Itotezwa ry’umuryango wa Rwigara : Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

« La pire des attitudes est l’indifférence, dire « je n’y peux rien, je me débrouille ». En vous comportant ainsi, vous perdez l’une des composantes essentielles qui font l’humain. Une des composantes indispensables : la faculté d’indignation et l’engagement qui en est la conséquence » (Stéphane Hessel, Indignez-vous : 2012, 8)

I. GUTOTEZA SI UBUTABERA

Uko iminsi ishira ni ko akaga umuryango wa Rwigara urimo kagenda kamenyerwa, ni ko amagambo agenda ashira ivuga n’ubwo atari ko byagombye kugenda. Abatinyutse kuzamura ijwi gake tubikora hari igishya cyabaye ubundi bigahwekera ukagirango ikibazo cyarangiye mu giye abari ku ngoyi irushaho kubahotora. Leta na yo, kuri buri ntambwe itewe muri iryo totezwa igashaka ibyo ihuma abantu mu maso ngo boye gutekereza akababaro k’abatotezwa : nguko gukora ku banyamakuru ngo bajye kureba uko Police itera kwa Rwigara, ngayo amatangazo ya Police, ngizo inyandiko mu binyamakuru, ngizo audios z’ibyo bamwe mu bagize uyu umuryango ngo baba baragiriye kuri Watsup, n’ibindi n’ibindi.

Njye mbona ari ngombwa gukomeza gutekereza no kuganira kandi ku buryo burambuye kuri iri totezwa kubera impamvu zikurikira:

1) nta munyarwanda, nta muntu ukwiye gutotezwa aka kageni ariko uyu muryango umaze igihe utotezwa kandi biracyakomeza ndetse birarushaho kongera ubukana ku buryo umuntu yibaza amaherezo ya byo ;

2) uyu muryango si wo wambere utotejwe mu Rwanda n’ubwo uri mu ya mbere ihuye n’itotezwa rikabije;

3) ukuntu iri totezwa ryakirwa mu banyarwanda na byo biteye impungenge zikomeye : hari abahuza umusaya bakirinda kureba ibiba, bakaruca bakarumira ; hari abifata ku gahanga, si ugushinyagurira uri mu kaga, si ukogeza ikibi bakivayo ; hari abumvisha abandi ko ari ubutabera buri kubahirizwa ;

4)mu batinyuka kwamagana iri totezwa hari ababikora na bo bifashe ku gahanga, aho kugerageza gusobanura ibiba bagakora mu nganzo y’ibitutsi, n’ibindi n’ibindi. Iyi myifatire ikwiye gutuma dutekereza ku mibanire y’abanyarwanda n’ubutegetsi. Ese kuki umuntu ashyigikira ibyo ubutegetsi bukora n’iyo byaba ari bibi birenze urugero ? Ese kuki itotezwa nka ririya riba imbona nkubone, rikamara imyaka n’imyaka, uko iminsi ihita rikagenda ryongera ubukana ntihagire abantu bari mu butegetsi bagira inama abariri inyuma, ngo babumvishe ko nta nyungu (yaba iy’igihe kigufi cyangwa kirambye) irimo ?

5) guceceka bicira urubanza utotezwa, bimusiga icyaha, byongerera imbara umutoteza. Kudaceceka mu gihe cy’itotezwa ni inshingano za buri wese. Nk’abarescapés, biratureba kurusha abandi.

Inkomoko y’itotezwa ry’umuryango wa Rwigara sinyizi kuva ku muzi nyakuri ariko kuba ntayizi ntibimbuza kuryita itotezwa kuko impamvu iyo ari yo yose yaba yaratangiriye ikibazo nta we iha uburenganzira bwo kuvutsa umuntu ubuzima no gutoteza abo asize nk’uko byagenze kandi bikomeje kugenda. Nyamara igikozwe cyose kigenda giherekejwe na slogan y’uko « nta we uri hejuru y’amategeko ». Iyaba byari byo koko, nta muntu uri hejuru y’amategeko, twaba duhirwa ! Ikigaragara ariko ni uko hari umuntu/abantu ahubwo basimbura amategeko, bakavuga ko nta we uri hejuru y’amategeko bagerageza gusobanura akarengane bagirira urenganywa. Muri iyi nyandiko ndibanda kuri ibi bice by’ingenzi bigize iri totezwa nk’uko nashoboye kubikurikira haba mu binyamakuru, mu biganiro cyangwa mu mashusho yatangajwe : 1) kwicwa kwa Rwigara, 2) gusenyerwa k’umuryango wa Rwigara, 3) kwiyamamaza kwa Diane Rwigara no kubuzwa kujya kuri liste y’aba candidats, 4) gutangwa k’umuryango wa Rwigara, 5) gufatwa no gufungwa kw’abo mu muryango wa Rwigara, 6) ibyaha ubu urukiko rurega uyu muryango.

