Ingendo za Paul Kagame amaze gukora muri uyu mwaka wa 2019 (Mutarama-Kamena) n’akayabo zatwaye.

Kuva uyu mwaka wa 2019 watangira Paul Kagame yawutangiranye n’umuvutuko mwinshi mugusesagura umutungo w’igihugu ajya mu ingendo mu mahanga akoresheje ahanini indege ze !

Mu myaka itatu ishize Kagame ubwo yari imbere y’abakozi be (ba minisitiri n’abandi bategetsi), kubera igihe kirekire badaherukanye ku impamvu yibera akenshi mu mahanga, yababwiye ko aba atagiye kuzerera ! Naho ngo kubinubira ingendo ze nyinshi akora mu mahanga yavuze ko ahubwo agiye kujya arushaho kubikora ! Nibyo koko ugereranyije n’imyaka ishize ingendo yagenze muri buri mwaka zingana n’izo amaze gukora ubu kuva umwaka w’i 2019 watangira !

Na none ubwo yari i Boston muri Amerika (2016) ya bwiye abanyarwanda bari kumwe mu gikorwa bise « MeetThePresident » ko muri izo ngendo ze aba yagiye gukora inshingano yatorewe yo kujya kubahahira !!! Ariko muri ya nama y’Umwiherero wa 16 w’Abayobozi iheruka guteranira i Gabiro (8-10/03/2019) na none yaramaze igihe adakunze kuba ari mu gihugu ati : « Mba nazerereye… ! ». Muri iyo nama abategetsi baranzwe no kuvuguruzanya cyane hagati yabo. Kagame nawe yerekanye ko ngo ibiba mu Rwanda atabizi nk’icyatumye imihanda yo ku mipaka ijya muri Uganda ifunzwe mu gihe bamwe bavuga ko byatewe ni iyubakwa ry’umuhanda i Gatuna. Nyuma Kagame yaje kubanyomoza ati : « Gufunga imipaka n’impamvu za politiki… ! » Muri uwo Mwiherero yaboneyeho no kwigamba ukuntu afite uruhare mu iyishwa ry’umwe mu batavugaga rumwe nawe (Seth Sendashonga) ko kandi atanabyicuza !

Kuri wa mugani wa Kagame, uko kuzerera kwe nyuma y’ibyumweru 24 (amezi 5 n’icyumweru kimwe n’iminsi 3) ubwo ni kuva kw’itariki ya 01/01/2019 kugeza kuwa 12/06/2019 (umunsi agaruka i Kigali mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba avuye i Abuja muri Nigeria) bingana n’iminsi 163. Muri iyo minsi, Kagame nk’umukuru w’igihugu yabaye mu Rwanda iminsi itarenze 67 mu gihe iminsi irenga 96 we yiberega mu mahanga ! Muri iyo minsi yose (163) yasohotse mu gihugu incuro zirenga 14 harimo ingendo 35 bingana n’amasaha 568 indege iguruka gusa mu bihugu 24 aribyo Afrika y’Epfo (x2), Angola, Burkina-Faso, Espagne (x6 kuhaca), Ethiopia (X2), Gabon, Jersey, Kanada, Kenya, Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika (x5), Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Malta, Misiri (x2), Nigeria, Qatar (x2 kuhaca), Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Sénégal, Tanzania (x3), Ubudage (x2), Ubufaransa, Ubushinwa, Ubusuwisi, Ubuyapani n’Ubwongereza (x2). 

Muri make izo ngendo nta na rumwe rwagize icyo rwungura Abanyarwanda bari kwicwa ubu n’inzara, indwara n’ubukene uretse ko zimaze gutwara u Rwanda akayabo ka Miliyoni umunani n’ibihumbi magana cyenda na makumyabiri n’atandatu na magana biri mirongo icyenda n’umunani y’amadorali y’amanyamerika (US$ 8.926.298) bingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari umunani na miliyoni ijana na cumi n’ebyiri n’ibihumbi magana atandatu mirongo irindwi na magana inani mirongo icyenda n’atandatu (RwF 8.112.670.896).

Iyi Gulfstream G650ER ifite nimero 2-GJJA yo mu kirwa cya Guernesey niyo Kagame aharaye muri uyu mwaka 2019. Aha ni kuri 22/01/2019 ku kibuga Mpuzamahanga cy’i Zürich mu Busuwisi ubwo yari ivuye i Kigali.

