Ubwo ibyahoze byitwa Inzego nkuru z’Igihugu zishinzwe kuvugira rubanda no kurengera inyungu rusange zirangije kwerekana ko mu by’ukuri zibereyeho gusigasira inyungu bwite z’umuntu umwe gusa, ni ngombwa rero ko RUBANDA ihaguruka ikivugira.
Inzego 3 arizo Guverinoma kimwe n’ Inteko Nshingamategeko mu mitwe yayo yombi,ari uw’Abadepite ari n’uw ‘Abasenateri , zihisemo kwitandukanya na rubanda izuba riva. Koko rero abagize izo nzego uko ari eshatu berekanye bidasubirwaho ko ntaho bagihuriye n’ibyifuzo nyakuri by’abaturage bamaze kuzahazwa n’imyaka irenga 21 y’ingoma y’igitugu n’iterabwoba rikaze ya FPR-INKOTANYI .
Berekanye ko bashishikajwe no gusuzugura inyungu rusange z’abenegihugu bose bakazisimbuza “inzara n’inyota bidashira” by’umunyagitugu umwe rukumbi, mu kwiyemeza gusiribanga Itegekonshinga ryari ryaratowe n’abaturage mu mwaka w’2003, cyane cyane mu ngingo yaryo y’101 igira ati :
“Prezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika” . Iyi niyo ngingo y’itegeko rigikurikizwa kugeza uyu munsi,niyo ikwiye gukomeza gukurikizwa kandi niyo twemera.
Berekanye ko ntacyo bacyubaha mu gutinyuka gukora kuri iriya nkingi ya mwamba (Ingingo y’101 yo mu 2003) bagamije kuyisimbuza indi y’AGAKAGAKINGIRIZO itazigera ikurikizwa dore ko batangiye kuyitesha agaciro no kuyica inyuma mu gihe itaranemezwa ! Iyo ngingo iramutse yemejwe yazaba iteye itya :
“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe gusa”. Ibigambo gusa byo kujijisha rubanda!
Berekanye ko bagamije guheza rubanda ku ngoyi y’igitugu n’ubuja mu bashake bafite bwo kwimika IKIGIRWAMANA ngo kidasa n’abandi Banyarwanda , cyemererwa manda z’imyaka 7 zidashobora kwemererwa abandi Benegihugu….. bakaba babigaragarije mu kwandika no kwemeza ingingo y’urukozasoni y’167, ishaka kugira itegeko ridakuka aya matakirangoyi y’abafatwaga nk’Abadepite n’Abasenateri bahembwa akayabo gaturutse mu cyuya cya rubanda:
“Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruwe ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.
Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga rivuguruwe bitagira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7) itagira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.
Hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’iterambere rirambye,Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’imyaka irindwi (7).
Perezida wa Repubulika ushoje manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya gatatu (3) cy’iyi ngingo ashobora gutorwa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 101 “.
Harya ngo ubuhake bwaraciwe mu Rwanda? Abaja baruta abanditse iyi ngingo wabakura he kuri iyi si ya Rurema?!
Mu by’ukuri iyi ngingo y’167 bashaka kutwemeza si Itegeko risanzwe, ni AGASOMBOROTSO, ni IGITERO Kagame n’abaja be bongeye kugaba ku Banyarwanda! Ubu koko twese tuzinge imirizo, twituramire, Kagame akomeze atugaraguze agati uko yishakiye, kuzageza mu mwaka w’2034 ?
URUGAMBA rwo kwibohoza ruje rwatangira
Ubwo bigeze ku cyiciro cyo gusubiza Abenegihugu ijambo ngo bavuge niba bemeye cyangwa batemera gukomeza kugirwa ka gatebo kayora ivu, IGIHE NI IKI nyine.
(1)Ndasaba Abanyarwanda benshi bashoboka ko bafunga umwuka bakitabira gutora OYA-OYA-OYA muri Referendum yegereje.
(2)Gusa kubera ko tuzi ko ingeso ya TORA AHA ntaho yagiye kubera ko yabaye karande kwa FPR-INKOTANYI , turasanga abaturage bakwiye kwitegura kunyura mu buryo bwose bushoboka ririya tegeko-gashozamvururu tukaribuza gusenya u Rwanda indi myaka 17 !
(3)Mu Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda dukomeje kwemeza ko Revolisiyo ya Rubanda ariyo nzira ikwiye. Igihe cyayo ni ikingiki !
(4)Tuzashyigikira umwenegihugu wese cyangwa itsinda ry’abenegihugu rizahaguruka, maze mu nziza yose ibabangukiye bakagira uko bumvisha ziriya NZEGO zicyuye igihe ko guhera taliki ya mbere Nyakanga 1962 u Rwanda ari Repubulika kandi Repubulika ikaba itagikeneye kuyoborwa n’IBIGIRWAMANA cyangwa ABAMI biyimitse.
(5)Hakenewe Perezida mushya utowe na rubanda, agahabwa manda isobanutse,yarangira agahigama nta yandi mananiza,hagatorwa undi. Mu 2017 tugomba kwitorera Perezida mashya, ni we utegerejwe.
(6)Nk’uko uwari Perezida Paul Kagame ariho arangiza umubare wa manda agenerwa n’Itegeko Nshinga, igihe cye cyo kugenda adasasa imigeri ni iki nyine. U Rwanda si umunani yasigiwe na se, niyegame twitorere abayobozi bashya. Niba kandi yiyemeje gukomeza gufata bugwate u Rwanda rwose kuzageza mu 2034, akwiye kurwanywa mu nzira zose zishoboka.
(7)Icyo nzi neza ni uko IMPINDUKA ije kandi akaba ntawe ugishoboye kuyihagarika. Banyarwanda nimukanguke kandi buri wese yitegure gutanga Umuganda we wubaka.
(8)Iri TEGEKO-GASHOZAMVURURU (Ingingo ya 167) ntirikwiye guhita, nirihita ntirizakurikizwa. Nk’abenegihugu basonzeye kubaho batari INDOREREZI n’ABAGERERWA mu Rwababyaye, ntidushobora kuryemera.
Tugire amahoro.
Padiri Thomas Nahimana, ISHEMA ry’u Rwanda
Umukandida mu matora ya Perezida ya 2017.