Ndarangiza nibaza impamvu ikibi kiba bamwe ntibacyamagane abandi si ukugishyigikira bakivayo. Ndarangiza kandi mvuga nti « Wiceceka ! »

1. Iyicwa rya Rwigara

Nk’uko bizwi, imyaka ibanziriza urupfu rwa Rwigara nta mahoro asesuye yayigizemo : nguko kuva mu gihugu agahungira mu Bubiligi nyuma akagaruka, nguko kuburirwa irengero mu buryo budasonbanutse nyuma akaboneka nanone mu buryo budasobanutse, ngizo imanza zerekeranye n’ibibanza n’amazu, n’ibindi. Ibi byose sinzi nyakuri icyabaga cyabiteye n’imishyikirano cyangwa amasezerano yabaga kugira ngo birangire. Icyagaragaye ni uko Rwigara yaje kwicwa mu cyiswe impanuka ariko bigaragara ko atari impanuka ukurikije uko umuryango we wabisobanuye n’uko Leta yabyitwayemo.

Ukurikije ibyo umuryango wa Rwigara utahwemye gutangaza, haba mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, iby’impanuka ni ikinamico. Ukurikije uko Leta yitwaye nyuma y’urupfu rwa Rwigara usanga guhakana ibyo umuryango uvuga ari ukwirengagiza. Mu gihe gito cyakurikiye urupfu rwa Rwigara Police yavuze ko umushoferi w’ikamyo wamugonze yishyikirije police ariko ko afite igihunga nta cyo arabazwa. Ese kuba nta gukurikirana iby’urwo rupfu n’ubu byigeze bibaho ni uko uwo mushoferi atarashira igihunga cyangwa ni uko Pereziza yavuze ko nta cyo bagombye kubaza kuko babisakuje ku maradiyo mpuzamahanga ? Ese uku kwicirwa ugasabwa kuruca ukarumira si ukwicwa uhagaze ? Ese ibyakurikiye byose ntibyaba ari ibyo kureberwa muri iyi ndorerwamo yo guceceka cyangwa ukakabona ?

2. Gusenyerwa k’umuryango wa Rwigara

Ibyakurikiye urupfu rwa Rwigara na byo ni akandi gahomamunwa. Twabonye isenywa ry’inzu ye. Urwitwazo rwabaye kudakomera no kubakwa nta byangombwa. Ese icyemezo cyo kuyipima ukudakomera cyafashwe kubera hari ibimenyetso byerekanaga ko itari ikomeye ? Ese icyo gihe hari izindi nzu zo mu rwego rumwe zariho zikorwaho iryo suzuma muri quartier, cyangwa hari umuntu gusa warose ko idakomeye ategeka ko isuzumwa ? Ikibazo cy’ibyangombwa na cyo si icyo gutindwaho : umuryango wasobanuye amacenga babyambuwemo. N’ubwo bari barasigaranye copie byakomeje kwitwa ko nta byangombwa byo kubaka bari bafite. Hejuru y’ibi, ngo nyir’inzu niyishyure abaje kuyipima hanyuma ayisenyere ubwe cyangwa azishyure abayishenye !

Mu mateka y’u Rwanda, gusenyerwa, gutwikirwa twari tumenyereye ko biherekeza kwica abatutsi cyangwa se bikihisha inyuma y’intambara. Gusenyera umuntu mu gihe cy’amahoro ni agashya mu mateka y’u Rwanda. Ni ikizinga kitazasibama mu mateka y’ababikoze. Umujinya utera guhima umupfakazi n’imfubyi ubasenyera birenze ubwenge busanzwe. Ni ugukungura. Ni ah’inzobere muri psychologie.

3. Kwiyamamaza kwa Diane Rwigara

Diane Rwigara akimara gutangaza ko azahatanira umwanya wo kuyobora igihugu twabonye kumuharabika byabikurikiye. Mu kumwangira kwiyamamaza ni ho iharabikwa ryiyongereyeho guhimbirwa ibyaha (sintinya kuvuga ko ari uguhimbirwa ibyaha kuko ndebye uko byagiye byiyongera cyangwa bihindura isura nta kundi mbona nabyita): inyandiko mpimbano, gukoresha indangamuntu z’abantu bapfuye cyangwa batigeze babaho, kwiba ama signatures y’abandi. Diane kandi yumvikanye inshuro nyinshi anamagana itotezwa ry’abamufashije muri iyo gahunda yo gushaka abamusinyira. Ibi byose na byo ntibyacecekesheje Diane Rwigara ahubwo yashinze icyo yise People Salvation Movement. Ese ibyakurikiye ntibyaba na byo ari aha byaturutse?