Turebe uko yajyiye azerera hirya no hino mu mahanga :

  • Tariki ya 06/01/2019 nibwo Paul Kagame yasohotse bwa mbere mu gihugu ayanyarukira i Doha muri Qatar bucya akomereza i Tokyo mu Buyapani aho yagiriye uruzinduko rw’akazi (Official Visit) kugeza kw’itariki ya 9 z’uko kwezi. Izi ngendo zatwaye amadorali y’amanyamerika (US$) 745.100.
  • Hagati y’amatariki ya 17-21/01/2019 Kagame yagaragaye i Addis Abeba muri Ethiopia mu inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (High Level Consultation Meeting of Heads of State on the Situation in DRC). Inama irangiye akomereza urugendo i London m’u Bwongereza bucya ajya i Davos m’u Busuwisi (23-24/01/2019) mu Ihuriro ry’isi ry’ubukungu (World Economic Forum) yamaze iminsi ibiri. Izi ngendo zatwaye US$ 581.178.
  • Tariki ya 01/02/2019 Kagame yagaragaye i Arusha muri Tanzania mu Inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (20th Ordinary Summit of the East African Community). Urugendo rwatwaye US$ 298.040.
  • Hagati y’amatariki ya 09-11/02/2019 Kagame yasubiye ubugira kabiri i Addis Abeba muri Ethiopia mu Inama Rusange ya 32 y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (32nd Ordinary Session of the African Union). Yahavuye ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu : i Dubai mu Inama yiga kuri za Guverinoma (World Government Summit) bukeye ubwo ni tariki ya 14/02 ajya mu mujyi wa Abu Dhabi mu Inama ya Milken East and North Africa mbere yo gukomereza i Munich m’u Budage mu Inama ngarukamwaka yiga ku kibazo by’umutekano hirya no hino ku isi (Munich Security Conference). Irangiye akomereza urugendo muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika (15-18/01/2019) aho yagaragaye i Boston muri Massachusetts n’i Charlotte muri North Carolina mu Ikiganiro n’abayobozi mu by’ubucuruzi (Meeting with Business Leaders hosted by Hiinga Inc.). Izi ngendo zatwaye US$ 864.316.
  • Hagati y’amatariki ya 01-02/03/2019 Kagame yari i Ouagadougou muri Burkina-Faso mu Ibirori bisoza iserukiramuco FESPACO. Urugendo rwatwaye US$ 417.256.
  • Hagati y’amatariki ya 05-07/03/2019 Kagame yari i Cape Town muri Afrika y’Epfo mu Inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abayobozi bakiri bato (Young Presidents Organization – YPO EDGE). Nyuma y’iyo nama ajya i Dar es Salaam muri Tanzania mu uruzinduko rw’akazi (Working visit) rw’iminsi ibiri mbere yuko asubira i Kigali n’umujinya mwinshi agiye kwitabira inama y’Umwiherero wa 16 w’Abayobozi yateraniye i Gabiro (8-10/03/2019). Izi ngendo zatwaye US$ 447.060.
  • Nyuma y’iyo nama y’Umwiherero (10/03/2019) yanyarukiye i Nairobi muri Kenya aho yaraye ijoro rimwe yabanje gusangira n’abagenzi be barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Antoine Tshilombo (Tshisekedi) wa Kongo (RD) na Andry Rajoelina wa Madagascar baje bitabiriye Inteko ya 4 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku bidukikije (4th Session of the United Nations Environment Assembly – UNEA-4) yateraniye hagati y’amatariki ya 11-15/03/2019. We ntiyayitabiriye iyo nama. Yahisemo ko Minisitiri w’Intebe we Dr. Edouard Ngirebe ariwe umuhagarira mu gihe we yikomereje business ze urugendo rwamujyana muri Hong-Kong mu Bushinwa, i Cairo mu Misiri, i Frankfurt mu Budage, kuri 19/03/2019 ajya kurara i Dar es Salaam muri Tanzania mbere y’uko ajya i Luanda muri Angola m’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri (20-21/03/2019) nabwo avayo atabonye icyo yashakaga agaruka i Kigali kwihimura ku Banyangola (Oshen Healtcare) bayoboraga ibitaro byitiriwe Umwami Fayçal (King Faisal Hospital). Izi ngendo zatwaye US$ 909.022.
  • Hagati y’amatariki ya 01-02/04/2019 Paul Kagame yagaragaye i Dakar muri Sénégal aho yitabiriye irahira rya Prezida Macky Sall. Urugendo rwatwaye US$ 476.864.
