INGESO MBI ZATANGIYE TALIKI YA 28/1/1961

Thomas Sankara Habyalimana

Iyi ni italiki y’agahinda ku munyarwanda wese wemera amahame ya demokarasi. Ariko ikibabaje kandi gitangaje, ni uko igice kimwe cy’abanyarwanda cyemeje ko ari umunsi wa demokarasi! Ikindi gice cy’abanyarwanda, kizi ko uwo munsi ari uwa coup d’etat de Gitarama!

Impirimbanyi za demokarasi zahengereye Umwami adahari, bahita baca ingoma ya cyami. Bahise bimika Repubulika, ubwo nirinze kuvuga mo uruhare rw’abazungu na kiliziya kugirango tubigumane hagati yacu mu Banyarwanda. Icyo gikorwa cyabo ariko kuko kitari cyubahirije amategeko, ONU yaracyamaganye, abandi nabo batekinika vuba na bwangu baheza umwami hanze, bavuga ko yagiye akanga gutaha, kandi bazi neza ko umwami nta kindi yashakaga uretse kamarampaka ngo ibe nawe ahibereye ajye mu kibuga nk’abandi, habe ubwisanzure, abaturage batore nta bwoba. Ndetse yanacengeye mu gihugu asanga bari maso bamujugunya hanze, maze ikiswe demokarasi kiraganza, impunzi zuzuye hanze, n’abasigaye mu gihugu bamwe bari mu kangaratete, ariko kubera icyo kintu kiswe demokarasi cyari cyinshi ntawabonaga ko hari abari mukaga.
Twavuga ko iyo ari demokarasi nyarwanda nk’imwe Louise Mushikiwabo ajya avuga!

Nuko rero nkuko FPR nta kibi ijya isiga inyuma, muri 2010 yibukije umukwe wa Kayibanda ko akebo kajya iwa mugarura, Mzee TWAGIRAMUNGU aba ahuye na za ngaruka z’icyaha pasteri Mpyisi ajya avuga. Ejobundi twese tubireba, Padiri Nahimana, tutatinya kuvuga ko ari mu bo Mzee Twagiramungu yavuze ko bananiranywe kuko bashakaga parimehutu ivuguruye, kandi we ashaka ikintu gishyshya, nawe aba ahuye n’izo ngaruka z’icyaha ubugira kabiri. Muri abo bombi ntawagerageje gucengera nka Kigeli kandi ntawabibagayira bigiye ku mateka.

I Kigali, Kagame arashayaya “turatsinze ga ye.” Demokarasi yashinze imizi, rubanda rwararahiye ngo nta wundi rushaka uretse Kagame, babishimangiza referandum kizira kwita kamarampaka kuko izina kamarampaka ritoneka, ndetse nta n’uyemera uretse ko u Rwanda ngo ari repubulika!

Ariko iyo repubulika ya Kagame, padiri Nahimana ntayemera, nkuko na Kigeli atigeze azemera zose kubera akarengane repubulika yazanye mu banyarwanda. Padiri Nahimana rero nyuma y’itanga ry’umwami bitaga ko atagira igihugu arashaka gushyiraho leta ya repubulika itagira igihugu!

None mugihe FPR itaratangira kuririmba ngo “Nahimana yari yahize yuko azarurimbura, iyo tutaza kuhaba rwari rurimbutse. Karabaye bahungu mwe…”
Impirimbanyi za demokarasi duhaguruke dusenge tuti “Dawe uri mw’ijuru ubwami bwawe buze, icyo ushaka gikorwe mu Rwanda rwawe kandi udukize umubi!”

Habyalimana Thomas Sankara