4. Gutangwa kwa Diane Rwigara n’abe

Perezida atanga Diane yamushinjanga kunyereza ibya rubanda no kutishyura imisoro (muribuka mu ijambo rye aho agira ati « n’iyo waba warashatse kuba Perezida »). Aha umuntu yakwibaza ibibazo byinshi: ese ni akazi ka Perezida gukurikirana abatishyuye imisoro? Ese ikigo cyisuza imisoro n’ubutabera byari byarananiwe kwishyuza hanyuma byitabaza Perezida? Ikindi gitangaje ni uko ubu ababazwa ibyo kutishyura imisoro mu muryango wo kwa Rwigara atari uwashatse kuba Perezida. Ese kutishyura imisoro (niba ari na byo) ni ko kunyereza ibya rubanda? Ese abacuruzi n’abanyenganda ko bacunga ibya bo badacunga ibya rubanda bahurira he no kunyereza ibya rubanda cyangwa kubikoresha nabi?

Natangajwe kandi nterwa ubwoba n’uburyo Perezida yatanze uyu muryango wa Rwigara. Hari mu bihe byo kwishimira intsinzi no gushyiraho abayobozi bashya. Perezida yari amaze gutsinda amatora ku buryo budasubirwaho ukurikije amajwi yatangajwe (hafi ijana ku ijana). Nkurikije ibyo nabonaga mu binyamakuru amatora yari yaranzwe n’ubusabane bukomeye hagati y’abanyarwanda n’umukandida Paul Kagame (mwibuke iyikiranya rya “Muzehe wacu turagukunda” na “Nanjye ndabakunda”, mwibuke abamubonaga yiyamamaza bakarira, mwibuke imbyino n’imidiho hirya no hino mu gihugu). N’iyo uru rugwiro rwaba ruhishe bimwe bamwe bita kubeshyana kw’abanyarwanda n’abategetsi (kumubeshya ko bamutoye na we akababeshya ko abyemera), iyo contrat, bibaye ariko bimeze, ko yubahirizwa ikavamo amajwi hafi ijana ku ijana, kuki kwiyamamaza kwa Diane byateye ikibazo? Amatora nkurikije ibyo nabonye yabaye mu mahoro n’ihungabana ry’umutekano bamwe bari barifuje Imana ishimwe ntaryabaye. Ariko narebye uburakari Perezida yari afite aca amarenga yo gutanga Diane Rwigara n’abe (ati “murumva icyo nshaka kuvuga”) ndumirwa. Naribajije nti ese Nyakubahwa umaze guhundagazwaho amajwi hafi ijana ku ijana nyumva yo guseruka imbere y’abanyarwanda n’amahanga aririmba anabyina “Nda ndambara yandera ubwoba”, ni iki kimuteye umujinya cyangwa ubwoba bitumye ahindura isura kuriya mu gihe cy’ibyishimo y’intsinzi? Iki cyo kumva ko umuntu wese uvuga ibitajyanye n’ibyo Leta ishaka ko bivugwa ari umwanzi ushaka gusubiza igihugu aho cyavuye, ni ikibazo gikomeye gikeneye gutekerezwaho ku buryo bwu’umwihariko. Kuvuga ko hari umuntu umwe wadukuye muri genocide kandi uzayiturinda igihe cyose, ko uvuze igitandukanye n’icyo ashaka uwo ari we wese ashaka kudusubiza muri genocide, ni imitekerereze igoye kumva!