  • Tariki ya 10/04/2019 Kagame yaciye mu mujyi wa València muri Espagne akomeza urugendo rwe mu mujyi wa New York muri Amerika ku Kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye. Nyuma yashoboye kujya mu mujyi wa Albany muri Leta ya New York no kuri 13/04/2019 i Los Angeles muri Leta ya California aho bwakeye ngo yifatanya n’urusengero rwa Saddleback ruyoborwa n’inshuti ye Pasiteri Rick Warren mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside ibaye mu Rwanda. Yagarutse agera i Kigali mu gitondo cyo kwa 18/04/2019 abanje guhagarara gato ku bibuga by’indege i Tereboro muri Leta ya New Jersey ndetse n’i València (Espagne). Izi ngendo zatwaye US$ 923.924.
  • Tariki ya 23/04/2019 Kagame yajyiye i Cairo mu Misiri mu nama y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe yiga ku kibazo cy’umutekano mu bihugu bya Libya na Sudani (AU Troika Summit on Libya and Sudan). Avamo inama itarangiye, nkuko bisanzwe yigira muri business ze aho yakomereje amara akanya gato i Luqa mu kirwa cya Malta akomereza mu mujyi wa London mu Bwongereza aho yamaze iminsi itatu mbere yo kujya i Saint Helier mu kirwa cya Jersey kujya guhunika umutungo we. Iki cyirwa ni kimwe mu bihugu babitsamo imali itubutse mu ibanga (paradis fiscal / tax haven). Bwarakeye asubira mu mujyi wa New York muri Amerika  naho ahamara indi minsi itatu mbere yo gukomereza i San Francisco (28/04/2019) gusura ikigo cya Tarana Wireless Offices ndetse no mu nama yiga k’ubukungu bw’isi (World Economic Forum) n’i Los Angeles (30/04/2019) mu nama Rusange ya 22 ya Milken Institute (22nd Milken Institute Global Conference) nyuma agaruka i Kigali kwa 03/05/2019 abanje guca mu mujyi wa New York (Amerika) na València muri Espagne. Izi ngendo zatwaye u Rwanda akayabo ka US$ 968.630.
  • Tariki ya 17/05/2019 Paul Kagame yafashe inzira ajya i Paris mu Bufaransa. Bukeye bwaho (18/05) yitabira inama yiga ku ikoranabunga ya VivaTech. Nyuma y’inama yahise ajya mu mujyi wa New York muri Amerika aho yari yitabiriye ibirori byo guhabwa impamyabumenyi (graduation) by’umukobwa we. Yatashye i Kigali ahagera mu gitondo cyo kw’itariki ya 22/05 ibanje guca akanya gato mu mujyi wa Barcelona muri Espagne. Izi ngendo zatwaye u Rwanda US$ 730.198.
  • Hagati y’amatariki ya 25-26/05/2019 Paul Kagame yari i Pretoria muri Afrika y’Epfo aho yitabiriye irahira rya Prezida Ramaphosa. Urugendo rwatwaye US$ 387.452.
  • Tariki ya 31/05/2019 Paul Kagame yajyiye i Kinshasa muri Kongo aho yitabiriye umuhango wo gushyingura Étienne Tshisekedi. Kuri uwo munsi yakomereje mu mujyi wa New York muri Amerika abanje kuca akanya gato i Las Palmas (Gran Canaria) muri kimwe mu birwa bya Canarias by’igihugu cya Espagne. Aho i New York kwari ukwitabira ibirori byo guhabwa impamyabumenyi by’umwe mu bahungu be (02/06/2019). Ku mugoroba yajyiye kwidagadura areba umupira w’intoki (basketball) i Toronto muri Canada agaruka i New York bukeye. K’umunsi wa kabiri afata indege ebyiri ze arataha abanza guca i València (Espagne) akanya gato agera i Kigali mu gitondo kwa 05/06/2019. Izi ngendo zatwaye US$ 774.904.
  • Tariki ya 10/06/2019 Paul Kagame yari i Libreville muri Gabon mu ruzinduko rwa business ze yise urw’akazi rw’iminsi ibiri ! Bukeye akomereza i Abuja muri Nigeria naho ahamara iminsi ibiri aho yitabiriye inama yo ku Munsi w’Igihugu wo kuzirikana Demokarasi no Kurwanya Ruswa (“National Democracy Day Anti-Corruption Summit”) yamunze inzego za Leta. Biteganyijwe na none ko hagati y’amatariki 26-27/07/2019 Kagame azaba yagarutse i Abuja mu inama ya 5 ngarukamwaka y’Ihuriro Tony Elumelu Fondation (5th Annual Tony Elumelu Fondation Forum). Izo ngendo uko ari ebyiri zatwaye US$ 402.354.

Muri izi ngendo uko 35 ku indege imwe itwaye Kagame inshuro nyinshi byagaragaye mu gendo ze aherekejwe n’indi ndege imwe cyangwa ebyiri zose zikaguruka zigafatanya urugendo zishoreranye ! Byumvikane ko buri indege iba yakodeshejwe na Leta y’u Rwanda. Aka kayabu ka madolari y’abanyamerika hafi miliyoni icyenda (US$ 8.926.298) twashyize aha nako ku indege imwe ku masaha 568 indege iguruka gusa. Ntabwo twashyizemo iby’izindi ndege ziba zaherekeje amafunguro n’amacumbi muri za hotels z’aba baherekeje n’abapilote n’ibindi…

Ngibyo ibi bera mu Rwanda rw’ubu igihugu cyabohojwe n’Umujenosideri Mukuru ariwe Paul Kagame ukomeje kunyunyuza imitsi ya Rubanda.

F-Flavien Lizinde (FlavLiz)

Amsterdam, 13/06/2019