Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo!

    Amakuru atangazwa na Radio Okapi y’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) aravuga ko ushinzwe itangazamakuru muri 34e Région militaire y’ingabo za Congo (FARDC), capitaine Guillaue Ndjike Kaiko, yatangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mata 2016 ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo.

    Capitaine Guillaue Ndjike Kaiko yeretse itangazamakuru imyanzuro y’iperereza ry’intumwa zoherejwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu duce twa  Kabagana 2 na Chegera, muri groupement ya Kibumba, muri territoire ya Nyiragongo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

    Izo ntumwa za FARDC zari zifite inshingano zo gukora iperereza no kwakira ubuhamya bw’abaturage n’abayobozi b’ibanze ku makuru yavugwaga ko hari ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo.

    Nk’uko ubwo buhamya bw’abaturage bubivuga , abasirikare b’u Rwanda amajana n’amajana binjiye ku butaka bwa Congo baciye ku mbago igabanya umupaka ya 123 (borne de délimitation des frontière N°123) ku wa gatandatu ushize tariki ya 16 Mata 2016.

    Nk’uko abaturage bakomeza babivuga ngo abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo ibirometero bigera kuri bibiri bagera ahubatse ishuri rito ry’ahitwa Amour et Paix riri mu mudugudu wa  Chegera uri mu birometero 30 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma barahasakasaka.

    Ababonye abo basirikare bavuga ko ngo abo basirikare bashakishaga inyeshyamba z’abanyarwanda ku ishuri riri muri  groupement Buhumba.

    Abaturage bavuga kandi ko abo basirikare b’u Rwanda bavugaga ko iryo shuri ribanza Amour et paix ari ikigo cya gisirikare cya FDLR. Ariko abaturage bavuga ko nta basirikare ba FDLR bigeze babona muri ako karere.

    Capitaine Ndjike Kaiko Guillaume yemeza ko ako gace ubu umutekano ucunzwe neza. Yagize ati:

    « Twahagaritse ingabo z’u Rwanda ngo zidakomeza kwegera imbere, nyuma tubona ko umwanzi yasubiye iwabo. Ariko kuko hari inzego zishinzwe kugenzura imipaka u Rwanda ruhuriyeho na Congo, twihaye igihe, nyuma yo kubona imyanzuro irambuye tuzareba ibishobora gukurikiraho »

    Frank Steven Ruta