5. Gufatwa kwa Diane Rwigara n’abe

“Murumva icyo nshaka kuvuga” muzi icyayikurikiye. Aba GP bagota kwa Rwigara na ho naribajije nti ese ni iki cyateye ubutegetsi ubwoba ku buryo umuryango wa Rwigara ugoteshwa aba GP? Muzi ibyabaye ku itangazamakuru ryashatse gukurikirana ibyabaga. Nyuma mu cyo nabonyemo ikinamico rigamije gucecekesha amajwi y’abibazaga ibiri gukorerwa umuryango wa Rwigara mu ibanga ry’abashinzwe umutekano abanyamakuru baratumiwe umuryango noneho uterwa ku mugaragaro. Abawugize ntibariye indimi bavuze ibyababayeho nk’uko amajwi ibinyamakuru byashyize ahagaragara abyumvikanisha. Isiragira muri CID ryabikurikiye na ryo bene gutotezwa bararivuze. Hakurikiyeho gutabwa muri yombi noneho ku mugaragaro biherekejwe n’itangazo rya Police rivuga ko “ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Mu rwego rwo gusobanura urwo rusyo rundi rugeretswe ku muryango wa Rwigara, ibinyamakuru byasohoye ama audios yiswe ay’ “abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi.” Aya ma audios yakwibazwaho byinshi na yo. Ese ukuri kwa yo umuntu yagushingira kuki? Ese ibinyamakuru byayakuye he? Ese Police yaba yari mu iperereza igatangaza ibyo izakoresha irega? Ese abaye ari aya bo koko, arimo umugambi wo guhirika ubutegetsi? Ese amazina avugwamo (ba Muganga, ba Mukobanyi, n’abandi) ni aya bande? Ese kwifuza ko ubutegetsi buvaho ni icyaha gihanwa n’amategeko? Mu madini ni ho njya numva itegeko rivuga ngo “ntuzifuze…”. Kwifuza bibaye icyaha gihanwa n’amategeko sinzi uwarokoka. Ese Diane ko icyifuzo cyo gushaka ko ubutegetsi buriho buvaho yagishyize ahagaragara avuga imigabo n’imigambi ye igihe yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida agize uwo abibwira cyangwa hagize uvuga ko abyifuza hari icyaha kirimo.

Ese abashyize ahagaragara ariya ma audios ntibagombye kuregwa kwangisha ubutegetsi abaturage? Audios zivuga ko abantu bahahamutse kubera ubwoba, ko “bumye bumiwe” kubera ubwoba, ko abayobozi ari amashitani, ko Rwabukamba yishwe bikabeshywa ko yiyahuye, ko Mucyo yishwe, ko igihugu ari gereza kuri bamwe ko kidasohokwa, ko abagenzi imitwaro ya bo ishobora gufatwa, igasakwa, igahera burundu, n’ibindi byinshi biri kure y’indangagaciro ubuyobozi buvuga ko ziburanga, izo audios uzitangaza si we urwanya ubutegetsi? Gusohora audios nka ziriya si bimwe bamwe bajya bita “gukoresha penaliti” ubuyobozi? Byanyibukije ikinyamakuru cyigeze kwandika cyibasira uwitwa Micombero kivuga ukuntu ngo yaba yiyegereza abahutu kandi abanga urunuka. Imwe mu mpamvu uwandikaga yatanze, ngo Micombero akiri umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ingabo yicishije abahutu! Ibi ni ugushyigikira ubutegetsi cyangwa ni ukuburwanya? No gutangaza ziriya audios bisa na byo! Kereka niba kuzikwirakwizwa ari uburyo bwo gutanga gasopo, ngo abantu bamenye ko uwo Leta izashaka gukorera ibivugwa muri ariya ma audios izabimukorera. Ni ibyo kwibazwaho.

6. Ibyaha bishinjwa abo mu muryango wa Rwigara

Kuva umuryango wa Rwigara watangwa, ugaterwa ukagera n’aho ufungwa by’agateganyo, ibyaha baregwa byagiye byiyongera cyangwa bihindurirwa isura. Ukurikije inkuru yatangajwe n’Igihe.com bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa ibyaha bikurikira: “Ubushinjacyaha burega Diane Rwigara gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira na mama we Mukangemanyi Adeline Rwigara n’umuvandiwe we Anne Rwigara ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mama wa bo bombi, Adeline Rwigara, yihariye icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri”.

Icyaha cyo kunyereza ibya rubanda no/cyangwa kutishyura imisoro ari na cyo Perezida yitayeho atanga uyu muryango ntikivugwa mu birego, icyaje kwiyongeraho cyo guhirika ubutegetsi na cyo ni uko. Si igitangaza ko urukiko rusoma dossier rwashyikirijwe rukagira ibyo rutanga mu kirego n’ibyo rwirengagiza. Ariko umuntu ntiyabura kwibaza kuri ibyo birego. Ese icyo cyaha cyo “kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda” cyakozwe ryari? Ese cyaba cyarakozwe igihe batakaga ko Rwigara yishwe? Ese ni igihe Diane yashakaga kwiyamamaza? Ese ni igihe baterwa na police? Ese gutotezwa ugataka ni icyaha? Ese uburyo bwiza bwo gutaka akarengane ni ubuhe? Kunigwa ugataka njye mbona ari muri kamere muntu, ni instinct de vie.

