanda nazo zigakomeza ibirindiro byazo muri ako gace ku buryo icyo gitero iyo kiba cyari gupfuba.

    Ibi byumvikanisha ko u Rwanda rufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi rufite abantu baruha amakuru imbere mu gisirikare no mu zindi nzego mu Burundi, ariko na none bikaba bidashidikanywaho ko mu barwanya abutegetsi mu Burundi bari mu Rwanda hari abaha amakuru ubutegetsi bitwa ko bahunze umunsi ku munsi!

    Umwe mu baganiriye na The Rwandan ukurikira ibibera mu karere yabwiye abanyamakuru bacu ko ikibazo hagati y’u Burundi n’u Rwanda gikomeye cyane ku buryo kigomba kuzarangira habaye intambara byanze bikunze. Mu gusobanura avuga ko iki kibazo cyatangiye ubona Leta ya Kagame ari yo ishaka gutera u Burundi none uko ikibazo kimeze kuri ubu ni uko abarundi kubera kwizera imbaraga n’ubufasha bw’ibihugu nk’u Bushinwa, u Burusiya, Tanzaniya, Afrika y’Epfo n’ibindi usanga ari cyo gishaka kwereka u Rwanda ko gifite imbaraga za gisirikare ndetse hagashyirwaho n’igitutu cya politiki kuri Perezida Kagame ubwe bityo u Rwanda rukareka gufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi.

    Abasesengura politiki yo mu karere bahamya ko abarundi bakuye isomo rikomeye ku mateka y’u Rwanda bakaba barafashe umwanzuro w’uko batazakora amakosa nk’ayo Perezida Habyalimana yakoze yirinda gukurikirana ingabo za FPR ku butaka bwa Uganda igihe yari abishoboye, ahubwo bo bazemera kurwana n’u Rwanda aho kugira ngo barwane intambara ya kinyeshyamba ishobora kuzabananiza.

    Ikindi abarundi basa nk’aho bakuyemo isomo ni ingabo z’amahanga zabaye ikiraro cyo gufasha FPR gufata ubutegetsi mu Rwanda, abarundi bo bakaba barafashe icyemezo cyo kuzamaganira kure.

    Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda n’ubwo ifite igisirikare gikomeye n’intwaro nyinshi kurusha u Burundi, Perezida Kagame ntabwo ashobora kwishora mu ntambara n’u Burundi mu gihe yaba atizeye inkunga ikomeye y’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko azi neza ko ateye u Burundi yaba akojeje agati mu ntozi, abarundi ubwabo ntabwo ari agafu k’ivugwa rimwe uretse ibyo kandi ibihugu bikomeye nk’u Bushinwa n’u Burusiya bishigikiye u Burundi bidasubirwaho kongeraho ibihugu by’Afurika nka Tanzaniya n’Afrika y’Epfo bimaze kurambirwa agasuzuguro ka Perezida Kagame.

    Kuba Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri mu matora kandi Perezida Kagame akaba atazi uzatorwa bituma agenza make, ariko mu gihe Hillary Clinton yatorwa ibintu bishobora guhinduka kuko icyo gihe Kagame yaba yizeye ubufasha budasubirwaho bwa Bill Clinton waba ufite ijambo rikomeye mu butegetsi bw’umugore we.

    Frank Steven Ruta