Inzego z’iperereza z’u Rwanda mu bikorwa byo gushaka kwica Paul Cyubahiro na Innocent Munyandekwe.

Paul Cyubahiro

Umusore Paul Cyubahiro na mugenzi we Innocent Munyandekwe ni bamwe mu basore bamaze kurokoka ubwicanyi bw’inzego z’iperereza z’u Rwanda inshuro zitabarika. 

Aba basore babarizwa mu gihugu cya Uganda aho bamaze imyaka irenga icumi barahahungiye, kugeza aho Paul Cyubahiro yahawe ubwenegegihugu. Uyu musore hamwe na mugenzi we bafunguye business yo gukora Graphic Design mu mujyi wa Kampala ari nawo mwuga wabo.

Mu gihe inkuru zacicikanaga muri Uganda ko umunyamakuru Charles Ingabile yishwe (tariki 30 Ukwakira 2011) n’inzego z’iperereza z’u Rwanda nibwo nawe yatangiye guhigwa kuko ngo Charles yari inshuti ikomeye ya Paul kandi bari bamaze igihe gito batandukaniye aho bakundaga gusangira rimwe akaba ari naho Charles yiciwe n’abantu bari kuri moto ubwo yasohokaga asa nk’uri gutaha. 

Igihe cyarashize Paul yisanga mu mazi abira ubwo yafatwaga mu Ukwakira 2017 na ISO (Internal Security Organisation) bikarangira ashyikirijwe CMI (Chieftaincy of Military Intelligence). CMI yamumaranye igihe kirenga umwaka imuhata ibibazo byinshi kugeza ubwo nta kintu yabonye kigaragara yamushinja ku byerekeye abakorana n’inzego z’iperereza z’u Rwanda bamuvugagaho.

Izo niego z’iperereza z’u Rwanda ntabwo zahagaritse kumuharabika no kumushinja gukorana n’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Muribuka ko mubyo bamuhimbira bavuga ko akorana n’umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro. Igitangaje n’uko nta bimenyetso na n’ubu byari byagatagwa cyangwa se ngo leta ya Uganda ibe yaramureze mu rukiko. 

Ubwo Paul yarekurwaga tariki ya 24 Ukuboza 2018 nibwo yabashije kongera guhura na famille ye, usibye ko bitarambye. Tariki ya 22 Mutarama 2019 yahamagawe na ISO, bamutegeka kuza ku biro byabo ngo gufata ibikoresho bye bari barafashe bakora amaperereza.

Ahageze yabwiwe n’ushinzwe ISO, Col. Kaka Bagyenda ko atazi impamvu yarekuwe na CMI kandi agikurikiranwaho ibyaha byinshi. Ngo ku bw’izo mpamvu akaba agiye gusubizwa mu Rwanda.

Abatekisiye b’inzego z’iperereza z’u Rwanda mu guhimba ibintu bituma abasore b’u Rwanda babura hepfo na ruguru nta kindi bagamije usibye kumusebya no kumupangira kugira ngo basibanganye iyicwa rya Charles Ingabile n’ifatwa ry’abasore benshi bashimutirwa muri Uganda.

Ubu twandika iyi nkuru, ibihuha ni byinshi bimusebya cyane ngo yakoreraga inzego z’iperereza z’u Rwanda muri Uganda akaba ari nayo mpamvu ngo yasabye ubuyobozi bwa ISO kumusubiza mu Rwanda. Ibi byose ni ukoyobya uburari kugirango tumuvaneho amaboko kandi Paul Cyubahiro na Innocent Munyandekwe ni abere. Nta na hato bigeze bakorera inzego z’iperereza z’u Rwanda ahubwo izo nzego zirashaka kubica nk’uko zishe Charles Ingabile, n’abandi benshi tutakibuka amazina.

South Africa

25 January 2019

Mwiseneza Rwalinda