Ngo Adeline Rwigara araregwa icyaha “cy’ivangura no gukurura amacakubiri”. Ese byo byabaye ryari? Ese uyu mubyeyi ni muntu ki? afite ububasha buhe (autorité) bwaba ubwa politiki cyangwa kugira ijambo ku rundi rwego (nk’umunyamadini, nk’umuyobozi, nk’impuguke, n’ibindi) ku buryo ijambo rye rifite agaciro gakomeye, ku buryo yatera impungenge zo kuvangura abanyarwanda? Amateka ya génocide yakorewe abatutsi yabaye impamvu nziza ku butegetsi yo gucecekesha cyangwa guhutaza uwo ishaka guhutaza ivuga ko ashaka kudusubiza aho twavuye.

Ni byo koko idéologie génocidaire ibaho, inagira ingaruka mbi. Ariko iyo ikintu cyose kiswe ko ari idéologie génocidaire, bitesha agaciro génocide bikaba kugira amateka igikoresho mu zindi nyungu (instrumentalisation de l’histoire). Génocide ntiva hasi (mu baturage) ahubwo iva hejuru (mu bayobozi) ikigishwa abaturage. Leta ni yo ya mbere ifite ibyo ishobora guha cyangwa kwima abaturage, kubakorera cyangwa kutabakorera, bigatuma umuntu yumva ko akorewe ivangura, nigira politiki yo guca amacakubiri nta bwo gutaka akarengane kw’Adeline Rwigara ari ko kuzavangura abanyarwanda. Iki kirego kiraha uyu mubyeyi ububasha adafite rwose! Ese uyu muryango ko bazwi nk’abacuruzi n’abanyenganda, baba ibyo bakora babigurisha abanyarwanda bamwe bakabyima abandi bikaba ari ryo vangura? Mfite amatsiko y’ibisobanuro bizatangwa kuri iki kirego.

Iby’inyandiko mpimbano byo simbitindaho. Bisaba ibimenyetso bifatika byemeza ko ari byo cyangwa atari byo. Gusa nkurikije uko igitekerezo cya Diane Rwigara cyo kwiyamamaza cyakiriwe muri rusange n’ibyagikurikiye, biraruhije na byo kwemera ukuri kwa byo.

Muri make urebye ibi byaha usanga abo mu muryango wa Rwigara barafashwe kubera ibukuru bari babishatse. Njye ni ko mbibona. Ni nko kuvuga ngo nimubafate iby’ibyaha tuzaba tubireba! Ese ibi si byo muri ya mvugo yateye bita gutechnika? N’imyanzuro y’urubanza mfite ubwoba ko izaba “nimubafunge ibukuru babishatse, iby’ibyaha nta cyo bivuze”!

II. KWAMAGANA IKIBI

1. Kuki abantu batotezwa?

Mu bibazo byinshi umuntu yakwibaza harimo icy’ingenzi cyo kumenya impamvu abantu batotezwa. Ese ni ikibazo kiri mu mikorere y’ubutegetsi buriho (ni problème systémique)? Ese ni ikibazo cy’umutegetsi ufite ububasha buruta système ubwa yo bukaba ari bwo buba système ku buryo icyo ashatse gikorwa nta kukibazaho? N’iyo byaba se ari ko bimeze, ko umutegetsi uriho afite abaturage inyuma ye (hafi ijana ku ijana), kuki atagwa neza, ngo abafite ibitekerezo bya politiki bidahuye n’ibye abirwanishe ibyiza ubutegetsi bwe bwagezeho kandi ko bihari? (Nabitangira ingero nyinshi ariko iyi nyandiko igamije gutekereza ku itotezwa rikorerwa umuryango wa Rwigara.) Ese gutoteza bifite nyungu ki? Abatotezwa aho bibasiga ibiri kuba ku muryango wa Rwigara birahatwereka. Aba bo agahinda bibatera na ko umuntu yagerageza kukibaza. Ababakunda n’abandi bose banga itoteza na bo bibatera akababaro kanini. Ndetse bituma aba rescapés bamwe bibaza ko bibasiwe nk’aba rescapés.

Ese ababatoteza bo bibamarira iki? Ese hari inyungu yaba iya politiki cyangwa indi iyo ari yo yose irimo? Dufashe urugero kuri ibi biba ku muryango wo kwa Rwigara, ese bihesha isura nziza ubutegetsi mu banyarwanda muri rusange cyangwa bibatera ubwoba? Ese ku rwego mpuzamahanga bifasha cyangwa bigira ingaruka mbi ku butegetsi ? Bibaye bihesha isura nziza ubutegetsi kaba ari akaga. Bibaye bitera ubwoba abanyarwanda na byo – njye kandi nn=umva bibubatera – nibaza ko ari akaga. Iyo uteye ubwoba usarura ubwoba nk’uko ubibye urwango asarura urwango, ubibye urukundo agasarura urukundo. Gutera ubwoba bitera ubwoba ubuterwa n’ubutera. Uwitwa Sénèque ni we wanditse ngo : « Celui que beaucoup craignent doit en craindre beaucoup » (De la colère. Ravages et remèdes : 2014, 73).

Njya numva ngo kanaka bamufunze kandi baramuziza gukorana n’abashaka guhirika Leta. Bati Kizito Mihigo yafunzwe kuko akorana na FDLR. Ngo Adeline Rwigara aravuga ko uwashaka guhirika Leta wese yamushyigikira. Ese umuntu w’umu rescapé.e nakwita allié.e naturel wa FPR abaye ari we ufatanya na FDLR cyangwa ushyigikiye abashaka guhirika ubutegetsi bwa yo, FPR ntiyagombye gukora isuzuma ikibaza igituma abantu ivuga ko ari yo bakesha kubaho (ndetse kenshi na bo babyemera) bari gushaka kuyihirika?

Gutoteza abantu bibaye nta cyo bibwiye abanyarwanda na ko kaba ari akaga. Kubona ikibi kiba ku wundi ukaba ntibindeba na byo twabonye aho byatugejeje. Nk’aba rescapés iki kibazo kiratureba ku buryo bw’umwihariko. Umurescapé yabonye kurusha abandi bose ububi bw’ikibi. Gufata iya mbere mu kwamagana ikibi aho cyaba kivuye hose n’uwo cyaba kibayeho wese ni bwo buryo bwiza bwo kugarura ubumuntu mu bantu kuko twabonye ingaruka z’ubunyamanswa mu bantu. Ni byo Mihigo mu ndirimbo yita kuba ishami ry’umugisha rishibuka ku mutima w’ishavu. Kutarwanya ikibi wararokotse ikibi nta mugisha urimo.

2. Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo

Iri totezwa rikorerwa kwa Rwigara ryatumye kandi nibaza byinshi kuri société rwandaise y’iki gihe. Iyo usomye ibyandikwa mu mbuga nkoranyambaga utangazwa n’amagambo abantu bamwe bavuga. Nkurikije ibyandikwa nashyira abantu nibura mu byiciro bikurikira :

1) abashyigikira Leta mu byo ikora byose bakagerageza gusobanura ko ibikora mu nyungu z’igihugu ariko bakabikora nta guhutaza

2) abashyigikira ibyo Leta ikora byose bakabyongeraho kwibasira abo ibikorera, babatuka, babatesha agaciro, ndetse wumva bifuza ko ahubwo Leta yakaza ingoyi kurushaho

3) abanga Leta iriho ariko bishimira kwicwa kwa Rwigara n’itotezwa rikorerwa umuryango we. Ndetse bamwe muri aba ntibatinya no kongeraho bati « simwe mwabona, mwashyigikiye gukuraho Habyarimana none namwe nimwumve».

4) abisekera bati « abatutsi baramaranye pe »

5) abamagana ibikorerwa umuryango wa Rwigara berekana ukuntu ari akarengane

6) abamagana ibikorerwa umuryango wa Rwigara bakabikora bifashe ku gahanga, reka si ugukora mu nganzo y’ibitutsi bakivayo.

Ushyigikira ikibi kandi abibona neza ko ari ikibi, icyo yaba agamije cyangwa atinya cyose arahemukira abanyarwanda kandi arahemukira ubutegetsi abeshya ko ashyigikira. Uwo ukunda umugira inama yo gukora icyiza ntumusingiza mu gukora ikibi.

Abamagana ibiba ariko bakabikora mu bitutsi na bo nta musanzu mwiza batanga. Ngo « umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo ». Navuga ko ururimi rw’ibitutsi na rwo rutuma ingingo itumvikana cyangwa ita agaciro. Biteye agahinda kumva amajwi ashyigikiye Leta n’ayirwanya bihanganye mu bitutsi (haba mu nyandiko, ku maradiyo n’ahandi). Niba ushaka kubaka u Rwanda, sobanura neza ibibazo biriho ureke gutukana kuko nta cyo bitanga. Gutukana byerekana umujinya cyangwa urwango kandi urwango rurahumisha ntirwerekana ibibazo.

Aha natanga urugero (n’ubwo rusa n’urutandukiriye gake). Mperutse gusoma ibyanditswe ku kibazo cy’abaturage baribwa n’ingona bagiye kuvoma muri Nyabarongo. Mu bagize icyo babivugaho (hari kuri face book), hari uwanditse yitwa Anastase Gasana. Nibajije niba ari umwe tuzi wize waminuje, wabaye umurezi muri kaminuza, usheshe akanguhe ndetse wanagize imyanya ikomeye haba muri Leta iriho ubu n’iyayibanjirije cyangwa ari uwo bitiranwa cyangwa uwiyitiriye amazina ye. Nyir’ukwandika yagize ati « ziriya ngona ni umugambi wa FPR wo kumara abahutu ». Naribajije nti ese Nyabarongo ituriwe cyangwa ivomwa n’abahutu gusa ? ese abatutsi bayituriye bafite amariba bavomaho abahutu batemerewe kuvomaho ? ese ingona zo muri Nyabarongo zaba zivangura ? Icyo nabibonyemo ni uko uyu muntu urwango afitiye ubutegetsi bwamubujije kureba ikibazo kiriho kandi kigaragara cy’amazi, akagihindura ukundi. No mu birebana n’itotezwa rikorerwa umuryango wa Rwigara, niba rikubabaje birumvikana rwose ariko witukana, sobanura ibibazo. Gutukana nta cyo bifasha utotezwa kandi Leta utuka na yo ifite abayitukanira ndetse bashobora kuba banafite/banahabwa amikoro aruta ayawe.

Iyo ubonye abantu banga ubutegetsi buriho bishimira kwicwa kw’abantu nka Rwigara usanga ari nk’aho babwiye uwishe/wichishije Rwigara ko abakoreye ibyo batashoboye gukora muri 94. Iyo bishimiye ukubuzwa amahoro k’umuryango wa Rwigara usanga ari nko kwishimira ko umugambi wa bo w’uko n’uzarokoka génocide atazagira amahoro ukundi babonye uwubasohoreza. Iki umuntu uri muri Leta cyangwa uyishyigikiye yagombye kukibazaho mbere yo gushyigikira ibikorerwa umuryango wa Rwigara.

Ese ko isi idatwikiriye nk’uko numva abantu basigaye babivuga kenshi, gucurira ahatemba utotezwa bimaze iki ? Hari abantu muganira bakakubwira ngo « ese bariya bacecetse, twese ntibatwiciye kandi tugaceceka ntidusakuze? » Biteye agahinda ! Abandi bati ese « murabakuraho mushyireho bande » ? Aha nkibaza aho kwamagana ikibi bihuriye no gukuraho abantu cyangwa ubutegetsi ! Ubutegetsi buriho bwaratowe (unenga uburyo bwatowe ni ikindi kibazo), nibureke gutoteza abantu hanyuma mu guhangana n’abashaka kubuhirika niba bahari nabubwira iki. Ariko nibunamenye ko uwibwira ko amatwi ye yaremewe kumva ibisingizo gusa aba yibeshya. Amateka atwereka ko abantu iyo batinya ubutegetsi bajya ahagaragara bakabusingiza, bagera ahiherereye bakabuvuma, bazabona akanya ko kubwamaganira ahagaragara bakabikora nk’abahanzweho. Urugero rw’ubutegetsi bwa Habyarimana ni rumwe muri nyinshi cyane amateka y’isi atwereka.

3. Ese kuki duceceka abantu batotezwa ?

Turetse abakina ku mubyimba umuryango wa Rwigara kubera babazwa no kuba warabarokotse muri 94, cyangwa bashimishwa no gusoma mu biba isubiranamo ry’abatutsi, umuntu ntiyabura kwibaza abakora nk’aho ibiba bitabareba ikibibatera. Ese ibibi abantu babonye (génocide, gutotezwa, gukorerwa ivangura) byaba byarabahumye imitima ku buryo akababaro k’undi nta cyo kakibabwiye ? Ese abantu babaye minimalistes ku buryo bumva kuva nta we ubica ku bwinshi nko muri 94 nta kibazo biteye ? Ese abanyarwanda bamwe kubera guhezwa ku butegetsi (baba abari mu Rwanda cyangwa abari hanze) kuba ubu hari ubutegetsi bibonamo bituma bumva ibyo bwakora byose nta cyo bitwaye kubera biruta uko bari bameze mbere ? Iyo zone de confort irenza amaso ikibi ko yaba ari akaga ! Ese byaba ari ubwoba bwo guhutazwa ? Bibaye se ubwoba, twavuga ko no gushinyagurira utotezwa ari ubwoba bubitera ? Kuko hari Uceceka kubera kwanga kwikoraho umuntu ashobora kumwumva. Ariko se ntabacurira ahatemba utotezwa kandi bicecekeye n’ubwo atari byiza nta cyo byabatwara ? Byaba se ari ugukorera kurebwa neza?

Icyaba kibitera cyose, kutamagana ikibi ni ukugitiza umurindi, rimwe na rimwe ukazabona ko cyari kibi ari uko cyakugezeho cyangwa cyageze ku wawe. Nyamara abanyarwanda mu bushishozi bwa bo nta cyo batavuze. Bati « Ururiye abandi ntirukwigagiwe », « Umugabo mbwa aseka imbohe », « Iyo umuturanyi arwaye ibibembe ugura ikigarago », « Ubamba isi ntakurura », « Ineza yiturwa indi » (inabi ikiturwa indi), « Inyana y’umugome ntiyugama izuba », n’ibindi n’ibindi. Ese umujinya utuma ibi byose biba kutawamagana aho ntibizageza igihugu habi ? Ibyiza byose waba ukora, njye numva amahano nk’ariya akorerwa umuryango wa Rwigara abitesha agaciro.

Tumaze kumenyera umuco ko Leta/umutegetsi uriho akiza uwo ashaka, akica uwo ashaka, bigacecekwa, ntihagire inkurikizi na mba iba, nyir’ukwicirwa na we akaruca akarumira ndetse byaba ngombwa akanahonga kugirango akomeze abeho. Ibi bituma abantu bumva ari uko bimeze ari na ko bigomba kumera, ko urenganijwe agomba guceceka, yataka agahutazwa kurushaho kandi akaba yizize kuko yanze guceceka. Ngibyo ibyo umuryango wa Rwigara uri kuzira. Bati barahungabanya umutekano ! Ni byo !? Ese ari utatse ko yiciwe, ko arenganywa, n’umwica cyangwa ushinzwe kubahiriza umutekano w’abaturage ariko ntakurikirane uwishe, uhungabanya umutekano ni nde ?

Ese iri totezwa ko ridahesha Leta isura nziza ahubwo buri ntambwe itewe igenda irushaho kugaragaza akarengane umuryango wa Rwigara ukorerwa, yashatse inzira yo kurangiza ikibazo neza (sortie honorable) ishoboka ? Gutsimbarara ku gitekerezo kandi buri ntambwe yo kugishyira mu bikorwa yerekana ko ari kibi ni ukubura ubushishozi. Iyo nzira nta yindi uretse kureka gukomeza gutoteza umuryango wa Rwigara, kubasubiza imitungo ya bo no kubaha ubutabera bakwiye. Ntibagombye kuba bafunzwe banasiragizwa mu nkiko baregwa ibyaha bidafashe. Bagombye kuba bari mu nkiko barenganurwa ku byerekeye urupfu rwa Rwigara, imitungo ya bo yigabijwe n’abagombye kurinda ubusugire bwa yo n’ihutazwa ryabakorewe. Ibyo bitabaye uko byagenda kose, uko byavugwa kose, amateka yo azabagira abere. Kandi icyo bakorerwa cyose buri ntambwe y’itotezwa rya bo igenda irushaho kubaha intsinzi (kabone n’iyo bazavuga ko batsinzwe urubanza). Intsinzi ya bo iri aha : 1) banze guceceka akarengane kandi ni ubutwari; 2) ubarenganya yabuze ingingo ihamye yo kubashinja kandi uko ibirego bigenda bihimbwa binahindurwa bigenda birushaho gusa n’ikinamico; 3) kwanga guceceka nyuma yo kwicwa kwa Rwigara, c’est l’hommage le plus digne pour Rwigara. Mu maso y’abadatinya kubona ukuri, iyi famille iri en situation de victime kandi victime ntatsindwa. N’iyo byiswe ko yatsinzwe biba bimwe by’urubanza rw’ikirura n’umwana w’intama.

Nanzure gira nti : «Wiceceka. Guceceka bicira urubanza utotezwa, bimusiga icyaha, byongerera imbaraga umutoteza. Vugira urengana kuko ejo ushobora kuba ari wowe uzaba utabaza» Philippe Basabose

 

Professeur Philippe Basabose ni Umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami ry’indimi, ubuvanganzo n’umuco muri Kaminuza ya Memorial mu gihugu cya Canada.

1 COMMENT

Comments are closed.